RUHAGOYACU.com

Amafoto- APR FC irasa n’itakaje igikombe cy’Intwali nyuma yo kunganya na AS Kigali

Mu mukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’Intwali waberaga kuri Stade Amahoro, APR FC inganyije na AS Kigali ibitego 2-2, ihita itakaza amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Issa Bigirimana na Itangishaka Blaise batsindiye APR FC muri uyu mukino, buri gihe baturuka inyuma bishyura ikipe ya AS Kigali yatsindiwe na Ndarusanze Jean Claude ndetse na Fuadi Ndayisenga.

Ku munsi wa mbere, APR FC ifite igikombe giheruka yatsinzwe na Police FC 1-0 mu gihe AS Kigali yanganyije na Rayon Sports 0-0.

Uyu mukino ugiye gukurikirwa n’urahuza ikipe ya Rayon Sports na Police FC.

Ku munsi wa nyuma uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2018, ikipe ya APR FC izahura na Rayon Sports, umukino uzaba wabimburiwe n’uzahuza ikipe ya AS Kigali na Police FC.

Amahirwe asigaye ku gikombe ku ruhande rwa APR FC ni ugutsinda Rayon Sports ibitego byibuze bitatu by’ikinyuranyo, ubundi Police FC na AS Kigali zikanganya ku munsi wa nyuma.

Kalanda areba ikipe ye yishyurwa ku munota wa nyumaKalanda areba ikipe ye yishyurwa ku munota wa nyuma
Blaise yishimira igitego nyuma yo kuva mu mvune yagize mu mpera z'Ugushyingo 2016, akaba yishyuriye ikipe yeBlaise yishimira igitego nyuma yo kuva mu mvune yagize mu mpera z’Ugushyingo 2016, akaba yishyuriye ikipe ye
Migi yahise afata umupira, Aimable na Blaise baramukurikira mu gihe kuri AS Kigali byari agahindaMigi yahise afata umupira, Aimable na Blaise baramukurikira mu gihe kuri AS Kigali byari agahinda

Amafoto menshi yaranze uyu mukino reba hano.

Uko umukino wagenze muri rusange

FT APR FC 2-2 AS Kigali

90+5’ Goooooooaaaal Igitego cyo kwishyura cya APR FC gitsinzwe na Blaise Itangishaka. Icye cya mbere kuva mu Ukuboza 2016. Yagize imvune yatumye amara umwaka hanze y’ikibuga.

APR FC 2-2 AS Kigali.

90+4’ Coup-franc ya APR FC mu kibuga hagati. Ndarusanze Jean Claude ajyanwe hanze.

90+3’ Bonheur wavurwaga yahagurutse. Umukino urakomeje.

90+1’ Eeeeeh Coup-franc ya APR FC. Ikosa rihanzwe na Martin Fabrice, Migi ashyizeho umutwe umupira ukozweho na Bonheur ugonga umutambiko uvamo.

90’ Iminota itanu y’inyongera.

87’ Tumaine atanze umupira kuri Rodriguez ucenze Issa ateye mu izamu umupira urengera ku rundi ruhande.

86’ Murengezi Rodriguez wari uryamye hasi avurwa, ajyanwe hanze. Iranzi agiye kurengura umupira.

85’ Coup-franc ya APR FC itewe na Rukundo Denis umupira ukurwaho neza na ba myugariro ba AS Kigali.

84’ Fuadi Ndayisenga ahaye umwanya Ishimwe Kevin ku ruhande rwa AS Kigali.

83’ Aimable ukuyeho neza umupira n’umutwe, yari akinnye neza Tumaine ariko umupira ugeze kuri Fuadi barawumwambura.

81’ Onesme akoze uburyo bw’igitego, ariko umunyezamu wa AS Kigali akuramo umupira, Migi asubijemo n’umutwe bawukuramo, Blaise awuteye ugonga Bishira.

80’ Gusimbuza kwa APR FC. Tuyishimire Eric Congolais asimbuwe na Blaise Itangishaka. Congolais winjiye mu kanya asimbura, avuyemo aseka.

Emery Mvuyekure ntiyari kugera ku mupira watewe na Fuadi NdayisengaEmery Mvuyekure ntiyari kugera ku mupira watewe na Fuadi Ndayisenga

Fuadi Ndayisenga yishimira igitego cya kabiri cya AS Kigali, yatsindaga APR FC yanakiniyeFuadi Ndayisenga yishimira igitego cya kabiri cya AS Kigali, yatsindaga APR FC yanakiniye

77’ Frank Kalanda uhushije igitego cyabazwe, yari amaze kuzenguruka Prince, ateye umupira ufatwa neza na Emery.

76’ Tuyishimire Congolais yari ahaye umupira Onesme, umusifuzi avuga ko yarayemo.

74’ Gusimbuza kwa APR FC. Shaffy Songayingabo asimbuye Byiringiro Lague. Ni myugariro ufashe umwanya wa rutahizamu.

72’ AS Kigali bahannye ikosa, Iranzi Jean Claude arareka umupira urarenga.

71’ Ikarita y’umuhondo kuri Nsabimana Aimable ukiniye nabi Rodriguez amuturutse inyuma.

69’ Fuadi yari azamukanye umupira, ariko akina neza Denis umupira urenzwa na Fuadi.

68’ Jimmy Mbaraga uhawe umupira mwiza na Ndarusanze awuteye mu izamu, barawitambika urarenga.

65’ Frank Kalanda yari ashatse kuzamuka ariko Aimable aramwitambika arenza umupira.

62’ Ngama Emmanuel ahaye umwanya Frank Kalanda ku ruhande rwa AS Kigali.

59’ APR FC irimo guhuzagurika cyane mu bwugarizi cyane ku ruhande rw’ibumoso.

AS Kigali bahusha ubundi buryo bw’igitego.

57’ Rodriguez yari ahawe umupira mwiza, awuhinduye mu izamu ufatwa neza na Emery Mvuyekure.

53’ Iranzi Jean Claude ateye koruneri ya APR FC ariko umupira bawusubijemo, umusifuzi avuga ko barayemo.

53’ Gusimbuza kwa APR FC. Tuyishimire Eric ’Congolais’ afashe umwanya wa Maxime Sekamana.

51’ Gooooooaaaal Igitego cya kabiri cya AS Kigali gitsinzwe na Ndayisenga Fuadi kuri coup-franc. Ni nyuma yaho Maxime Sekamana akoreye ikosa kuri Ngama Emmanuel wari ucitse Iranzi Jean Claude wasubiye gukina inyuma.

APR FC 1-2 AS Kigali.

49’ Rukundo Denis ateye umupira, Migi akorera ikosa kuri myigariro wa AS Kigali uryamye hasi, arimo kuvurwa n’abaganga.

49’ Lague yari abinjiranye, Mutijima ashyira umupira muri koruneri.

47’ Fuadi Ndayisennga ateye ishoti rikomeye umupira ukurwamo na Emery Mvuyekure. Iranzi akoze ikosa rihanwe na Ngama Emmanuel, Martin Fabrice akuraho umupira n’umutwe.

Issa Bigirimana yishyuriye APR FC n'umutwe nyuma y'iminota ine asimbuyeIssa Bigirimana yishyuriye APR FC n’umutwe nyuma y’iminota ine asimbuye
Bonheur areba umupira ujya mu izamu rye ubwo APR FC yishurirwaga igitego na Issa BigirimanaBonheur areba umupira ujya mu izamu rye ubwo APR FC yishurirwaga igitego na Issa Bigirimana

HT: APR FC 1-1 AS Kigali

Amakipe yombi agiye kuruhuka. Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ ugiye aganira n’abatoza be: Mulisa Jimmy na Mugisha Ibrahim.

Thomas Higiro watozaga abazamu b’Amavubi muri CHAN 2018, agiye mu rwambariro (muri AS Kigali asanzwe atozamo).

Ndarusanze Jean Claude yafunguye amazamu kuri penalitiNdarusanze Jean Claude yafunguye amazamu kuri penaliti

45+2’ Koruneri ya AS Kigali ariko APR FC bakuyeho neza umupira.

45+2’ Gusimbuza kwa APR FC. Twizerimana Onesme asimbuye Ngabo Albert.

45+1’ Ngabo Albert yongeye kujyanwa hanze. Onesme agiye kwishushya.

45’ Iminota ibiri yongeweho.

45’ Janvier ahaye umupira Ndahinduka Michel, awukozeho n’umutwe urarenga.

42’ Issa Bigirimana akiniye nabi Fuadi Ndayisenga mu kibuga hagati. AS Kigali bahannye ikosa, Michel akinira nabi Ngabo Albert.

41’ Murengezi Rodriguez agiye kuvurirwa hanze nyuma yo kumara akanya aryamye mu kibuga avurwa. Umukino urakomeje.

40’ APR FC 1-1 AS Kigali

38’ Ndahinduka Michel uhushije igitego ku mupira mwiza yari azamukanye, ateye mu izamu ufatwa na Emery Mvuyekure.

37’ Lague ahushije igitego ku mupira uhinduwe na Denis Rukundo.

36’ Issa Bigirimana azamukanye umupira awuhinduye, urenzwa na Ngandu Omar washoboraga kwitsinda.

Iranzi ateye iyi koruneri, umupira ukurwaho na Bonheur, APR FC basubijemo, Martin Fabrice ashyizeho umutwe umupira ugonga umutambiko urarenga.

34’ Goooooaaaal Igitego cyo kwishyura cya APR FC gitsinzwe na Issa Bigirimana ku mupira uhinduwe mu izamu na Martin Fabrice Twizerimana. Bari bamaze gukinana neza we na Maxime.

APR FC 1-1 AS Kigali

32’ Koruneri ya APR FC itewe na Maxime, umupira ukozweho na Aimable ntiwajya mu izamu. Hari nyuma y’ikosa ryarik rihanwe na APR FC n’ubundi.

AS Kigali yabanje mu kibuga kuri uyu wa GatandatuAS Kigali yabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu

31’ Ndahinduka Michel yari ahawe umupira na Fuadi, arebana n’izamu wenyine, umusifuzi ati ’Warayemo’.

31’ Gusimbuza kwa APR FC. Nkinzingabo Fiston ahaye umwanya Issa Bigirimana.

30’ Goooooooooooooooaaaal Iigtego cya AS Kigali gitsinzwe na Ndarusanze Jean Claude kuri penaliti ateye umunyezamu wa APR FC ajya iburyo, umupira ugana ibumoso.

APR FC 0-1 AS Kigali

29’ Penaliti ya AS Kigali ku ikosa rikozwe na Buregeya Prince kuri Ndahinduka Michel wari ugeze mu rubuga rw’amahina.

28’ Umusifuzi ahamagaye Mutijima na Iranzi ababwira kwitonda, aba bahoze baterana amagambo.

27’ Sekamana Maxime ahinduye umupira ku rundi ruhande,ariko Iranzi ntiyawugeraho urarenga.

25’ Byiringiro Lague yari ashatse kuzamuka, ariko Ngandu Omar akina neza, arenza umupira.

24’ Fuadi Ndayisenga wari ucomekeye Mutijima Janvier umupira, ariko uyu awuhinduye ufatwa na Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ uhaye Iranzi barawumwambura.

23’ Ndarusanze ahawe umupira, akirimo kwitunganya umusifuzi avuga ko yarayemo.

23’ Ndahinduka Michel yari ahunduye umupira neza, ariko ufatwa neza na Mbuyekure Emery.

APR FC yabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu- Umunsi wa 2 w'irushanwa ry'Intwali 2018APR FC yabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu- Umunsi wa 2 w’irushanwa ry’Intwali 2018

22’ Iranzi, Rukundo Denis na Fiston Nkinzingabo bari bakinannye neza, ariko uyu wa nyuma ashatse gutera mu izamu, Mutijima Janvier aritambika.

21’ Byiringiro wongeye guhusha ubundi buryo imbere y’izamu ahanganye n’abamyugariro ba AS Kigali.

20’ Iranzi Jean Claude ahaye umupira mwiza Biyiringiro Lague imbere y’izamu, ariko uyu musore wazamuwe mu ikipe ya mbere avuye muri academie, arawuhusha. Bwari uburyo bw’igitego.

20’ APR FC 0-0 AS Kigali

19’ Iranzi Jean Claude yari ajyanwe hanze kuvurwa, ariko asubiye mu kibuga.

15’ Bonheur akinnye neza, afata umupira wari uhinduwe na Lague ashaka Rukundo Denis. Uyu munyezamu yongeye gukuramo kandi undi mupira n’ibipfunsi.

15’ Ndarusanze yari acomekewe umupira ariko awufashe umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yarayemo.

13’ Coup-franc ya APR FC ku ikosa rikozwe na Mutijima. Tumaine ahawe umuhondo. Iranzi ahannye ikosa ariko umupira ntawe uwukozeho, urengera ku izamu.

11’ AS Kigali yari yongeye kuzamukana umupira ariko Aimable atabara izamu.

11’ Nsabimana Aimable ateye n’umutwe, umupira we ntiwagera ku izamu. Yari koruneri ya APR FC.

10’ APR FC 0-0 AS Kigali

Ngabo Albert wari ukomerekeye hano imbere y’izamu agarutse mu kibuga nyuma yo kuvurwa.

Ndahinduka Michel yasomye ubutumwa mu mwanya wa kapiteni wa AS KigaliNdahinduka Michel yasomye ubutumwa mu mwanya wa kapiteni wa AS Kigali

9’ Eeeeehh! AS Kigali babuze igitego hano rwose, Fuadi ahinduye umupira, uhita kuri ba myugariro ba APR FC usanga Ngama Emmanuel uwuteye mu izamu ari mu rubuga rw’amahina, maze ugarurwa na Emery Mvuyekure. Cyari igitego, ariko ni uko bigenze.

8’ Byiringiro Lague wari wongeye kugerageza amhirwe, ariko umupira we uca hirya gato n’izamu rya AS Kigali.

7’ Contre-attaque ya AS Kigali, ariko Ngama Emmanuel ategereje umupira imbere y’izamu wenyine, awukurwaho na Aimable mbere y’uko Martin Fabrice, awurenza.

5’ Migi yongeye kugarura umupira wa AS Kigali yari ibageranye mu rubuga rw’amahina, awukuraho n’umutwe. Ni nyuma yaho na Lague wa APR FC yari amaze gusifurwa ko yarayemo.

4’ Coup-franc ya AS Kigali mu kibuga hagati, ariko Fuadi ateye umupira ukurwaho neza na Migi mbere y’uko AS Kigaki bawurenza.

2’ Bonheur akoze akazi katoroshye akuramo imipira ibiri ya APR FC, harimo uwari utewe na Maxime Sekamana. AS Kigali yugarijwe muri iyi minota.

1’ AS Kigali batangije umukino basatira, ariko APR FC ihita ibazamukana, bahusha uburyo bw’igitego ku mupira wa nyuma utewe na Nkinzingabo Fiston hejuru y’izamu.

Kapiteni wa APR FC Migi asoma ubutumwa bujyanye n'Umunsi w'IntwaliKapiteni wa APR FC Migi asoma ubutumwa bujyanye n’Umunsi w’Intwali

12:59’ Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi atangiye ageza ubutumwa ku bitabiriye uyu mukino, akurikirwa na kapiteni wa AS Kigali.

APR FC: Emery, Rukundo, Aimable, Martin, Prince, Migi, Fiston, Lague, Ngabo, Iranzi na Maxime.

AS Kigali: Bonheur, Janvier, Benedata, Ngandu, Bishira, Murengezi, Fuadi, Ngama, Tumaine, Ndahinduka, Ndarusanze.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ntahomvukiye Oswald

    Kuya 28-01-2018 saa 10:42'

    Apr mbona yararangiye kweri kweri

  2. eng seth

    Kuya 28-01-2018 saa 10:37'

    igihe cyose mutarazana umutoza ushoboye na bakinnyi bashoboye babanyamahanga muzahora mutsindwa. esubundi ntimurebera ku mavubi,umusaruro nuwuhe?

  3. DIDI

    Kuya 28-01-2018 saa 08:24'

    Ni agahinda gusa ntakindi umuntu yavuga.ntegereje interview za Padiri MULISA (urabona, twakinnye neza, twateye amapoto, twasimbuje....) turarambiwe!! Foot aho igeze APR ntigomba gutozwa n’umuntu udafite licence.
    Congs kuri GASENYI (African Union)

  4. camarade

    Kuya 28-01-2018 saa 06:28'

    Apr uratubabaje weeee,uduteje mukeba,kdi nta kizere nabonye ufite cyo gutsinda rwose nimufate ingamba hakiri kare naho ubundi turaseba pe

  5. APR FC.

    Kuya 28-01-2018 saa 05:49'

    NZAGARUKA KUKIBUGA HABONETSE.ABATOZA.NAYE.NTA CYO UMUNTU ABAJE.KUREBA.NYINE MURABIBONA UKUNTU BYAGENZE.AHA

  6. ema

    Kuya 28-01-2018 saa 00:49'

    Ngo kadende fc yanganyije?nurusaku numvisengo baguze abakinnyi bibikomerezwa bakabahereza imisoro yabaturage ngo nabahatari?ngo mwikomanga mugatuza nka goriyati ngo gitinyiro harya?ngo nyamukabdagira mukibuga kikagira gite?ubwose ntimwibeshyera?mwishinyagurira mwikirigita mugaseka nyakatsi fc we genda waragowe gusa.

  7. Kansime

    Kuya 27-01-2018 saa 21:18'

    igikona gisigaye kigurukana amashashi yashizemo ama mesa gusa. none mubona bariya bakinnyi baguze batarashizemo ubuntu kweri,muracyababara ubu mw’imipe haraje hazemo amashyari kubera imishahara isumbana cyane naza prime zitangana kandi abakinnyi bitanze kimwe mukibuga.

  8. hjhg

    Kuya 27-01-2018 saa 20:36'

    Qualite ya APR yo kurwana kugeza ku munota wa nyuma, ni nziza amakipe yo mu Rwanda akwiye kuyiga. N’udakunda urukwavu ariko yemera ko ruzi kwiruka.

  9. happy

    Kuya 27-01-2018 saa 19:17'

    Bbbbbbbuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu
    sesabayore mwese buuuuuuuuuu

  10. knc

    Kuya 27-01-2018 saa 18:50'

    Wonderful! kondeba aya amakipe azamara ayandira !? Gitinyiro na Sesabayore ahahahh

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru