RUHAGOYACU.com

Abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino batakiye Abadepite ngo babavuganire kuri MINISPOC

Amashyirahamwe ya siporo ikorerwa hamwe (Sports Collectif) yatakambiye Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, Umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, ngo babakorere ubuvugizi maze Minisiteri ijye ibamenyesha inkunga yemeye kubatera muri gahunda y’ibikorwa baba bayigejejeho.

Mu kiganiro Abahagarariye amashyirahamwe ya siporo ikorerwa hamwe bagiranye n’Abadepite bagize iyo Komisiyo, Jean Baptiste Murema, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga (NPC), ni we wagaragaje ikibazo cy’uko MINISPOC ibasaba gahunda y’ibikorwa ngo bishyirwe mu ngengo y’imari.

Abadepite batunguwe no kumva uburyo bugoye amashyirahamwe ya siporo akoreramo, ariko bibutsa ko badakwiye kwitwaza ko bigenga kuko baba bakora ibiri mu nyungu z'abaturage kandi b'igihuguAbadepite batunguwe no kumva uburyo bugoye amashyirahamwe ya siporo akoreramo, ariko bibutsa ko badakwiye kwitwaza ko bigenga kuko baba bakora ibiri mu nyungu z’abaturage kandi b’igihugu

Icyakora ngo iyo ibyo basabwe bimaze gukorwa bagatanga gahunda y’ibikorwa, iyo Minisiteri ntibamenyesha ibyo yemeye cyangwa yahakanye kuzabatera inkunga, nyamara bagiye babimenyeshwa byabafasha kugena ingengabihe y’ibikorwa byabo neza.

Ibi NPC ibihuriyeho n’andi mashyirahamwe yagaragaje ko hari n’igihe bajya bamenyeshwa ku munota wa nyuma ko igikorwa barimo gutegura kitazabona inkunga ya Leta biciye muri MINISPOC, ibintu abadepite bafashe nk’ibidahwitse ndetse bishobora no kudindiza imikino.

Umuyobozi wa Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, Umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Agnes Mukazibera yagize ati “Ni ngombwa kuko niba umuntu agomba kugira icyo akugenera ni ngombwa ko ukimenya kuko biragufasha mu gukora gahunda y’ibikorwa, niba agusaba gahunda y’ibikorwa ni ngombwa ko anakwereka ati ‘uruhare rwanjye ni uru n’uru, dore ko icyo basabaga ari no kuyamenyeshwa.”

Nzamwita Vincent 'Degaule' wa FERWAFA yari ahari, yanabamenyesheje gahunda y'ibikorwa bimwe na bimweNzamwita Vincent ’Degaule’ wa FERWAFA yari ahari, yanabamenyesheje gahunda y’ibikorwa bimwe na bimwe

Yakomeje ashimangira ko kuba Minispoc yamenyesha amashyirahamwe y’imikino inkunga ibagomba byajya biyafasha kugena hakiri kare uburyo bwo kuyikoresha, ku buryo n’abataka ko batabona amafaranga yo gukoresha mu gushaka impano bajya babyungukiramo.

Umuyobozi w’ishami rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Bugingo Emmanuel yatunguwe no kumva ko abo bayobozi b’amashyirahamwe y’imikino batakiye Abadepite babasaba ubuvugizi kuri icyo kibazo, ngo kuko batigeze bakigaragaza na rimwe mu nama zose bagiye bagirana mu bihe bitandukanye.

Bugingo yagize ati “Icyo nta gikomeye nakivugaho kuko nkurikije uburyo bw’imikoranire yacu haba mu buryo bw’imiyoborere, uko twandikirana na bo, inama zose dukorana, ni ubwa mbere ibyo mbyumvise. Nibura uburyo dukorana numvaga nta makemwa, none niba harimo ibibazo bari batarabitubwira kuba babibwiye abandi ubwo ni cyo kintangaje.”

Depite Agnes Mukazibera asanga uburyo MINISPOC na Federasiyo basanzwe bakoranamo na bwo bwaba inzitizi zatuma siporo itihuta mu iterambereDepite Agnes Mukazibera asanga uburyo MINISPOC na Federasiyo basanzwe bakoranamo na bwo bwaba inzitizi zatuma siporo itihuta mu iterambere

Yakomeje avuga ko bakorana inama kenshi, bityo akaba yizeye ko ayo mashyirahamwe azasobanura neza imiterere y’ikibazo hakumvikana icyo ari cyo n’uburyo cyakemurwa.

Mu biganiro abo bayobozi b’amashyirahamwe bagiranye n’Abadepite, izo ntumwa za rubanda zabashije kubona ko byinshi mu bibazo bizonze siporo y’u Rwanda bishingiye ku myumvire iri hasi kuri bamwe, ku buryo bitoroha mu gushaka impano z’abana ndetse rimwe na rimwe n’ababyeyi batabisobanukiwe neza bakaba imbogamizi.

Ibindi bibazo ngo bishingiye ku mikoro, ibikorwa remezo, ariko ngo byose icyari kigoye kwari uko bene byo baba batabizi, none kuba babizi, Inteko Ishinga Amategeko igiye gutanga umusanzu wayo biciye mu nshingano zayo uko ari eshatu: Gukora ubuvugizi, gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Iyo nama y’ibiganiro yari yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent ’Degaule’, Uw’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball (FERWAHAND), Utabarutse Théogène, uhagarariye ishyirahamwe ry’imikino ya Volleyball (FRVB), uwa FERWABA, Richard Nyirishema, Umuyobozi wa NPC, Murema Jean Baptiste, uhagarariye ishyirahamwe rya Tennis, irya Cricket, FERWACY, Padiri Gatete, Umuyobozi w’ishyirahamwe rya siporo yo mu mashuri, Ignace Beraho, Umuyobozi w’ishyirahamwe rya siporo y’abakozi.

Bamwe mu bayobozi banasabye ko hajyaho urwego rwa Leta rwajya rukora ibyo Minisiteri ibasaba gukora itabibahereye ubushobozi (amafaranga) kandi ari abigenga Bamwe mu bayobozi banasabye ko hajyaho urwego rwa Leta rwajya rukora ibyo Minisiteri ibasaba gukora itabibahereye ubushobozi (amafaranga) kandi ari abigenga

Depite Samuel Musabyimana na we yasabye ko Amashyirahamwe yajya abanza kugaragaza ibyo ashoboye ngo abone kugira icyo agenerwaDepite Samuel Musabyimana na we yasabye ko Amashyirahamwe yajya abanza kugaragaza ibyo ashoboye ngo abone kugira icyo agenerwa

FERWABA bagaragaje ko hari ibyo MINISPOC isaba amashyirahamwe y'imikino muri raporo nyamara itabahaye ubushobozi bwo kuyikoraFERWABA bagaragaje ko hari ibyo MINISPOC isaba amashyirahamwe y’imikino muri raporo nyamara itabahaye ubushobozi bwo kuyikora

Muri Rugby na bo bifuje ko bajya bahabwa ubushobozi bungana n'ubw'abandiMuri Rugby na bo bifuje ko bajya bahabwa ubushobozi bungana n’ubw’abandi

Perezida wa FERWAHAND, Theogene Utabarutse yashimangiye ko bakwiye kujya bamenyeshwa mbere ibikorwa MINISPOC izatera inkunga bakanamenya uko inganaPerezida wa FERWAHAND, Theogene Utabarutse yashimangiye ko bakwiye kujya bamenyeshwa mbere ibikorwa MINISPOC izatera inkunga bakanamenya uko ingana

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru