RUHAGOYACU.com

Ally yasinye umwaka muri Bugesera asabwa kuza mu myanya ine ya mbere

Ally Bizimungu yasubiye mu ikipe yahozemo ya Bugesera aho yasabwe guhigika imwe mu makipe ane yari yaje imbere ya Bugesera mu mwaka ushize wa shampiyona bityo ikazarangiza mu makipe ane ya mbere ubwo umwaka utaha uzaba ushojwe.

Ubwo Bugesera yari imaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2015-2016, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje guha akazi Ally Bizimungu wayifashize kurangiza ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 37, atsinze imikino 10, anganya irindwi atsindwa 13 byatumye anatoranywa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu batoza batatu bitwaye neza uwo mwaka.

Ally yasabwe guhigika amakipe abiri muri atanu ahabwa amahirwe yo kwitwara neza umwaka utaha(Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Police na As Kigali)Ally yasabwe guhigika amakipe abiri muri atanu ahabwa amahirwe yo kwitwara neza umwaka utaha(Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Police na As Kigali)

Gusa ibi ntibyari bihagije kugira ngo uyu mutoza wari urangije amasezerano yongerwe andi maze ni ko kumusimbuza Mashami Vincent mu mwaka ushize wa shampiyona, gusa uyu na we aza gusigira akazi Kanyankolle Yawunde ubwo yari yerekeje mu ikipe y’igihugu.

Uyu mutoza we yaje kurangiza ku mwanya wa gatanu muri shampiyona, mu gihe yasezerewe na APR FC muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro. Ubuyobozi bw’ikipe ye ariko bukaba bwaraje kumusezerera ku buryo butunguranye dore ko yirukanywe nyuma y’umunsi yeretswe abafana, none akaba yarangije gusimbuzwa Ally Bizimungu nkuko perezida w’iyi kipe Gahigi Jean Claude yabitangarije RuhagoYacu.

Yagize ati: “Ni byo twamusinyishije amasezerano y’umwaka wa shampiyona.

Icyo twamusabye ni ukurangiza mu makipe ane ya mbere, ni yo ntego twamuhaye ibindi ubu agiye kubonana n’abakinnyi bategure gahunda ziri imbere”.

Bugesera yatakaje bamwe mu bari abakinnyi bayo uhereye k'uwari kapiteni wayo Nzabanita David bita SaibatiBugesera yatakaje bamwe mu bari abakinnyi bayo uhereye k’uwari kapiteni wayo Nzabanita David bita Saibati

Bugesera kurangiza ku mwanya wa gatanu muri shampiyona iheruka, bisobanuye ko itazagaragara mu irushanwa ry’Agaciro riri butangire mu mpera z’icyumweru. Ubu kuri gahunda ubuyobozi butangaza ko umutoza namara kubyemeza neza bazakina imikino ya gicuti bitegura shampiyona y’umwaka utaha.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Joseph

    Kuya 7-09-2017 saa 18:07'

    Bugesera Nyifurije Amahirwe. Gusa Ntacyo Nyijeje Muriyo Myanya Yifuza. Ahubwo Bitonde Batibona Inyuma. Ahubwo Ndabona Aricyo Gihe Cyo Gusubira Inyuma. Barabona Bamenerahe. Bashobora Kuba Nka Cya Kirondwe Cyagumye Kuruhu Inka Yarariwe Kera,


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru