RUHAGOYACU.com

Ally Bizimungu ku gitutu cyinshi nyuma yo gufata ikipe nk’Umutoza mukuru wa Bugesera FC

Ally Bizimungu, Umutoza mushya wa Bugesera FC atangaza ko ari ku gitutu cyinshi aterwa no kuba nikipe ye yaratangiye imyitozo itinze ugereranyije n’igihe bagomba gutangirira shampiyona.

Ally Bizimungu yemejwe nk’umutoza wa Bugesera FC mu cyumweru gishize nyuma y’aho uwari asanzwe ari umutoza w’iyo kipe, Kanyankore Yaounde Gilbert yari amaze kwerekwa umuryango, azira imyitwarire idahwitse irimo no guta akazi kwa hato na hato.

Ally Bizimungu ubu afite abakinnyi be bose uretse Faruk na MamboAlly Bizimungu ubu afite abakinnyi be bose uretse Faruk na Mambo

Yaounde yirukanywe hashize umunsi umwe amaze kwerekanwa nk’umutoza na we akamurika abakinnyi ba Bugesera FC, maze Ally Bizimungu aba ari we utangiza imyitozo kuwa mbere w’iki cyumweru.

Uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeri wari umunsi wa gatanu w’imyitozo ya Bugesera FC igomba gutangira imikino ya shampiyona mu mpera z’uku kwezi, ibyo bigashyira Ujmutoza Ally ku gihunga, kuko ngo atabonye umwanya uhagije wo gutegura neza abakinnyi nk’uko yabitangarije RuhagoYacu.

Ati “Tumaze iminsi itanu gusa mu myitozo, ntababeshye ndi ku gitutu kuko nta mwanya wo gutegura abakinnyi nabonye, ubu ndavangavanga ibintu byose, gushaka ibyangombwa byose nk’imbaraga, tekiniki uburyo bw’imikinire (Tactiques), urumva ko ndi mu kazi katoroshye, kuko maze iminsi itanu gusa kandi mu byumweru bibiri gusa nzaba mfite umukino wa shampiyona.”

Anicet bita Gasongo na we ngo yiteguye guhatanira kwinjira mu ikipe y'igihuguAnicet bita Gasongo na we ngo yiteguye guhatanira kwinjira mu ikipe y’igihugu

Yakomeje avuga ko yaje asanga abakinnyi baguzwe na Kanyankore Gilbert Yaounde, akizezwa ko baguranywe ubushishozi, gusa ngo haramutse hari ikibazo kibayemo, Uburyobozi bw’ikipe bwamwemereye ko yakongeramo abakinnyi muri Mutarama umwaka utaha.

Imyitozo ya Bugesera FC ntiyagaragayemo umukinnyi Rucogoza Aimable Mambo wari kapiteni wungirije muri iyo kipe, umutoza Ally Bizimungu akaba atazi aho uyu mukinnyi ari n’ikimubuza gukora imyitozo.

Undi utaraza mu myitozi ni Sentongo Faruk Saifi bita Ruhinda Faruk wari waragiye mu kiruhuko muri Uganda, hakiyongeraho Ndatimana Robert urimo gukora imyitozo wenyine nyuma y’imvune y’akaboko irimo gukira.

Ally Bizimungu ngo intego ni ukuza imbere y'umwanya wa 6 Bugesera FC yasorejeho umwaka ushizeAlly Bizimungu ngo intego ni ukuza imbere y’umwanya wa 6 Bugesera FC yasorejeho umwaka ushize

Messi w'Umurundi akaba n'Umunyarwanda na Moussa Omar bari mu myitozoMessi w’Umurundi akaba n’Umunyarwanda na Moussa Omar bari mu myitozo

Uwacu Jean Bosco bita 'Soudin' na we ari mu bazajya bakinira Bugesera FC inyuma mu ruhande rw'ibumosoUwacu Jean Bosco bita ’Soudin’ na we ari mu bazajya bakinira Bugesera FC inyuma mu ruhande rw’ibumoso

Nzigamasabo Steve imyitozo ayimereye nabiNzigamasabo Steve imyitozo ayimereye nabi

Umutoza wa Rayon Sports nako wungirije wa Bugesera FC na we arahari (Munyihanganire nari ndebeye ku ipantalo yambaye)Umutoza wa Rayon Sports nako wungirije wa Bugesera FC na we arahari (Munyihanganire nari ndebeye ku ipantalo yambaye)

Mubumbyi Barnabe ngo araba Top Scorer muri shampiyona itahaMubumbyi Barnabe ngo araba Top Scorer muri shampiyona itaha

Jean de Dieu, Umunyezamu mushya wa Bugesera FCJean de Dieu, Umunyezamu mushya wa Bugesera FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru