RUHAGOYACU.com

Abuba watangiye imyitozo yahaye ubutumwa bukomeye abakunzi ba APR FC

Uyu myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi wamenyekanye cyane hano mu Rwanda ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sport, Sibomana Abuba, yatangaje ko yateye umugongo amakipe menshi mbere yo kwerekeza muri APR FC ndetse abwira abafana ko aje kubafasha gukomeza kwegukana ibikombe.

Sibomana Abuba yagarutse mu Rwanda umwaka ushize, asinya amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya Rayon Sports, gusa aza gukina imikino mike kubera ikibazo cy’imvune yari amaranye iminsi. Nyuma yo gusoza amasezerano, Abuba Sibomana yaje kubengukwa n’ikipe ya APR FC yemera kumuvuza, na we ahitamo kuyisinyira imyaka ibiri nkuko yabitangaje.

“Baranyegereye baranganiriza nkuko izindi kipe nyinshi zanganirazaga. Narebye ku giti cyange aheza kurusha ahandi ni ko guhitamo kuza hano FC muri APR”.

Sibomana Abuba yatangiye imyitozo yoroheje muri APR FCSibomana Abuba yatangiye imyitozo yoroheje muri APR FC

Uyu musore ukina inyuma ibumoso, akaba yaratangiye imyitozo yoroheje mu ikipe ya APR FC, nyuma y’igihe kinini adakandagira mu kibuga. Uyu kuri uyu wa gatatu akaba yatangaje ko yizeye kugaruka mu kibuga agafasha APR FC kwegukana ibikombe.

Ku mezi atandatu abaganga bari bampaye hashize atanu, ubu ntegereje ko ukwanyuma kurangirana n’uku kwezi ngatangira gukina. Kuri ubu meze neza nabaye ntangiye imyitozo yoroheje.

APR ni ikipe isanzwe itwara ibikombe nange nzanye imbaraga zange ngo ibikombe tubyongere. Imbaraga mfite zose nzazishyiramo kugira ngo bikunde”.

Abuba yegukanye ibikombe bibiri bya shampiyona ari kumwe na Rayon Sports, harimo n'iy'umwaka ushize wa 2016-2017Abuba yegukanye ibikombe bibiri bya shampiyona ari kumwe na Rayon Sports, harimo n’iy’umwaka ushize wa 2016-2017

Uyu musore akaba agomba guhatanira umwanya ubanzamo muri APR FC na Imanishimwe Emmanuel bakunze kwita Mangwende, ikintu kuri we asanga kizasaba gukora cyane kuko abizi ko uyu musore ahagaze neza haba muri APR FC no mu ikipe y’igihugu.

Avuga kuri ibi Abuba yagize ati: “Iyo uri umukinnyi kandi uzi icyo gukora nta mukinnyi usuzugura. Nange nta mukinnyi nsuzugura cyane ko iyo uri muri APR no mu ikipe y’igihugu uba ushoboye.

Gukora ni byo biha amahirwe umuntu, bityo nta kintu kinini navuga kuri we (Imanishimwe) ni ugukora gusa”.

Sibomana Abuba yabwiye abakunzi ba APR FC ko nubwo bitoroshye bizeye ko ikipe yabo izagera mu matsinda ya Confederation Cup, kuko asanga bafite abakinnyi beza.

Abuba azaba ahatanira umwanya na Mangwende kuri ubu wahamagawe mu ikipe y'igihuguAbuba azaba ahatanira umwanya na Mangwende kuri ubu wahamagawe mu ikipe y’igihugu

Abouba Sibomana yakiniye Rayon Sports imyaka 4 aza kuyivamo ajya mu ikipe ya Gor Mahia muri 2015, nyuma y’aho iyi kipe yari yamushimye muri Kagame Cup yabereye mu Rwanda muri 2014.

Abouba yamaze imyaka 2 mu gihugu cya Kenya, abasha no gutwara igikombe cya shampiyona ari kumwe n’iyi kipe ikunzwe n’abatari bacye i Nairobi no mu yindi mijyi itandukanye muri Kenya.

Agarutse muri Rayon Sports akaba yaregukanye igikombe cye cya 2 cya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League 2017/2018).

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Amini

    Kuya 9-11-2017 saa 12:32'

    Iyizire mu banyamutima gusa uritonde kuvuga cyane ahubwo uzihatire kuzuza inshingano zawe, nutanazigeraho iyo neza nawe uzayiture undi. gusa aho uvuye bagushimagiza umeze nezawagira akabazo bakagutaaaaaaaaaaaa EX Faustin,Rwatubyaye,Meya impyiko ntizigiye kumuhitana se, Nyakwigendera Evariste se iyo aza kuba agihari yarikuzavuga byinshi

  2. Rogers

    Kuya 9-11-2017 saa 08:40'

    he’s welcome mwikipe yibyishimo aho yahisemo neza,gusa Uwiteka azamurinde invune ntanigitangaje na mangwende rwose yakwicara surtout k nuyu nawe amufata nka idol we amwemera ko yakuze ashaka gukina nkawe .

  3. ddsds

    Kuya 9-11-2017 saa 08:21'

    dsdsdsds


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru