RUHAGOYACU.com

AJSPOR FC n’ikipe ya ILPD mu mukino w’ibigwi kuri Stade ya Nyanza

Ikipe y’ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development /ILPD) iraba yakira iy’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR FC) mu mukino wa gicuti ariko w’ibigwi ku mpande zombi, dore ko abo banyamakuru bo badaheruka gutsindwa kuva muri Werurwe uyu mwaka.

N’ubwo nta mikino ya shampiyona iteganyijwe ndetse n’ikipe y’u Rwanda, Amavubi Stars ikaba nta mukino wa gicuti ifite, Abatuye i Nyanza no mu nkengero zaho nta rungu baza kugira kuko kuri uyu wa gatanu guhera saa cyenda z’amanywa (3:00pm) kuri Stade ya Nyanza ruri bube rwambikanye hagati ya ILPD FC na AJSPOR FC.

AJSPOR FC iheruka gutsindwa muri Werurwe uyu mwakaAJSPOR FC iheruka gutsindwa muri Werurwe uyu mwaka

Ni umukino wa gicuti ILPD yatumiyemo AJSPOR FC ariko umukino ni urugamba nk’urundi nk’uko Kapiteni w’iyi kipe y’Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda, Jado Dukuze abitangaza, ari n’aho ahera avuga ko batazamanuka mu Majyepfo bagiye gutsindirwa ku gicumbi cy’umuco.

Ati “Twaritoje bihagije kuko twari tubizi ko umukino ILPD yadutumiyemo uzaba utoroshye. Tumaze imikino myinshi tudatsindwa, ni yo mpamvu ikipe yose tugiye gukina ubu iba yadukaniye cyane, ibi byatubayeho no mu mwaka ushize. Ni byo ni umukino wa gicuti ariko urugamba ni nk’urundi uretse ko twe byose tubiyoborwamo n’Ikinyabupfura.”

Bamwe mu bafana bashoboye kubona ikipe ya ILPD mu myitozo batangarije RuhagoYacu ko yiganjemo abasore n’abagabo b’ibigango bakomoka mu bihugu bitandukanye nka Mali, Ghana, Senegal, Uganda n’ahandi, aho bamwe bayigereranyije n’ikipe ya Afurika.

ILPD ni ishuri mpuzamahanga ryigisha rikanateza imbere amategeko, ni na yo mpamvu n'ikipe yaryo ari mpuzamahangaILPD ni ishuri mpuzamahanga ryigisha rikanateza imbere amategeko, ni na yo mpamvu n’ikipe yaryo ari mpuzamahanga

Icyakora AJSPOR FC igiye gukina na ILPD nyuma y’iminsi ibiri Inama y’Abaminisitiri ishyizeho Umuyobozi mukuru w’iki kigo, aho izo nshingano zahawe Dr.Kayihura M. Didace.

Muri uwo mukino AJSPOR FC izaba idafite bamwe mu nkingi ya mwamba nka Jules Karangwa, Kayitankore Dodos na Peter Kamasa bafite utubazo tw’imvune, ariko abatuye mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zaho bazashobora kubona Abanyamakuru batandukanye basanzwe bumva kuri Radio n’abo babona kuri Televisions zitandukanye, ndetse n’abandi ku bitangazamakuru byandikira kuri Internet (Online) birimo na RuhagoYacu.

AJSPOR FC imaze imikino itandatu idatsindwa, muri yo harimo ibiri mpuzamahanga yatsinzemo AbagandeAJSPOR FC imaze imikino itandatu idatsindwa, muri yo harimo ibiri mpuzamahanga yatsinzemo Abagande

Urutonde rw’abakinnyi AJSPOR FC izaba ifite muri uwo mukino:

Froduard Habyarimana (Radio/TV10)
Ephrem Kayiranga (Flash FM/TV)
Habimana Sadi (Voice of Africa)
Philbert Hagengimana (RuhagoYacu)
Kagame Patrick (Intsinzi.com)
Mutabazi Djafar (Great Lakes)
Dusabimana Ishimwe jean Nepo (Radio Salus)
Omborenga (Intsinzi.com)
Jean Hitimana (Flash FM/TV)
Antha Mucyo (Flash FM/TV)
Richard (Kigalihits.com)
Abbas Claude Twizeyimana (Kigalisports)
Gentil Gedeon (Kigali Today)
Jado Dukuze (RuhagoYacu)
Jado Max (KFM)
Nasri Mahoro (Flash FM/TV)
Guss Bigirimana (Isango Star)
Sammy Imanishimwe (Kigali Today)
David Mugaragu (Hot FM)
Nyabyenda Jean Baptiste (Yeejo)
Kayigamba Theophane (Radio1/TV1)
Nkusi Dennis Mutangazaji
Mihigo Saddam (Inyarwanda.com)
Kanyizo (City Radio)
Canisius Kagabo (City Radio)

Abatoza:

Fuade Uwihanganye (Radio/TV10)
Desiré Hatungimana (Voice of America)

Photographer: Ngabo Roben (Umuseke)

Umuyobozi mukuru: Jean Butoyi (RBA)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nkundimana

    Kuya 5-10-2017 saa 21:36'

    nifurije abasore b,abanyamakuru itsinzi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru