RUHAGOYACU.com

Abazaba bagize komite nyobozi batanzwe na De Gaulle na Rwemalika bashyizwe ahagaragara

Nyuma y’aho akanama gashinzwe gutegura amatora y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) kemeje Nzamwita Vincent De Gaulle na Rwemalika Felicite nk’abakandida kuwa Mbere w’iki cyumweru, kuri ubu kemeje ndetse kanatangaza abagize komite z’aba biyamariza kuyobora ruhago y’u Rwanda.

Nyuma yo kwakira kandidatire no kuzisesengura Nzamwita Vincent De Gaulle usanzwe ari umuyobozi wa Ferwafa kuva muri Mutarama 2014, ndetse na Rwemalika Felicite bemejwe nk’abakandida mu gihe Rurangirwa Louis we atemerewe.

De Gaulle ari kwiyamamariza gukomeza kuyobora FerwafaDe Gaulle ari kwiyamamariza gukomeza kuyobora Ferwafa
Rwamalika Felicite azaba ahanganya na De Gaulle mu matoraRwamalika Felicite azaba ahanganya na De Gaulle mu matora

Rurangirwa Louis wari watanze ibaruwa iregera Komisiyo y’amatora ya FERWAFA, avuga ko Ishyirahamwe ry’abasifuzi akomokamo ryamwimye ibaruwa imutanga nk’umukandida, mu gusuzuma bakaba barasanze ataratanze dosiye, bityo akaba ataremejwe nk’umukandida mu matora ya FERWAFA azabera kuri Lemigo Hotel tariki ya 30 Ukuboza 2017, aho uzatorwa azayobora Ferwafa mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Rurangirwa Louis ntiyemejwe nk'umukandida mu matora ya FerwafaRurangirwa Louis ntiyemejwe nk’umukandida mu matora ya Ferwafa
Abagize akanama gategura amatora ya Ferwafa bashyize ahagaragara abazaba bagize komite nyobozi z'abakandidaAbagize akanama gategura amatora ya Ferwafa bashyize ahagaragara abazaba bagize komite nyobozi z’abakandida

Abanyamuryango 52 ba FERWAFA ni bo bemerewe kuzatora kuri iyo tariki.

Ni ku nshuro ya mbere umukandida yihitiramo abo yumva bazakorana mu gihe yatorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Nzamwita Vincent De Gaulle, mu bo yifuza ko baba muri komite ye igihe yatorerwa kuyobora Ferwafa nanone ni:

  1. Nzamwita Vincent (Perezida)
  2. Habyarimana Matiku Marcel (Visi Perezida)
  3. Kankindi Anne Lise Alida (Komisiyo y’imari)
  4. Rwankunda Quinta (Komisiyo ya marketing)
  5. Nshimiyimana Alexis Redamptus (Komisiyo y’Iterambere ry’umupira w’amaguru)
  6. Ruhamiriza Eric (Komisiyo y’amarushanwa)
  7. Mukangoboka Christine (Komisiyo y’umupira w’abagore)
  8. Hakizimana Moussa (Komisiyo y’ubuvuzi)
  9. Ntakirutimana Diane (Komisiyo y’umutekano)
  10. Gumisiriza Hilary (Komisiyo y’amategeko)

Amatora ya Ferwafa ateganyijwe tariki ya 30 uku kweziAmatora ya Ferwafa ateganyijwe tariki ya 30 uku kwezi

Komite ya Rwemalika Felicite izaba igizwe na:

  1. Rwemalika Felicite (Perezida)
  2. Habanabakize Fabrice (Visi Perezida)
  3. Munyandamutsa Maurice (Komisiyo y’amarushanwa)
  4. Kanamugire Fidele (Komisiyo y’Iterambere ry’umupira w’amaguru)
  5. Musanabaganwa Christine (Komisiyo y’umupira w’abagore)
  6. Niyonzima Bonaventure (Komisiyo y’imari)
  7. Kwizera Kivuye Anitha (Komisiyo ya marketing)
  8. Rutagengwa Mukiga (Komisiyo y’amategeko)
  9. Kakaragwe Donatha (Komisiyo y’ubuvuzi)
  10. Uwintwari John (Komisiyo y’umutekano)

Bamwe mu bazaba bagize komite nyobozi ya Rwamalika FeliciteBamwe mu bazaba bagize komite nyobozi ya Rwamalika Felicite

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Marie

    Kuya 16-12-2017 saa 20:31'

    Ese mbaze mwe musoma muzi gusesengura kuki ikiciro cyambere ntawifuza kuyobora FERWAFA nuko iciriritse bayirenze ??? muzabinsobanurire PE!!!

  2. ni valens

    Kuya 16-12-2017 saa 14:39'

    jyewe mbona bariyabombi ntacyo bazatujyeza kbs hagakwiye kuza abaga nka murenzi bagize icyobafite ureke abaza kuzambya ibyajyezweho mrkz

  3. dawidi

    Kuya 16-12-2017 saa 12:39'

    ubu c koko degaule azumva ryari? yaretse kuvunira ibiti mumatwi koko? ntacyo ashoboye have namba nareke abategarugori nabo bayobore wasanga haricyo babarusha
    gusa degaule aho kongera gutegeka no kuvanga ferwafa yareka abayobozi bama equipe bakajya biyumvikanira bakabaho ntamuyobozi bafite pe.

  4. True

    Kuya 16-12-2017 saa 10:21'

    Eeeeh!!! Nababwira iki abazatora, murabona muri iriya comite ya Degaule abafunga mutwe barimo? Football Rwandais irarindimutse tayari!!!!!! Twigire ku igare.

  5. Paul

    Kuya 16-12-2017 saa 09:03'

    Nkiyi komite ya degol Umuntu urimo uzwi mumupira ninde ariko harya NGO leta ntacyo yavuga ariko bajye bibukako hari nimisoro yachu barya ubuse umupira uzaterimbere ute abantu bashyize inyungu zabo imbere

  6. Gilbert

    Kuya 16-12-2017 saa 08:41'

    Ndabanza gushimira aba bemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,ark kubwange ndabona aricyo gihe cyogushyira mubikorwa ibyo yari yaraduseseranyije no guteza imbere umupira wacu (Kuri De Gaulle

  7. Eric

    Kuya 16-12-2017 saa 07:40'

    Komite Irimo Matiku Buriya Namahoro Mwabantumu Muzatora mushatse Mwazirinda Bamatiku

  8. ukuri

    Kuya 16-12-2017 saa 07:19'

    niba ntawe rayonsport yatanze bose ni abo kuyirya imitsi gusa,none ko ariyo ikina ukabona hari icyahindutse aho yakiniye ubu nyamagabe batangiye kwitegura ibirori abandi barikugenda barara nzira ngo ejo match ya rayon itabacika, AZAM TV niyo yerekana cyane kugirango igurishe cyane,rayon bakayiha intica ntikize, ameshi agasigara mumifuka yabo muri FERWAFA.

  9. emmy ndikumana

    Kuya 16-12-2017 saa 03:02'

    muraba ntawakinnye umupira ntanuwawusifuye.so uzatorwa azirire inote naho ntaterambere ry’umupira mbatezeho.nka degoule koko haricyatatweretse.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru