RUHAGOYACU.com

AFCON U-20: Senegal na Zambia ku mukino wa nyuma

Mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Zambia, Senegal yaraye yisanze ku mukino wa nyuma, itsinze Guinea 1-0, izahura na Zambiya yakiriye iri rushanwa kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 i Lusaka.

Umukino wabaye kuri uyu mugoroba warangiye Senegale itsinze Guinea igitego kimwe ku busa cyabonetse mu minota cumi n’ibiri (12) y’umukino hakiri kare cyane gitsinzwe na Aliu Badji ari nacyo rukumbi cyabonetse mu mukino birangira gihesheje intsinzi Senegal.

Igice cya mbere kiri hafi kurangira Senegal yabonye andi mahirwe yo kuba yakwinjiza igitego kuri penaliti yatewe na Ibrahima Niana ariko umuzamu Moussa Camara wa Guinea umupira awukuramo.

Senegal ni inshuro yayo ya kabiri igeze kuri mukino wa nyuma, ni nyuma yaho batsindiwe na Nigeria ku mukino wa nyuma muri 2015.

Umukino wa nyuma kuri iyi nshuro barawukina na Zambiya yakiriye iri rushanwa ikagera ku mukino wa nyuma isezereye Afurika y’Epfo, iyitsinze igitego kimwe ku busa cyo minota y’inyongera cyatsinzwe na Edward Chilufya.

Zambiya yaherukaga kubona umwanya mwiza muri iri rushanwa mu mwaka wa 2007 ubwo yarangizaga irushanwa iri ku mwanya wa kane.

Kuri iyi nshuro yaba Senegal ndetse na Zambia, ntanimwe yigeze itwara iki gikombe mu mateka, mu gihe mukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017 kuri Heroes National Stadium mu mujyi wa Lusaka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mandera

    Kuya 10-03-2017 saa 14:22'

    kiporoporo mwongerehoko igeze no kumukino wanyuma idatsinzwe itanganyije gusa natwe iwacu twabishobora ikibura nugutegura abana babishoboye utagende kumaranga mutima njyewe mba murusaka ariko iyo urebye nkurwego umupira wamaguru ugezeho murizambia rurashimishije imifanire irihejuru ntagushidikanyako igikombe kitazasigara inaha kbs


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru