RUHAGOYACU.com

Amafoto ahebuje yaranze umwaka wa 2017 muri Siporo y’u Rwanda

Mu 2017 siporo y’u Rwanda yaranzwe na byinshi, birimo abegukanye intsinzi ndetse bakanashyiraho uduhigo, ndetse n’ibyago kuri bamwe. Bimwe muri ibyo bihe ni byo RuhagoYacu yabatoranyirije amafoto yabiranze.

Intangarugero ... mu kazi kenshi agira, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ntajya yibagirwa ko Siporo ari ingenzi, aha we na Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye Kigali Car Free DayIntangarugero ... mu kazi kenshi agira, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ntajya yibagirwa ko Siporo ari ingenzi, aha we na Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye Kigali Car Free Day
Perezida wa Sena arusha benshi mu bakina umupira w'amaguru, ndetse ubu ni we mukinnyi w'umwaka mu irushanwa ryo kurwanya ruswaPerezida wa Sena arusha benshi mu bakina umupira w’amaguru, ndetse ubu ni we mukinnyi w’umwaka mu irushanwa ryo kurwanya ruswa
Kayiranga Baptiste asigaye afite ikipe arereramo akanafasha abakinnyi bari barahagaritse gukina....Agasanduku k'imiti ni yo ntebe y'umutozaKayiranga Baptiste asigaye afite ikipe arereramo akanafasha abakinnyi bari barahagaritse gukina....Agasanduku k’imiti ni yo ntebe y’umutoza
Byabaye ngombwa ko Masudi Djuma ajya ku mavi ngo arebe ko Rayon Sports ye yasezerera Espoir FC ya Ndayizeye Jimmy muri ½ mu gikombe cy'amahoro ariko biranga biba iby'ubusaByabaye ngombwa ko Masudi Djuma ajya ku mavi ngo arebe ko Rayon Sports ye yasezerera Espoir FC ya Ndayizeye Jimmy muri ½ mu gikombe cy’amahoro ariko biranga biba iby’ubusa
Umufana wa Kiyovu Sports arabyinira ku rukoma nyuma yo gutsinda Etincelles FC ikipe ye igahita ifata umwanya wa mbereUmufana wa Kiyovu Sports arabyinira ku rukoma nyuma yo gutsinda Etincelles FC ikipe ye igahita ifata umwanya wa mbere
Umufana muri Memorial Gakwaya...Irangi si ibisanzwe mu masiganwa y'amamodokaUmufana muri Memorial Gakwaya...Irangi si ibisanzwe mu masiganwa y’amamodoka
Nzakagendana...agacuma k'urwaga arimo anakurikirana isiganwa ry'amamodokaNzakagendana...agacuma k’urwaga arimo anakurikirana isiganwa ry’amamodoka
Abafana ba Kiyovu Sports bari mu kwa buki nyuma y'aho bamanukiye mu cyiciro cya kabiri bagahita bagarurwa none bakaba bicaye ku ntebe y'icyubahiroAbafana ba Kiyovu Sports bari mu kwa buki nyuma y’aho bamanukiye mu cyiciro cya kabiri bagahita bagarurwa none bakaba bicaye ku ntebe y’icyubahiro
Nyuma y'umukino wa APR FC na Etincelles FC umufana yarakubiswe bamumena umutwe nyamara asanzwe afana amakipe yose y'i Rubavu kongeraho APR FCNyuma y’umukino wa APR FC na Etincelles FC umufana yarakubiswe bamumena umutwe nyamara asanzwe afana amakipe yose y’i Rubavu kongeraho APR FC
Ubwo Rusheshangoga Michel yerekezaga muri Singida United yasezeweho muri ubu buryoUbwo Rusheshangoga Michel yerekezaga muri Singida United yasezeweho muri ubu buryo
Umwaka ntiwaryoheye bose, wanabaye uw'agahinda kuri Rayon Sports...aha Evaritse Mutuyimana yitabye ImanaUmwaka ntiwaryoheye bose, wanabaye uw’agahinda kuri Rayon Sports...aha Evaritse Mutuyimana yitabye Imana
Umwaka wa 2017 wabaye uw'amateka muri Cricket, ikibuga cyayo cyubatse mu ishusho y'urw'imisozi igihumbiUmwaka wa 2017 wabaye uw’amateka muri Cricket, ikibuga cyayo cyubatse mu ishusho y’urw’imisozi igihumbi
Umukozi n'umukoresha bahuza urugwiro iyo umusaruro wabaye mwiza (Nzamwita Vincent Degaule na Antoine Hey, Umutoza w'Amavubi)Umukozi n’umukoresha bahuza urugwiro iyo umusaruro wabaye mwiza (Nzamwita Vincent Degaule na Antoine Hey, Umutoza w’Amavubi)
Abafana i Musanze barizihirwa bikabarengaAbafana i Musanze barizihirwa bikabarenga
Umwari utazibagirana azaniye Rayon Sports igikombe cya shampiyona yari imaze hafi amezi abiri yegukanyeUmwari utazibagirana azaniye Rayon Sports igikombe cya shampiyona yari imaze hafi amezi abiri yegukanye
Ibyamubayeho imbere ya Camera ya Azam TV ni agahomamunwaIbyamubayeho imbere ya Camera ya Azam TV ni agahomamunwa
Ikibuga kibujijwe gukinishwaho Sikare (Six Cares) we yakizanyemo un care (Urukweto rw'iryinyo rimwe)Ikibuga kibujijwe gukinishwaho Sikare (Six Cares) we yakizanyemo un care (Urukweto rw’iryinyo rimwe)
Byari ibyishimo kuri Beach Volleyball y'u Rwanda ubwo ikipe y'igihugu y'abakobwa yegukanaga igikombe cya AfurikaByari ibyishimo kuri Beach Volleyball y’u Rwanda ubwo ikipe y’igihugu y’abakobwa yegukanaga igikombe cya Afurika
Police FC...Ikipe yacu....Vuvuzela ntawe utayivuzaPolice FC...Ikipe yacu....Vuvuzela ntawe utayivuza
Ahitwa mu Rwasave mu Karere ka Huye muri Memorial Gakwaya, isiganwa ritazava mu mitwe y'abafanaAhitwa mu Rwasave mu Karere ka Huye muri Memorial Gakwaya, isiganwa ritazava mu mitwe y’abafana
Ubugira kabiri...Rayon Sports mu byago mu mwaka umwe...Ndikumana Hamad Katauti Imana ikomeze imuhe kuruhuka mu mahoroUbugira kabiri...Rayon Sports mu byago mu mwaka umwe...Ndikumana Hamad Katauti Imana ikomeze imuhe kuruhuka mu mahoro
Ku kibuga habuze abakorerabushake (Croix Rouge) maze abakozi ba FERWAFA bishakamo ibisubizi (Ruboneza Prosper, Umuvugizi wa FERWAFA na Jackson Rutayisire ushinzwe amarushanwa)Ku kibuga habuze abakorerabushake (Croix Rouge) maze abakozi ba FERWAFA bishakamo ibisubizi (Ruboneza Prosper, Umuvugizi wa FERWAFA na Jackson Rutayisire ushinzwe amarushanwa)
Ubu se Sogonya Amissi Kishi watozaga Kirehe FC yaba yarimo abaza ahandi uko byifashe?Ubu se Sogonya Amissi Kishi watozaga Kirehe FC yaba yarimo abaza ahandi uko byifashe?
Ismailla Diarra aragarutse nyuma y'imyaka ibiri yari amaze avuye muri Rayon Sports yacuIsmailla Diarra aragarutse nyuma y’imyaka ibiri yari amaze avuye muri Rayon Sports yacu
Abakorerabushake ku kibuga cya Musanze FC bareba umupira banawumva kuri radioAbakorerabushake ku kibuga cya Musanze FC bareba umupira banawumva kuri radio
Gacinya Chance Dennys yari Perezida wa Rayon Sports, aha yarimo yuhanya ngo ajye gutanga impanuro zatuma ikipe ye isezererwa (nako isezerera) Rivers United yo muri NigeriaGacinya Chance Dennys yari Perezida wa Rayon Sports, aha yarimo yuhanya ngo ajye gutanga impanuro zatuma ikipe ye isezererwa (nako isezerera) Rivers United yo muri Nigeria
Rujugiro ufana APR FC yari yaje kwihanganisha Rwarutabura nyuma yo gusezererwa kwa Rayon Sports muri CAF Confederations CupRujugiro ufana APR FC yari yaje kwihanganisha Rwarutabura nyuma yo gusezererwa kwa Rayon Sports muri CAF Confederations Cup
Nsabimana Aimable mu mukino wa APR FC na Sunrise FC...i Nyagatare umukinnyi aba asa atyaNsabimana Aimable mu mukino wa APR FC na Sunrise FC...i Nyagatare umukinnyi aba asa atya
Umukinnyi wa Kiyovu Sports yambika umusifuzi akuma k'itumanaho kari kagiye gutakaraUmukinnyi wa Kiyovu Sports yambika umusifuzi akuma k’itumanaho kari kagiye gutakara
Musanze FC ifite abafana bihariye, nta gushidikanya ko uyu ari we mufana ukiri muto cyane kuruta abandi mu RwandaMusanze FC ifite abafana bihariye, nta gushidikanya ko uyu ari we mufana ukiri muto cyane kuruta abandi mu Rwanda
Hakizimana Ambroise afite agahigo ko kuba yaramanitse igitambaro iminota isaga ibiri mugenzi we wasifuraga hagati ataramubonaHakizimana Ambroise afite agahigo ko kuba yaramanitse igitambaro iminota isaga ibiri mugenzi we wasifuraga hagati ataramubona
Isura ye yakangaga bagenzi be bagiye gukina mu irushanwa nyafurika rya Taekwondo y'abafite ubumugaIsura ye yakangaga bagenzi be bagiye gukina mu irushanwa nyafurika rya Taekwondo y’abafite ubumuga
Mu mikino nyafurika ya Para-Taekwondo umukinnyi yakubiswe imigeri ahita ajyanwa kwa mugangaMu mikino nyafurika ya Para-Taekwondo umukinnyi yakubiswe imigeri ahita ajyanwa kwa muganga
Abafana ba Etincelles FC bibasiye aba APR FC babereka intoki za MusumbazoseAbafana ba Etincelles FC bibasiye aba APR FC babereka intoki za Musumbazose
Sekamana Maxime arimo kureba ibizigira bye...Yubatse umubiri, irushande rwe hari Umuzungu (Ngandu Omar) bakinanagaSekamana Maxime arimo kureba ibizigira bye...Yubatse umubiri, irushande rwe hari Umuzungu (Ngandu Omar) bakinanaga
Gutegereza ikipe mukina ukayibura biragatsindwa...APR Handball ClubGutegereza ikipe mukina ukayibura biragatsindwa...APR Handball Club
Rwarutabura yari ahungiye ubwayi mu kigundaRwarutabura yari ahungiye ubwayi mu kigunda
Alhasane Tamboura, Rutahizamu waciye ibintu mbere y'uko agera mu kibuga cy'imyitozo cya Rayon SportsAlhasane Tamboura, Rutahizamu waciye ibintu mbere y’uko agera mu kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports
Umufana wa Ajax nako wa Musanze FCUmufana wa Ajax nako wa Musanze FC
Abafana ba Kiyovu Sports bari mu buryohe kurusha ab'andi makipe yose muri shampiyonaAbafana ba Kiyovu Sports bari mu buryohe kurusha ab’andi makipe yose muri shampiyona
Ikibuga cy'imyitozo cya Rayon Sports mu Nzove, ikirere na cyo ni ubururu n'umweruIkibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports mu Nzove, ikirere na cyo ni ubururu n’umweru
Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports na we ajya anyuzamo agakorana imyitozo n'abakinnyi b'iyi kipeUmunyamabanga mukuru wa Rayon Sports na we ajya anyuzamo agakorana imyitozo n’abakinnyi b’iyi kipe
Rwigema Yves ajya akora udushya turimo no kwambara ikabutura ayihindurijeRwigema Yves ajya akora udushya turimo no kwambara ikabutura ayihindurije
...Tuzayigwa inyuma......Tuzayigwa inyuma...
Okoko Godefroid yarimo akosorwa na Kiyovu SportsOkoko Godefroid yarimo akosorwa na Kiyovu Sports
Abakinnyi ba Karate bagiye gushyingura Maitre Sayinzoga Jean...Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashiraAbakinnyi ba Karate bagiye gushyingura Maitre Sayinzoga Jean...Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira
Areruya Joseph nta byinshi umuntu yamuvugahoAreruya Joseph nta byinshi umuntu yamuvugaho
Ndayisenga Valens ni we wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2017, irushanwa ryegukanwa na Areruya JosephNdayisenga Valens ni we wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2017, irushanwa ryegukanwa na Areruya Joseph
Ndikumana Hamad Katauti mu myitozo ya nyuma yakoranye na Rayon SportsNdikumana Hamad Katauti mu myitozo ya nyuma yakoranye na Rayon Sports
Ikibuga cyo ku Mumena ku mukino wa Kiyovu Sports na Marine FC byabaye ngombwa ko usubikwaIkibuga cyo ku Mumena ku mukino wa Kiyovu Sports na Marine FC byabaye ngombwa ko usubikwa
Ikibuga Kiyovu Sports yarimo yakiriraho Marine FC cyahise gihunduka ikiyagaIkibuga Kiyovu Sports yarimo yakiriraho Marine FC cyahise gihunduka ikiyaga
Umukino wa AS Kigali na Rayon Sports ushobora kutazava mu mutwe Ndayishimiye Eric Bakame kubera impano y'igitego yatanzeUmukino wa AS Kigali na Rayon Sports ushobora kutazava mu mutwe Ndayishimiye Eric Bakame kubera impano y’igitego yatanze
Tabu Crespo Tuyishime, Umuhungu wa Patrick Mafisango yishimira igitego cya gatatu yari atsinze mu minota 10Tabu Crespo Tuyishime, Umuhungu wa Patrick Mafisango yishimira igitego cya gatatu yari atsinze mu minota 10
Amavubi arimo yurira Kalisimbi yerekeza muri Kenya aho yari agiye kwitoreza muri CECAFA Senior Challenge CupAmavubi arimo yurira Kalisimbi yerekeza muri Kenya aho yari agiye kwitoreza muri CECAFA Senior Challenge Cup
Rwarutabura ku gace ka gatatu k'Umukino wa Super Cup kari kagiye gukinirwa kuri Stade Regional ya Kigali mu gihe utundi duce tubiri tungana n'iminota 63 twari twakiniwe i RubavuRwarutabura ku gace ka gatatu k’Umukino wa Super Cup kari kagiye gukinirwa kuri Stade Regional ya Kigali mu gihe utundi duce tubiri tungana n’iminota 63 twari twakiniwe i Rubavu
Yannick Mukunzi ashyiriye abafana ba Rayon Sports igikombe cya Super Cup yari amaze gutsindiraho ikipe yahoze akiniraYannick Mukunzi ashyiriye abafana ba Rayon Sports igikombe cya Super Cup yari amaze gutsindiraho ikipe yahoze akinira
Umukino ufungura shampiyona y'icyiciro cya kabiri hagati ya Unity FC na Nyagatare FC...Kayitaba Jean Bosco we arimo kwidumbaguzaUmukino ufungura shampiyona y’icyiciro cya kabiri hagati ya Unity FC na Nyagatare FC...Kayitaba Jean Bosco we arimo kwidumbaguza
Umukinnyi wa Nyagatare FC na we afite umwihariko wo kuba yarabimburiye abandi gukubita umusifuziUmukinnyi wa Nyagatare FC na we afite umwihariko wo kuba yarabimburiye abandi gukubita umusifuzi
Rwemarika Felicite agiye gutanga kandidatire ye ngo ahangane na Degaule mu matora ya FERWAFARwemarika Felicite agiye gutanga kandidatire ye ngo ahangane na Degaule mu matora ya FERWAFA
Antoine Hey yashyizwe ibicu nyuma y'aho u Rwanda rusezereye Ethiopia mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike ya CHAN 2018Antoine Hey yashyizwe ibicu nyuma y’aho u Rwanda rusezereye Ethiopia mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike ya CHAN 2018
Igitego Muhadjiri Hakizimana yatsinze Police FC mu irushanwa ry'Agaciro Development FundIgitego Muhadjiri Hakizimana yatsinze Police FC mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund
Kimenyi Yves akuyemo umupira wari utewe na Nzabanita David wa Police FCKimenyi Yves akuyemo umupira wari utewe na Nzabanita David wa Police FC
i Kinihira, abafana bakurikiye umukino wa Sorwathe FC na Unity FCi Kinihira, abafana bakurikiye umukino wa Sorwathe FC na Unity FC
Tour du Rwanda 2017: Areruya Joseph yahigitse abandiTour du Rwanda 2017: Areruya Joseph yahigitse abandi
Rurangirwa Louis nyuma yo gutanga ibaruwa imenyesha Komisiyo y'amatora ko yimwe urupapuro rumwemerera kwiyamamazaRurangirwa Louis nyuma yo gutanga ibaruwa imenyesha Komisiyo y’amatora ko yimwe urupapuro rumwemerera kwiyamamaza
Umutoza Antoine Hey asuhuza Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne mbere y'uko Amavubi yerekeza mu myitozo muri CECAFA Senior Challenge CupUmutoza Antoine Hey asuhuza Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne mbere y’uko Amavubi yerekeza mu myitozo muri CECAFA Senior Challenge Cup
Yamini Salum ukinira Marine FC yatsinze Kiyovu Sports igitego ahita ajya gusoma Mama weYamini Salum ukinira Marine FC yatsinze Kiyovu Sports igitego ahita ajya gusoma Mama we
Nshuti Dominique Savio arimo gusubirizwamo ukuboko na Wembo Thomas, Umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali mu irushanwa ry'Intsinzi ya Perezida Kagame ryabereye i RubavuNshuti Dominique Savio arimo gusubirizwamo ukuboko na Wembo Thomas, Umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali mu irushanwa ry’Intsinzi ya Perezida Kagame ryabereye i Rubavu
Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports abatoza Ally Bizimungu na Karekezi Olivier boherejwe kurebera umupira mu bafanaUmukino wa Bugesera FC na Rayon Sports abatoza Ally Bizimungu na Karekezi Olivier boherejwe kurebera umupira mu bafana
Bate Shamiru wambara nomero zitandukanye yarimo areba umupira umaze kugera mu rushundura utewe na Sekamana Maxime wa APR FCBate Shamiru wambara nomero zitandukanye yarimo areba umupira umaze kugera mu rushundura utewe na Sekamana Maxime wa APR FC
Muhadjiri Hakizimana asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita y'umutuku mu mukino wa nyuma w'Agaciro Development FundMuhadjiri Hakizimana asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku mu mukino wa nyuma w’Agaciro Development Fund
Umutoza Karekezi Olivier na Manzi Thierry nyuma yo gutwara igikombe cy'Agaciro Development Fund, ari na cyo cya mbere uyu mutoza yatwaye akigera muri GikundiroUmutoza Karekezi Olivier na Manzi Thierry nyuma yo gutwara igikombe cy’Agaciro Development Fund, ari na cyo cya mbere uyu mutoza yatwaye akigera muri Gikundiro
Ku burinzi i Nyamagabe ngo hatagira uwinjira muri stade anyuze iy'ubusamoKu burinzi i Nyamagabe ngo hatagira uwinjira muri stade anyuze iy’ubusamo
Abareba umupira i Nyamagabe bamwe baba bari mu myanya y'icyubahiro (VIP), abandi mu mpande zaho, abandi ahadatwikiriye, abandi bibereye mu myanya bigeneye (mu biti)Abareba umupira i Nyamagabe bamwe baba bari mu myanya y’icyubahiro (VIP), abandi mu mpande zaho, abandi ahadatwikiriye, abandi bibereye mu myanya bigeneye (mu biti)
Rwemarika Felicite, Candidat Presidente wa FERWAFA ageza imigabo n'imigambi ye ku banyamakuru muri KCCRwemarika Felicite, Candidat Presidente wa FERWAFA ageza imigabo n’imigambi ye ku banyamakuru muri KCC
Wheelchair Tennis muri Rwanda Open abanyarwanda barigaragajeWheelchair Tennis muri Rwanda Open abanyarwanda barigaragaje
Umunyakenya, Changawi Mzai ni we wegukanye Rwanda Open, irushanwa rya TennisUmunyakenya, Changawi Mzai ni we wegukanye Rwanda Open, irushanwa rya Tennis
Umunyakenya Changawi Mzai na mushiki we, Chufaa Changawa begukanye “Tennis Rwanda open”Umunyakenya Changawi Mzai na mushiki we, Chufaa Changawa begukanye “Tennis Rwanda open”
Nshuti Innocent nyuma y'umukino APR FC yari imaze gutsindwamo na Rayon Sports mu irushanwa ry'Agaciro Development FundNshuti Innocent nyuma y’umukino APR FC yari imaze gutsindwamo na Rayon Sports mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund
Songa Isaie yishimira igitego cye cya gatatu mu mukino Police FC yatsinzemo Amagaju FC ibitego 4-1Songa Isaie yishimira igitego cye cya gatatu mu mukino Police FC yatsinzemo Amagaju FC ibitego 4-1
Umufana wa APR FC ku mukino iyi kipe yakinnye na Kiyovu SportsUmufana wa APR FC ku mukino iyi kipe yakinnye na Kiyovu Sports

Amafoto: Julius Ntare & Hardi Uwihanganye

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. UBONANEZA EVARISTE

    Kuya 29-12-2017 saa 20:19'

    TWISHIMIYE UKO RAYOR SPORT IKINA NIKOMEREZAHO TURI’;INYUMAYAYO


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru