RUHAGOYACU.com

Ally Bizimungu yikomye bamwe mu bayobozi ba Bugesera FC

Ally Bizimungu yikomye bamwe mu bayobozi n’abatoza bamwungirije muri Bugesera FC nyuma yo kumuhagarika by’agateganyo iminsi 15 azira umusaruro udashimishije.

Umutoza Ally Bizimungu asanga ari nko kumunaniza kuba abantu babikabiriza ngo afite amanota make mu mikino yakinnye, dore ko yahagaritswe Bugesera FC ifite amanota 4 kuri 15, ikaba yararushwaga n’iya mbere amnanota 6 ahwanye n’imikino ibiri.

Aganira na RuhagoYacu, Ally Bizimingu yagize ati “Hari ibyo tutumvikanyehpo mu mikikorere, mu byo bambwiye no mu byo nanjye mbona bitagenda, bansaba guhagarara ku kazi iminsi 15 njye ndabahakanira, kuko sinahagarika akazi kandi turi mu irushanwa kandi na none hari ibyo nasabwe kugeraho.”

Bugesera FC ngo ifite abanyamahanga benshi n'abanyarwanda benshi ku buryo bigoye kubakinishaBugesera FC ngo ifite abanyamahanga benshi n’abanyarwanda benshi ku buryo bigoye kubakinisha

Nyuma yo kutumva ibintu kimwe ngo hakurikiyeho inama ya Komite nyobozi yamufatiye ibyemezo, imuhagarika iyo minsi 15, gusa ngo aho kubyemera yatandukana na bo kuko yabakoreye akazi gakomeye kandi mu buryo bumugoye cyane, bityo bakaba batari bakwiye kumucira urubanza bashingiye ku mikino itanu ya mbere ya shampiyona.

“Ikipe imaze gukora imyitozo ihagije, yari imaze kumenyerana, tumaze gukina na Rayon Sports na APR FC tuyisanze iwayo, […] njye ntiwampagarika iminsi 15 ngo nkwemerere kandi tugeze mu mikino yegeranye kandi ari yo nashoboraga gusaruramo amanota.”

“Ikipe irimo abanyamahanga 6 bashya, abanyarwanda benshi bashya, noneho abo kunyungiriza si abanjye ku buryo numva ko ndibukore mfite umuntu inyuma uza kunyubakira, kunganiriza no kumpumuriza, urumva ko kari akazi gakomeye cyane. Komite ni ikibazo, abakinnyi ntibahuje, kubashakira uburyo bagira urwambariro rutuje kandi bagahuza umukino kari akazi gakomeye.”

Iyo Umutoza atoranyije abari bukine havuka ibibazo ku batakinnyeIyo Umutoza atoranyije abari bukine havuka ibibazo ku batakinnye

“Aho kugirango nkomeze gukururana na bo nabareka, ibyiza nabarekera ibyiza nabakoreye nko kubategurira ikipe mu gihe cy’amarushanwa maze njye nkikomereza ibindi ariko tukarangizanya neza, ariko ibyo guhagarara iminsi 15 byo rwose nabyanze.”

“Banyandikiye bansaba guhagarara iminsi 15 ndabyanga, turabiganiriye ndabyanga mu magambo, ariko noneho ngiye kubishyira mu nyandiko, Kuko hari ibyo amasezerano avuga, hari ibyo bangomba n’ibyo mbagomba, niba batemera ko twarangiza ‘Phase Aller’ (imikino ibanza) tukareba umusaruro bakabona gufata ibyemezo, ubwo nanjye ndasaba ibyo bangomba noneho turangizanye bakomeze ibyabo nanjye nkomeze ibyanjye.”

Ally Bizimungu yari yafashe Bugesera FC nk’Umutoza mukuru muri Nzeri uyu mwaka, ubwo haburaga ibyumweru bibiri ngo hatangire Azam Rwanda Premier League, akaba yari aje asimbura Kanyankore Gilbert Yaounde wari umaze kwirukanwa.

Nyuma yo guhagarikwa by’agateganyo, Bugesera FC irimo iratozwa na Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ wari Umutoza wungirije, nyuma yo gufata icyemezo ndakuka ni bwo hazamenyekana uzakomeza uzaba ari Umutoza mukuru w’iyo kipe ndetse n’uzaba amwungirije.

Umutoza Ally Bizimungu yashyamiranye na Karekezi Olivier wa Rayon Sports banahagarikiwe rimweUmutoza Ally Bizimungu yashyamiranye na Karekezi Olivier wa Rayon Sports banahagarikiwe rimwe

Kugeza ubwo Ally Bizimungu yahagarikwaga, Bugesera FC yari iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 mu mikino itanu, ariko ubu imaze kugira amanota 8, aho inganya na Rayon Sports ya 8, Musanze FC, Sunrise FC na Marine FC.

Maso nk’Umutoza w’agateganyo wa Bugesera FC yatangiye ahura na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu bakiniye i Nyamata kuwa gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, ayitsinda igitego 1-0, ahita akurikizaho Espoir FC ku munsi wa 7 na yo banganya 0-0 i Rusizi, akaba agiye guhura na Sunrise FC ku munsi wa 8 wa Azam Rwanda Premier League.

Abanyamahanga bakinira Bugesera barimo Abarundi batanu, Umunyanigeriya n'Umunya MaliAbanyamahanga bakinira Bugesera barimo Abarundi batanu, Umunyanigeriya n’Umunya Mali

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dudu

    Kuya 26-11-2017 saa 04:54'

    Uyu se n’umutoza??? Cyangwa ni Mr Mugenzi twigaga mu rufaransa rwa kera???!!! Hindura ushake ibindi ukora ndabona wa mugani wa wawundi ........... , ati ibitajyanye nibi!!!! Gusa kuvuga byo ufite 100/100. Ndakwibuka utsinda rayon ibigambo wasutse. Komera boss.!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru