RUHAGOYACU.com

Abayobozi b’amakipe atandukanye bongeye kuburira Ferwafa ngo yigize imbere amatora

Abanyamuryango bagera kuri 14 b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, barangije kwandikira komite nyobozi yabo, bayisaba kwigiza imbere amatora y’umuyobozi w’iri shyirahamwe kuko itariki yemejwe bidakurikije amategeko.

Nkuko Ruhagoyacu yabyanditse mu cyumweru gitambutse, umunyamabanga w’ikipe ya Etincelles Me Safari, yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, agaragaza ko akanama k’amatora ka FERWAFA katemewe n’amategeko, ndetse biramutse bidakosotse, byaviramo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ibihano bikomeye.

Ibi byakurikiwe no kwamaganirwa kure n’ubuyobozi bw’agateganyo bwa Etincelles bwatangaje ko bwitandukanyije n’ibyo Kizito yatangaje kuko batabishyigikiye nk’ikipe, bityo ko byafatwa nk’igitekerezo cy’umuntu ku giti cye kandi kikaba kitakwakirwa na Ferwafa kuko kitatanzwe n’umunyamuryango wemewe n’amategeko.

Ferwafa ngo nidasubiza ibaruwa yandikiwe n'abanyamuryango bayo, ikibazo bazakigeza muri FIFA ya InfantinoFerwafa ngo nidasubiza ibaruwa yandikiwe n’abanyamuryango bayo, ikibazo bazakigeza muri FIFA ya Infantino

Nubwo mu ibaruwa y’uyu munyamategeko yagaragazaga ingingo nyinshi zigaragaza ko mu gutegura amatora ya Ferwafa harimo ibintu byinshi bidakurikije amategeko ya FIFA kandi ko bishobora guhanisha u Rwanda niba bidahinduwe, komiye nyobozi ya Ferwafa yakomeje kubifata nk’ibihuha bitavuye mu munyamuryango wemewe w’iri shyirahamwe.

Ibi byatumye abanyamuryango bagera kuri 14 bicara hamwe bandikira ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, babubwira ko hari amakosa yakozwe mu kwemeza akanama k’amatora ndetse n’itariki y’amatora, kandi ko ibyakozwe bidakurikije amategeko ya FIFA ndetse n’ay’igihugu cy’u Rwanda kigenderaho.

Mu ibaruwa Ruhagoyacu ifitite kopi, zimwe mu ngingo bagendeyeho bavuga ko amatora y’umuyobozi wa Ferwafa adakurikije amategeko ya FIFA, harimo ko ingingo ya 3 y’amategeko ya FIFA, ivuga ko mu bagize akanama hatagomba kugaragaramo abakozi ba Leta yyamara mu bagize akanama gashinzwe gutegura amatora harimo abakozi ba Leta batatu.

Aha kandi, Ingingo ya 4.2 y’amategeko ya FIFA agenga amatora ivuga ko hagomba kuba byibuze harimo amezi 6 hagati y’itorwa ry’abagize akanama k’amatora ndetse n’inteko rusange izaberamo amatora y’abayobozi ba Federation (10/09/2017). Ubaze igihe kiri hagati y’amatora y’abagize akanama k’amatora ndetse n’inteko rusange izaberamo amatora nta mezi 6 arimo nk’uko bitegetswe. Iyi ngingo nayo ntiyubahirijwe.



Ingingo ya 5 y’amategeko ya FIFA ivuga ko umunyamabanga mukuru wa Federation aba umwe mu bagize ako kanama akanakabera umunyamabanga. Nyamara siko bimeze mu kanama dufite. Ibi rero bikaba binyuranyije n’amategeko.

Aba banyamuryango bakaba baratunguwe kandi no kumva ko imyanzuro y’akanama gategura amategeko ari ntakuka, kandi n’amategeko y’u Rwanda yemerera umuntu kujurira ibyemezo byafashwe atabyemera.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko mu gihe Ferwafa idasubije aba banyamuryango mu minsi mike, bazahita bandikira FIFA basaba kurenganurwa, kuko ngo haba hari izindi mpamvu zihishe inyuma yo gushyira amatora mu kwezi kwa cyenda na nyuma y’ay’umukuru w’igihugu, ndetse no kuba harashyizweho akanama gashinzwe amatora ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Munyankumburwa uyobora Pepiniere(ibumoso) na Gacinya uyobora Rayon Sports bari mu basinye ku ibaruwa inenga imitegurire y'amatora ya FerwafaMunyankumburwa uyobora Pepiniere(ibumoso) na Gacinya uyobora Rayon Sports bari mu basinye ku ibaruwa inenga imitegurire y’amatora ya Ferwafa

Kuri gahunda isanzwe, amatora ya Ferwafa akaba ateganyijwe tariki ya 10/9/2017 gusa bamwe mu banyamuryango bakaba bifuza ko yashyirwa umwaka utaha nkuko byari biteganyijwe mbere.

Mu banyamuryango basinye kuri iyi baruwa harimo Sheikh Hamdan Habimana uyobora Ijabo Ryawe rihuriza hamwe amakipe y’abana n’ibigo byigisha umupira, hakabamo Gacinya Denis uyobora Rayon Sports ndetse na Munyengabe Omar umunyamabanga wa Kiyovu Sports.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fizzo

    Kuya 7-07-2017 saa 09:31'

    hhhhhhhh ababagabo rwose nibazi aho urwanda rwacu rugeze ibyanyu namagambo gusa namatiku mumenyeko ferwafa ikorera murwanda mbese ninde mushakako atorwa uko mwibwira siko biri mushobora guhubuka mukabura emfo naruguru mwariye ducye mukaryama kare mugaha agaci ubuyobora koko mugategereza amatora ya ferwafa murakoze

  2. Aloys

    Kuya 7-07-2017 saa 02:09'

    Ariko @Amini nawe rwose urasetsa cyane. Uranenga umunyamakuru warangiza uti nkwitumire?!!! Wagiye kubyivugira se wowe ubwawe ko mbona ubwawe wanabibasha?!!! Niba warasomye inkuru zatambutse bariya bagabo ubwabo bivugiye ko ikigamijwe atari ugukuraho umuntu. Ahubwo ko bo icyo bashyize imbere ari uko ibintu binyura mu mucyo. None wowe uti"umukandida bashyigikiye". Ahaaa!!! Nzaba numva cg ndora!!!

  3. fhgr

    Kuya 6-07-2017 saa 21:02'

    Abo bagabo arabakira vuba kuko ikipe ahagarariye yamaze kubona itike yo gusohoka kuko atubiye gato yayizanira ibibazo ubundi ibyo yishimiraga ejobundi(isosi yari yateguye bakayimenamo inshishi) ko isohotse, ngirango urugero rwiza ruri hafi ye vuba aha yarabibonye kandi niyo kipe ahagarariye irabizi. Kandi erega bibaye byiza ako kanama katorwa hakurikijwe amategeko apana amarangamutima ya buri wese kubera gisambo fc.

  4. Dada

    Kuya 6-07-2017 saa 20:31'

    Degaulle nategure amatora anyuze mumucyo ejo atazadukururira ibihano, abamushyizeho anyuze muntare kandi bizwi ko yaravuye muri APR nibamugirinama ejo adakomeza kuzambya ibintu. ubundi se ko nubundi azasubiraho kukingufu ararwana niki!!! nakurikize amatwgeko nibura atadukururira ibibazo bya FIFA nibyo dufite bitatworoheye.

  5. Dada

    Kuya 6-07-2017 saa 20:30'

    Degaulle nategure amatora anyuze mumucyo ejo atazadukururira ibihano, abamushyizeho anyuze muntare kandi bizwi ko yaravuye muri APR nibamugirinama ejo adakomeza kuzambya ibintu. ubundi se ko nubundi azasubiraho kukingufu ararwana niki!!! nakurikize amatwgeko nibura atadukururira ibibazo bya FIFA nibyo dufite bitatworoheye.

  6. Vava

    Kuya 6-07-2017 saa 19:49'

    Bavandimwe banyarwanda banyarwandakazi mwige guharanira ukuri kuzira uburyarya?Niba amategeko atarubahirijwe mu gutegura amatora ni babisese ku mugaragaro?kuko icyo cyaba ari igitugu mu bateguye ayo matora?ikindi Etencelle yihakanye umuntu wabo kuko abayobozi bayo bagize ubwoba?Erega nabatabishyigikiye nukwanga kwiteranya na Ferwafa nabayiyobora ariko icyaba cyiza nuko hakurikizwa icyo amategeko ateganya.

  7. Amini

    Kuya 6-07-2017 saa 13:59'

    Gusa ndumiwe noneho ngo
    " Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko mu gihe Ferwafa idasubije aba banyamuryango mu minsi mike, bazahita bandikira FIFA basaba kurenganurwa, kuko ngo haba hari izindi mpamvu zihishe inyuma yo gushyira amatora mu kwezi kwa cyenda na nyuma y’ay’umukuru w’igihugu, "
    nonese amatora y’umukuru w’igihugu afite aho ahuriye na y’umuyobozi wa Ferwafa ngo tube tubimenya? plz Dukuze ujye utanga inkuru ureke kuvanga.
    ngo nibadasubiza barandikira FIFA ya Infantino ? Hahahaha
    Njye reka nkwitumire rwose unsabire abo bagabo bishire hamwe bazatange umukandida bashigikiye kuko abo bayobozi uko ari 14 bo ubwabo uwo bashigikira yatorwa maze bazahindure kdi bashire ayo mategeko mubikorwa

  8. Amini

    Kuya 6-07-2017 saa 13:58'

    Gusa ndumiwe noneho ngo
    " Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko mu gihe Ferwafa idasubije aba banyamuryango mu minsi mike, bazahita bandikira FIFA basaba kurenganurwa, kuko ngo haba hari izindi mpamvu zihishe inyuma yo gushyira amatora mu kwezi kwa cyenda na nyuma y’ay’umukuru w’igihugu, "
    nonese amatora y’umukuru w’igihugu afite aho ahuriye na y’umuyobozi wa Ferwafa ngo tube tubimenya? plz Dukuze ujye utanga inkuru ureke kuvanga.
    ngo nibadasubiza barandikira FIFA ya Infantino ? Hahahaha
    Njye reka nkwitumire rwose unsabire abo bagabo bishire hamwe bazatange umukandida bashigikiye kuko abo bayobozi uko ari 14 bo ubwabo uwo bashigikira yatorwa maze bazahindure kdi bashire ayo mategeko mubikorwa

  9. john

    Kuya 6-07-2017 saa 13:49'

    nabandi bazaza erega gikundiro nikipe nziza ntawe utakifuza kuyikinira nabayivamo bagenda batishimye nuko arubuzima

  10. maso

    Kuya 6-07-2017 saa 13:33'

    Yari kwanga kubikora iyo APR itabona itike yo gusohoka. Arabyanga se ngo ahemukire ba shebuja?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru