RUHAGOYACU.com

Amabanki yo mu Rwanda agiye guhatana mu mikino itandukanye

Amabanki agera kuri 15 ari bube ahatana mu mikinoyo koga, Basketball, Volleyball n’umupira w’amaguru ni mu irushanwa ry’iminsi ine rizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Nzeri rikabera ku bibuga bya stade Amahoro ndetse na Hotel Umubano.

Iri rushanwa, ryateguwe n’ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda, RBA(Rwanda Bankers Association), rifatanyije n’umujyi wa Kigali ndetse na Minisiteri y’ubuzima, rikazakinwa tariki ya 2, 3, 9 na 10 Nzeri 2017.

Amabanki 14 asanzwe agize iri shyirahamwe wongeyeho na Banki Nkuru y’igihugu, azaba yisobanura mu mikino itandukanye, aho umupira w’amaguru uzaba urimo amabanki 10, Volleyball igakinwa n’amabanki 6 mu gihe Basketball izakinwa na yo n’amabanki 10.

Abayobozi b'amabanki atandukanye nka AB Bank bahamije ko biteguye iyi mikinoAbayobozi b’amabanki atandukanye nka AB Bank bahamije ko biteguye iyi mikino

Mu mupira w’amaguru, amakipe akaba azahura hagati yayo ane yatsinze neza kurusha ayandi agahita yerekeza muri kimwe cya kabiri cy’irangiza, bivuze ko imwe mu makipe azaba yatsinze umukino wayo zahita isezererwa.

Mu mikino y’amaboko, Volleyball amakipe atandatu yashyizwe mu matsinda abiri, aho abiri yitwaye neza muri buri tsinda azahita azamuka muri ½ cy’irangiza. Muri Basketball na ho hakozwe amatsinda abiri y’amakipe atatu ndetse n’itsinda ry’amakipe ane rizatanga abiri ya mbere muri ½, mu gihe andi matsinda yo azajya avamo ikipe yabaye iya mbere.

Ruhumuriza Eric usanzwe ashinzwe abasifuzi muri Ferwafa ni umwe mu bari mu kanama tekinike gategura iyi mikinoRuhumuriza Eric usanzwe ashinzwe abasifuzi muri Ferwafa ni umwe mu bari mu kanama tekinike gategura iyi mikino

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, Dr Karusisi Diane uyobora iri shyirahamwe ry’amabanki yatangaje ko ahanini iri rushanwa ryateguwe mu rwego rw’ubusabane no kubungabunga ubuzima.

Dr Karusisi yagize ati: “Ubusanzwe hari akaze dukora kandi gafitiye akamaro umuryango nyarwanda. Iyi mikino rero izatuma dusabana kurushaho tunamenyane bityo tugende twungurana inama zatuma akazi kacu kagenda neza kurushaho.

Siporo ni ingenzi ku buzima bityo ni byiza ko n’abakora muri banki bagana iyo nzira. Hari amabanki yari asanzwe afite amakipe atandukanye gusa n’abatayafite bemeye kuzatangira ubu bakitabira iri rushanwa”.

Habaye tombola y'uko amakipe azahuraHabaye tombola y’uko amakipe azahura

Umuhango nyirizina wo gufungura iri rushanwa uteganyijwe gukorwa ku cyumweru tariki ya 3 Nzeri saa tatu za mugitondo, nyuma ya Mini Marathon izaba yakozwe n’abakozi b’amabanki atandukanye muri gahunda ya Car Free Day isanzwe ikorwa ku cyumweru cya mbere cya bur kwezi.

Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda ryashinzwe mu mwaka wa 2010 rikaba ihuriro ry’abakora muri za banki. Iri rigizwe n’amabanki yose yemerewe gukorera mu Rwanda rigamije ahanini kuzamura ubunyamwuga muri servise za banki ndetse no gukorera ubuvugizi abazikoramo.

Uko amatsinda ahagaze mu mikino itandukanye

Volleyball

Basketball

Umupira w’amaguru

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru