RUHAGOYACU.com

Abayobozi n’abafana nibakomeza kuba inyuma ikipe nta kabuza uyu mwaka tuzitwara neza-Mbugo Cassa

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Cassa Mbugo Andre asanga abakunzi ba Kiyovu Sports n’abayobozi bayo bakomeje kuba inyuma ikipe yabo nta kabuza ishobora kuzitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.

Kassa yabitangaje nyuma y’umukino wamuhuje na Rayon Sports agatsindwa ibitego 2-0, umukino ariko Kiyovu Sports yagerageje kwitwaramo neza, n’ubwo intsinzi itabashije gutaha ku ruhande rw’abakunzi b’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

“ Byashimishije cyane kubona uko abakunzi ba Kiyovu Sports banganaga ku mukino waduhuje na Rayon Sports, ni ikintu gitanga icyizere, cyankoze ku mutima nk’umutoza wa Kiyovu Sports by’umwihariko n’abakinnyi banjye byabongereye imbaraga.” Mbugo Cassa, umutoza mukuru wa Kiyovu Sports.

“ Si ku mukino gusa nyirizina, uko ikipe yateguwe mbere yo guhura na Rayon Sports nabyo byari byiza, nkaba nsanga bikomeje uku nta kabuza uyu mwaka twakwitwara neza, tukaba twagaruka mu ruhando rw’amakipe akomeye hano mu Rwanda.”

JPEG - 302.7 kb
Ikipe ya Kiyovu Sport ifite ishusho itandukanye niyo mu myaka ishize

Uyu mutoza watwaye igikombe cy’Amahoro inshuro 2 mu myaka 4 ishize ari kumwe na AS Kigali ndetse na Police FC, avuga ko hakiri kare kuba abantu batangira kubara iyi kipe ye nk’ikipe ishobora gutwara igikombe kuko asanga hari intambwe z’indi bagomba kubanza gutera.

JPEG - 282.9 kb
Ubwitabire bw’abakunzi ba Kiyovu Sport bwakoze Cassa ku mutima

“ Ntabwo abantu bagomba guhita bibagirwa aho tuvuye aka kanya, ngo batangire gushyira igitutu ku ikipe. Mu minsi ishize ikipe aho yari si heza, akaba ari nayo mpamvu bisaba umwanya muto, ngo twubake ikipe nziza kurenga aha, ariko inzira turimo ni nziza.”

Kiyovu Sport yatereranwe n’abakunzi bayo umwaka ushize w’imikino iza no kwisanga yageze habi cyane, ubwo yamanukaga mu cyiciro cya 2, ariko nyuma iza kugaruka bitewe n’uko Isonga yaje guhindura politike yayo, ikava mu marushanwa igasubira mu kurera.

Iyi kipe ya Kiyovu Sports uko yagaragaye ku cyumweru bigaragara ko ifite abakinnyi beza. Igitera bamwe impungenge ni uko iyi kipe no mu myaka yashize yajyaga igira ugutangira neza, ariko nyuma igacika intege bitewe n’ibibazo by’amikoro.

JPEG - 295.6 kb
Kiyovu yaje gutsindwa ibitego 2-0 ariko yerekana umukino mwiza

JPEG - 318.4 kb
Cassa Mbugo asanga nibakomeza gushyigikirwa n’impande zose uyu mwaka bazitwara neza

Kuri ubu ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buvuga ko ibibazo ikipe yahuye nabyo mu myaka ishize, byagiye ku ruhande, kandi hari isomo byabasigiye ku buryo bizeye ko Kiyovu Sport uyu mwaka izasoza shampiyona idasubiye mu bihe bibi nk’ibyo yabayemo mu minsi ishize.

Urucaca mu mikino 2 rumaze gukina rufite amanota 3. Iyi kipe irasura Miroplast idafite inota na rimwe kuri iki cyumweru, mbere yo kwakira APR FC ku wa gatanu w’icyumweru gitaha.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru