RUHAGOYACU.com

AFC Tubize ya Salomon yarangije ku mwanya wa 5, irifuza Sibomana Patrick wa APR FC

Ikipe ya AFC Tubize ikinamo umunyarwanda Salomon Nirisarike yarangije shampiyona yo mu cyiciro cya 2 mu Bubiligi iri ku mwanya wa 5, nyuma yo kunganya umukino wa nyuma kuri uyu wa gatanu.

AFC Tubize itaratangiye neza shampiyona, yaje kugerageza gusoza neza, aho yarangije ku mwanya wa 5 inganyije na Cercle Brugge, ihita ishimangira kuguma mu cyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.

Salomon na bagenzi be, barangije ku mwanya wa 5 mu cyiciro cya 2Salomon na bagenzi be, barangije ku mwanya wa 5 mu cyiciro cya 2

Muri iyi shampiyona ikipe yitwa Lommel United niyo izamanuka mu cyiciro cya 3, naho ikipe ya Antwerp Salomon yahoze akinira mu myaka 2 ishize, ikaba yarakatishije tike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Salomon wageze muri iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, akaba yaragowe kenshi n’ikibazo cy’invune mu mikino ibanza, ariko asoje umwaka w’imikino ari mu bakinnyi ngenderwaho.

JPEG - 177 kb
Patrick Sibomana ashobora kujya gukora igeragezwa muri Tubize, mu kwezi kwa 6

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko ikipe ya AFC Tubize iri gushaka umukinnyi w’umunyarwanda Patrick Sibomana ukinira APR FC, bishobotse akaba yagenda mu mpera z’ukwezi kwa 6, akajya gukorayo igeragezwa.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru