RUHAGOYACU.com

Amafoto- Abakinnyi batatu bashya ba APR bakoranye imyitozo ya mbere

Ikipe ya APR FC ikomeje kwiyubaka yitegura isubukurwa rya shampiyona ndetse n’igikombe cy’intwari aho kuri uyu wa mbere Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Byiringiro Lague basanze Iranzi Jean Claude mu myitozo y’iyi kipe yabereye ku kibuga cya Ferwafa.

Nkuko RuhagoYacu yari yabyanditse mu cyumweru gishize, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC mu nama bwagiranye n’abafana, bari bemeye ko iyi kipe igiye kongeramo abakinnyi bane bashya, barimo Iranzi Jean Claude, Migi, Savio Domique Nshuti hamwe na Byiringiro Lague wagombaga kuzamurwa.

Migi yamwenyuraga nyuma yo kugaruka muri APR FC(Foto Hardi/RuhagoYacu)Migi yamwenyuraga nyuma yo kugaruka muri APR FC(Foto Hardi/RuhagoYacu)
Iranzi Jean Claude yiteguye kugarurira ikuzo APR FC(Foto Hardi RuhagoYacu)Iranzi Jean Claude yiteguye kugarurira ikuzo APR FC(Foto Hardi RuhagoYacu)
Byiringiro Lague yazamuwe mu ikipe nkuru nubwo Vision ikivuga ko ari umukinnyi wayoByiringiro Lague yazamuwe mu ikipe nkuru nubwo Vision ikivuga ko ari umukinnyi wayo

Aba bakinnyi bose uko ari bane bakaba nyamara bari bagifite amakipe babarizwamo, aho Iranzi Jean Claude yaje gutangaza nyuma ko agifite amasezerano na Zesco nubwo yarimo aganira na APR FC , Gor Mahia na yo ikavuga ko izarekura Migi ari uko APR FC iyihaye amafaranga imwifuzamo, mu gihe Byiringiro Lague yakiniraga Intare kandi afite amasezerano muri Vision FC, naho Savio akiri umukinnyi wa As Kigali.

Aha ariko, aba basore bose uretse Savio uri muri CHAN, bakaba bakoze imyitozo kuri uyu wa mbere ibera ku Kicukiro, bitegura gufasha APR FC mu mikino y’igikombe cy’intwari igomba gutangira tariki ya 23 uku kwezi.

Itangishaka Blaise aracyategereje guhabwa amahirwe mu busatirizi(Foto Hardi RuhagoYacu)Itangishaka Blaise aracyategereje guhabwa amahirwe mu busatirizi(Foto Hardi RuhagoYacu)
Rukundo Denis na we yitabiriye imyitozo nyuma yo kuva mu biruhukoRukundo Denis na we yitabiriye imyitozo nyuma yo kuva mu biruhuko
Aimable na Maxime bakomeje gukaza imyitozo nyuma yo gusigwa mu Mavubi ya CHANAimable na Maxime bakomeje gukaza imyitozo nyuma yo gusigwa mu Mavubi ya CHAN

Aba basore bashya b’iyi kipe ndetse n’umutoza bakaba birinze kugira icyo batangariza itangazamakuru kugeza ubu.

Biteganyijwe ko APR FC iri bukore iyindi myitozo saa 16:00 za nimugoroba, yo ikabera ku Kicukiro nkuko bisanzwe.

KANDA HANO UREBE AMAFOTO YOSE Y’IMYITOZO

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. igikona

    Kuya 17-01-2018 saa 21:17'

    Mu Rwanda hari ikipe imwerimwe(APRFC) gusa idini rimwe(CATHOLICS)Ururimi rumwe (Kinyarwanda)n,igitangazamakuru kimwe cya sport(ruhagoyacu)ibindi ntabyo

  2. Ally

    Kuya 16-01-2018 saa 16:09'

    Uravuga ukuri kbsa.niba ntamunyamahanga nta competition ihari.APR ni team indi kumutima ako tureke amarangamutima ngo twirengagize ibyo tureba.miggy,iranzi bashizemo rwose twe gushakura aho bitari.umugani wabarayons bazahagarara imbere yiriya squad ya diarra,tchabalala,pierro na chassil?!c’mn friendz rwose ntibikunda peee.ndabona tugiye kwibagirwa ibyishimo byigikombe cya championat nibindi bikombe like liverpool.ubundi nziko hakorwa recruitement urebye teamz muri gucompeta zihagaze na squads zifite.so why they made that recruitement blindly birengagije squad umukeba afite.rwose bariya ntahantu bageza team yacu.

  3. manzi

    Kuya 16-01-2018 saa 06:49'

    aba bakambwe bazahagarika Diarra na tchabalala? nibazane na sibo abudul na ba taganda Elias.

  4. karake

    Kuya 16-01-2018 saa 00:53'

    Hhhhhhhhhhhj, ni diarra, ni shassir, ni pierro, ni, tchabalala, ni kone, ni nde ufite abasaza kurusha gasenyi ark rayon we murasetsa kbs ahubwo mutangiye gutitira hakirikare mwuzuze abanyamahanga ngomurashaka icyo mwabuze gusa mugihe mumarembera umutoza abakozeho

  5. fenty

    Kuya 15-01-2018 saa 20:00'

    venuste we wowe nturumufana wa apr habe na gato gusa twe nti dushaka indispline nkawe kbsa naho abo basorw yr welcome kbsa muzadushimishe murabizi muri abana bikipe kbsa

  6. Mugabe

    Kuya 15-01-2018 saa 19:43'

    umutwe wiyi nkuru uyu munyamakuru yawanditse nabi aba yanditsengo< abakambwe babiri aribo migi na iranzi bagarutse gushaka amasaziro muri apr.>ubuse bazashobora gufunga ballon ko aho baribaragiye naho byari byarabananiye.yewe abo basaza barambabaje.

  7. H

    Kuya 15-01-2018 saa 19:34'

    Migi na Iranzi ni abakinnyi beza ariko mu Rwanda. Wenda baje gufasha gutsinda Marine, amagaju kuko nayo yarasigaye ahagama.APR

    Abavuga ko baje gufasha APR kwitwara neza muri confederation cup ibyo byo nabyita amarangamutima kuko n’igihe bakinanaga na Mbuyu(Bose), pappy fatty, Lionel simple etc ntitubaziho ayo mateka. tutirengagije muri APR nta mukinnyi uragera k’ubuhanga bwabo..

    Icyakora bazafasha Mulisa muri vestry kuko barakuze kdi nj abantu bavuga bariya bana bakabumva kuko bakiniye APR igihe kinjni mbese bazi icyo APR ari cyo.

    Gusa birababaje kubona abakinnyi benshi beza b’abanyarwanda badashobora kwitwara neza mu ma equips yababengutse bikarangira bagarutse.

    Ndongera nshimangire ko hakenewe abanyamahanga
    kugirango batange competition Ku bana b’abanyarwanda kuko igihe bari bahari bake bagiyeyo bahamaze igihe kdi iburayi

  8. gasore

    Kuya 15-01-2018 saa 19:22'

    wowe wiyita venuste niyotwagira urikigoryi hanyuma yibindi nonese apr fc ugirango haraho ihuriye niyokipe yinkene ufana ngonigasenyi fc ibibazo byarabarenze musigaye muza nokubidutura kd bitatureba tekereza nkiyo wifata ugatuka ikipe twihebeye ya apr fc nonese wikanze ari gasenyi byayobeye yirirwa isabiriza imihanda yose nundimunsi ntuzongere kumenyera ikipe yacu

  9. sisi

    Kuya 15-01-2018 saa 17:30'

    ikibazo si abakinnyi ahubwo
    ntamutoza dufite.kuko nabo 4 bongewemo ntacyo barusha abandi

  10. DESIRE SHUMBUSHO

    Kuya 15-01-2018 saa 17:14'

    ABO BAKINNYI BARAKAZA NEZA 111

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru