RUHAGOYACU.com

Abipimishije muri Kigali Car Free Day abasaga 11% babasanganye umuvuduko ukabije w’amaraso

Abantu bipimishije ku bushake indwara zitandura mu mezi umunani ya mbere ya Kigali Car Free Day, 11.6% babasanganye umuvuduko ukabije w’amaraso, mu gihe abandi 8.7% bo basanze bafite ibiro birenze ibisanzwe.

Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi mu Mujyi wa Kigali haba siporo rusange, aho imihanda imwe n’imwe ifungwa kugirango abaturage bidagadure bakora siporo. Muri icyo gikorwa ababishatse banipimisha indwara zitandura nk’umutima, amaso n’indwara zimwe na zimwe z’ubuhumekero.

Umuhanda uba ufunze ukifashishwa n'abanyamaguru baba bari muri siporoUmuhanda uba ufunze ukifashishwa n’abanyamaguru baba bari muri siporo

Dr Mucumbitsi Joseph uyobora umuryango w’umutima mu Rwanda yatangarije RuhagoYacu ko mu mezi umunani ya mbere ya Kigali Car Free Day hipimishije ku bushake abantu 8,816, muri bo 6,235, ni ukuvuga abangana na 71% ni abagabo, 29% bagaba ab’igitsina gore.

Muri abo bantu bisuzumishije, 870 bahwanye na 8.7% basanze bafite ibiro birenze ibyo bakabaye bafite, mu gihe abandi 88 bahwanye na 1% bo basanze bafite umubyibuho ukabije (Obese).

Muri abo bantu bisuzumishije kandi, 462 bahwanye na 5.2% basanze bafite isukari nyinshi mu maraso, mu gihe abandi 1023 bahwanye na 11.6% bo babasanganye umuvuduko ukabije w’amaraso.

Imibare y’abipimishije ku bushake kandi igaragaza ko abantu 385 bahwanye na 4.3% bo bafite ibibazo bitandukanye by’uburwayi bw’amaso.

Umuhanda uba urimo gukorerwamo siporo zitandukanyeUmuhanda uba urimo gukorerwamo siporo zitandukanye

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yatangarije RuhagoYacu ko indwara zitandura zihenda kuzivura kandi zikaba zica, ari na yo mpamvu ashishikariza buri wese kugira uruhare mu kuzirinda biciye mu bikorwa bya siporo nka Kigali Car Free Day kuko ari n’uburyo budahenda kandi nta n’ikindi bisaba uretse ubushake.

Ati "Indwara zitandura zimaze gufata intera ndende, ni yo mpamvu bigisaba izindi mbaraga nko mu gikorwa nk’iki cya siporo mu byiciro byose, yaba abana ndetse n’abakuze kugirango tugerageze kwirinda no kurwanya izo ndwara, kuko iyo zigufashe kuzivuza birahenda."

N’ubwo nta nyigo nyayo yari yakorwa mu gihugu hose, Minisitiri Dr.Gashumba avuga ko mu bantu 300.100 bapimwe nibura 1/10 babasanganye ibibazo by’ibiro bikabije ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Kigali Car Free Day ni igikorwa cya siporo rusange Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bategura mu rwego rwo gufasha abawutuye gukora siporo mu rwego rwo kurushaho kubafasha kugira ubuzima buzira umuze.

Abakunda gukora siporo yo kunyonga igare na bo baba bafite aho bageneweAbakunda gukora siporo yo kunyonga igare na bo baba bafite aho bagenewe

Buri wese aba yisanzuye, akora siporo mu buryo yihitiyemoBuri wese aba yisanzuye, akora siporo mu buryo yihitiyemo

Umutoza ufasha abitabira Kigali Car Free Day kugorora ingingoUmutoza ufasha abitabira Kigali Car Free Day kugorora ingingo

Benshi bifuza ko Kigali Car Free Day yajya iba kenshi aho kuba rimwe mu kweziBenshi bifuza ko Kigali Car Free Day yajya iba kenshi aho kuba rimwe mu kwezi

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal (hagati) na we yitabira Kigali Car Free Day agatangirana n'abandi bagasozanyaUmuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal (hagati) na we yitabira Kigali Car Free Day agatangirana n’abandi bagasozanya

Umuhanda uba waruhutse ibinyabiziga, icyo kikaba kimwe mu byo Kigali Car Free Day imaze mu kurengera ibidukikijeUmuhanda uba waruhutse ibinyabiziga, icyo kikaba kimwe mu byo Kigali Car Free Day imaze mu kurengera ibidukikije

Siporo itangirira mu muhanda igasorezwa muri Parikingi y'Ikigo cy'imisoro n'amahoro (RRA)Siporo itangirira mu muhanda igasorezwa muri Parikingi y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA)

Barimo kugorora ingingo bibanze ku mugongo Barimo kugorora ingingo bibanze ku mugongo

Muri Kigali Car Free Day ab'indashyikirwa mu byiciro bitandukanye baragororerwaMuri Kigali Car Free Day ab’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye baragororerwa

Umukambwe w'imyaka 73 yahembwe mu cyiciro cy'abadaterwa ipfunwe n'ibiro bafite bakitabira Kigali Car Free DayUmukambwe w’imyaka 73 yahembwe mu cyiciro cy’abadaterwa ipfunwe n’ibiro bafite bakitabira Kigali Car Free Day

Patricia Muhongerwa, Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y'abaturage na we yarimo akora siporo yo kunyonga igarePatricia Muhongerwa, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na we yarimo akora siporo yo kunyonga igare

Mu cyiciro cy'abakuze hahembwe Umukambwe w'imyaka 73 ariko urebye mu maso ushobora kwibwira ko yaba akiri igikwerereMu cyiciro cy’abakuze hahembwe Umukambwe w’imyaka 73 ariko urebye mu maso ushobora kwibwira ko yaba akiri igikwerere

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yasabye abitabiriye Kigali Car Free Day kujya bahwitura n'abo baba basize mu ngoUmuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye abitabiriye Kigali Car Free Day kujya bahwitura n’abo baba basize mu ngo

Uyu mutegarugori na we yahembwe nk'indashyikirwa mu cyiciro cy'abadaterwa ipfunwe n'ubunini bwabo bakitabira siporoUyu mutegarugori na we yahembwe nk’indashyikirwa mu cyiciro cy’abadaterwa ipfunwe n’ubunini bwabo bakitabira siporo

Akana gato kabaye indashyikirwa muri Kigali Car Free Day na ko karahembweAkana gato kabaye indashyikirwa muri Kigali Car Free Day na ko karahembwe

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali yahembye undi mwana wabaye intangarugero mu bo banganaUmuyobozi w’umujyi wa Kigali yahembye undi mwana wabaye intangarugero mu bo bangana

Uyu mwana w'imyaka nk'ibiri na we yahembwe nyuma y'uko yashoboye gukora urugendo rwose abandi bakoze we atwaye igareUyu mwana w’imyaka nk’ibiri na we yahembwe nyuma y’uko yashoboye gukora urugendo rwose abandi bakoze we atwaye igare

Dr.Joseph Mucumbitsi yibukije ko indwara zitandura cyane cyane umutima zigihangayikishije Isi n'u Rwanda by'umwiharikoDr.Joseph Mucumbitsi yibukije ko indwara zitandura cyane cyane umutima zigihangayikishije Isi n’u Rwanda by’umwihariko

Abitabira Kigali Car Free Day ababishatse basuzumwa indwara zitandukanye kandi bigakorwa ku buntuAbitabira Kigali Car Free Day ababishatse basuzumwa indwara zitandukanye kandi bigakorwa ku buntu

Ababishatse bahita babasuzuma indwara z'umutima n'umuvuduko w'amarasoAbabishatse bahita babasuzuma indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso

Minisitiri w'Ubuzima, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'abafatanyabikorwa Minisitiri w’Ubuzima, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa

N'uburwayi bw'amaso burasuzumwaN’uburwayi bw’amaso burasuzumwa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru