RUHAGOYACU.com

Ali Bizumungu wahoze muri Bugesera yabonye ikipe mu cyiciro cya mbere muri Tanzania

Umutoza w’umunyarwanda Ali Bizimungu wahoze mu ikipe ya Bugesera FC yamaze kubona ikipe mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania, nyuma yo gutandukana n’iyi kipe y’akarere ka Bugesera yahozemo.

Ali Bizimungu kuri ubu yamaze gusinya amasezerano mu ikipe yitwa Mwadui yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania.

Ally Bizimungu yaherukaga gusezererwa na BugeseraAlly Bizimungu yaherukaga gusezererwa na Bugesera

Uyu mutoza watoje amakipe menshi ya hano mu Rwanda, yabwiye RuhagoYacu ko yamaze gusinya amasezerano n’iyi kipe kugeza shampiyona y’uyu mwaka wa 2017/2018 irangiye.

" Ni byo koko ubu ndi umutoza wa Mwadui mu cyiciro cya mbere hano mu gihugu cya Tanzania, nkaba anaramaze no gutangira imyitozo." Ali Bizimungu aganira na RuhagoYacu.

" Narahageze bifuza ko nasinya amasezerano y’imyaka 3, ariko mbanza kubasaba ko nasinya amasezerano y’uyu mwaka w’imikino, nkareba uko ikipe ihagaze nkanareba shampiyona yo muri Tanzania, ubundi nkareba niba nazakomezanya n’iyi kipe."

Ali Bizimungu yatoje amakipe menshi ya hano mu Rwanda, arimo Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports, Rayon Sports, Bugesera FC n’ayandi, akaba yaranatoje mu myaka yashize ikipe ya Inter yo mu gihugu cy’u Burundi.

" Mfite umuntu unshakira amakipe (Manager), ni we wabinkoreye anshakira ikipe hano. Amakipe yanyifuzaga yari menshi, ariko iyo twabashije kumvikana ni iyi kipe ya Mwadui."

" Ni ikipe nziza iterwa inkunga n’uruganda rucukura amabuye y’agaciro, ndebye uko nakiriwe n’ibyo numvikanye n’ikipe bimpa icyizere ko nzakora neza nkanagera ku musaruro banshakaho."

Mwadui FC iri ku mwanya wa 14 muri shampiyonaMwadui FC iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona

Iyi kipe ya Mwadui iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona, akaba ari umwanya ikipe ishobora gusubira mu cyiciro cya 2, akaba ariyo mpamvu yahinduye umutoza ishaka uko yazamuka mu myanya myiza.

Ali Bizimungu ari mu batoza bacye b’abanyarwanda bafite Licence A ya CAF, akaba avuga ko nta mpamvu kuri ubu yatuma akomeza kwizirika mu Rwanda, mu gihe ibyangombwa, afite bimwemerera gukorera hose ku mugabane w’Africa.

" Nta muhanuzi iwabo!" Ali Bizimungu.

Uyu mutoza aratangira shampiyona kuri iki cyumweru yakira ikipe ya Njombe Mji.

Ally yasinye umwaka nubwo yari yasabwe gusinya itatuAlly yasinye umwaka nubwo yari yasabwe gusinya itatu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru