RUHAGOYACU.com

Amafoto- APR FC yihimuye kuri Pépinière iyinyagirira kuri Ferwafa 5-1

Ikipe ya APR FC itsinze Pépinière ibitego 5-1 mu mukino wa abiri wa gicuti yakiniraga kuri Ferwafa kuri uyu wa gatanu.

APR FC imaze imikino idatsinda, yungukiye mu karuhuko ka FIFA katagira umukino w’Amavubi, ni ko gutegura imikino ya gicuti itandukanye kugira ngo abakinnyi bayo bakomeze bamenyere gukina imikino atari ugukora imyitozo gusa.

Rusheshangoga Michel yabanje mu ikipe ya mbereRusheshangoga Michel yabanje mu ikipe ya mbere
Pepiniere yongeye guhura na APR FC kuri uyu wa gatanu Pepiniere yongeye guhura na APR FC kuri uyu wa gatanu

Iyi kipe yakoze ibyayinaniye muri shampiyona, ishobora kunyagira Heroes ibitego 4-0 mu mukino iheruka gukina, ni ko guhura na Pépinière kuri uyu wa gatanu mu mukino wa gicuti, nyuma yo kunganya n’iyi kipe 1-1 mu mukino wa shampiyona waherukaga kubahuza.

Bitandukanye n’ibyabareye i Nyamirambo, APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino, ni ku gitego cyiza cya Issa Bigirimana. Nshuti Innocent yashyizemo ikindi kumunota wa 25, mbere y’uko Issa ashyiramo icya gatatu ku munota wa 40, maze amakipe akajya mu karuhuko ari ibyo bitego 3-0.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya APR FC yasimbuje abakinnyi hafi ya bose, ni ko gushyiramo abakinnyi badakunze gukina imikino myinshi nka Djamar Mwiseneza, Nshuti Fred Januzaj, Ininahazwe Fabrice Messi hamwe na Muhadjili Hakizimana umaze iminsi mike akize imvune yari yaragize hambere.

Iyi kipe na yo ariko ntabwo yaje korohera Pépinière, dore ko Tuyishime Eric bakunze kwita Congolais yazaga guterekera umupira mwiza Nshuti Innocent watsinze igitego cya kabiri kuri we kikaba icya kane mu mukino, mu gihe uyu Congolais yaje kwitsindira igitego cye ku munota wa 80 ku mupira yari ahawe na Muhadjili Hakizimana.

Ikipe ya Pépinière yaje gutsinda impozamarira hanyuma, bityo umukino uza gusozwa ari ibyo bitego 5-1 bivuze ko itsinze ibitego icyenda mu mikino ibiri, mu gihe mu mikino 11 yaherukaga gukina yatsinzemo ibitego 10 gusa. Nyuma y’umukino, umutoza Mulisa yabajijwe niba uko abakinnyi be bari kwitwara byaba bifitanye isano n’inama yo gusasa inzobe baheruka gukora, maze uyu mutoza asubiza muri aya magambo.

Yagize ati: “Tuzabireba mu kibuga ubwo shampiyona izaba igarutse. Barabimbwiye ko bakoze inama, turizera ko bizatuma tubona umusaruro dukeneye kuko twari tumaze iminsi dusa nk’abakinira ku gihunga bigatuma tutabyaza umusaruro amahirwe tubonye”.

APR FC kuri ubu iza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, izongera gukina umukino wa shampiyona tariki ya 02 Mata 2017, ubwo izaba yerekeje i Rubavu kwisobanura na Etincelles.

Nshuti Innocent yatsinze ibitego bibiriNshuti Innocent yatsinze ibitego bibiri
Uyu mukino wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanuUyu mukino wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu
Bizimana Djihad amaze iminsi yitwara nezaBizimana Djihad amaze iminsi yitwara neza
Rusheshangoga Michel yabanje mu ikipe ya mbereRusheshangoga Michel yabanje mu ikipe ya mbere
Abakinnyi barimo Messi bahawe umwanya wo kwigaragazaAbakinnyi barimo Messi bahawe umwanya wo kwigaragaza
Imanishimwe Emmanuel yahawe umwanya wo kwigaragazaImanishimwe Emmanuel yahawe umwanya wo kwigaragaza
Pepiniere yongeye guhura na APR FC kuri uyu wa gatanu Pepiniere yongeye guhura na APR FC kuri uyu wa gatanu
Mangwende azamukana umupira Mangwende azamukana umupira
Sekamana Maxime yakinnye mu ikipe ya mbereSekamana Maxime yakinnye mu ikipe ya mbere
Jimmy Mulisa areba uburyo abasore be bamariramo ibitegonyamara ku cyumweru barabibuzeJimmy Mulisa areba uburyo abasore be bamariramo ibitegonyamara ku cyumweru barabibuze
Mwiseneza Djamar ni umwe mu bahawe amahirwe kuri uyu munsiMwiseneza Djamar ni umwe mu bahawe amahirwe kuri uyu munsi
Tuyishime Eric uzwi nka Congolais akomeje gutungura benshi nyuma yo kuzamuka avuye mu ishuri rya ruhagoTuyishime Eric uzwi nka Congolais akomeje gutungura benshi nyuma yo kuzamuka avuye mu ishuri rya ruhago
Nkinzingabo Fiston na we yakinnye mu ikipe ya kabiriNkinzingabo Fiston na we yakinnye mu ikipe ya kabiri
Hakizimana Muhadjili yagarutse mu kibugaHakizimana Muhadjili yagarutse mu kibuga
Congolais!Congolais!
Mulisa Jimmy aganira n'umutoza Jean Paul nyuma y'umukinoMulisa Jimmy aganira n’umutoza Jean Paul nyuma y’umukino

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mutoni

    Kuya 27-03-2017 saa 10:24'

    ABAFANA BA GASENYI FC MUSOME AMATEKA YA RUHAGO MU RWANDA, MUMYAKA 23 ISHIZE IGISUBIZO CYIBYO MUVUGA CYANGWA MWIBAZA MURAGISANGAMO, NTA MATEKAKA IKIPE YANYU IRAKORA ARENZE AYO APR IFITE, CYAKORA YENDA MUGIRE ICYIZERE CYO KUZAKORA AMATEKA KUKO AMARUSHWA ARACYAKOMEZA UKO UMWAKA UTASHYE

  2. ange

    Kuya 27-03-2017 saa 09:26'

    Uyu mukino wabahaye amahirwe yo gutwara championnat hhhhhh

  3. nkweshi

    Kuya 25-03-2017 saa 19:25'

    APR mwihangane kugera kure siko gupfa. gasenyi yo tuzayikubita mpaka... tubarinyuma Guys

  4. teo

    Kuya 25-03-2017 saa 19:20'

    de aimable ubufana bwawe buraciriritse uradusebya utukana isubireho usabe imbazi

  5. gacanga fc

    Kuya 25-03-2017 saa 13:59'

    cyakora abareyo muravuga kbsa ariko utagera ntanagereranya ngo Apr Fc ngirajya mumanegeka ese kombona mwacitse ururondogoro mutaragitwara umunsi mwagitwaye bamwe ntimuziyahura ariko ubundi nimunyibutse reyo yabaho yaribwatware igikombe cyashampiyona 2 kikurikiranya cgse icyamahoro igisubizo Ni oya nonese kobavuga gutya ayo mateka ntayobagira noneho bayagira bavuga ibingana gute ubuse abareyo bibagiwe ko basohokaga aruko Apr Fc yatwaye icyamaho Ni cya shampiyona bagasoko tubahetse kumugongo kdi nabwo twabaga twarabashyizemo intera yamanota nka 15 none incuro imwe1 gusa batugiye imbere none amagambo yabarenze ese raaaaaa kambabaze ubumutagitwaye mwadukira Arega nubundi ibikombe byamagambo mubitwara mbere nibyo twagiye dutwara mwabaga mwarabitwaye muriyamagambo yanyu ahora abaranga cyakora reka mbagire inama nimuzajya mujya kuvuga mujye mubanza mutekereze kuko mubigaragara ntimujya mutekereza kubyo mugiye kuvuga haryango mukirango cyanyu harimo izuba bisobanurango agatara karatse murireyo hhhhhhhhhh

  6. Joe

    Kuya 24-03-2017 saa 22:25'

    Guys, pay attention mu Rwanda nta kidashoboka muri ruhago dore na AFCON imwe rutoki twajyaga dusoma kuri youtube barayicanxelinze. Ubu wabona uyu mukino wa 5-1 ari wo ubaye considered muri League da!

  7. aimable

    Kuya 24-03-2017 saa 21:31'

    Ubundi iyo uri umugabo uvugira ijambo kunzoga wagize naho iyo ugiye kuvugira kuzabandi uba ugaragaje ko utishoboye. Gasenyi byarayinaniye gutsinda APR ngo ibyine ijya kubyinira kunsinzi ya Gicumbi. ibi byatumye abafana ba Gasenyi baba inzererezi ngo barebe aho bakura ibyishimo apr yatsinzwe ahubwo babafate bajyanwe iwawa munzererezi. cyakora mwahisemo neza mufana za gicumbi na pipiniere kuko mwabonye ko Gasenyi batwibye Fc itishoboye nubutaha tuzongera tubatsinde mutahe murira

  8. Musesenguzi

    Kuya 24-03-2017 saa 20:47'

    Bakame wacu,
    You are so wise to be capitain, Masoudi commando!!!!
    Insinzi ya 2_1 turayizeye!!
    Ubu Rayon ifite 49. Ubundi ntumbaze izirimo gutsindira inyuma ya sitade. Hahaaaaa!!!
    Mwongere mukine na Gicumbi na Musanze inyuma ya sitade!!!!

  9. ema

    Kuya 24-03-2017 saa 20:26'

    manegeka fc ngo yatsinze ra?bitanu?ye?bibaho c?ubwo igize amanota angahe?ubwo inganyije na rayon ?ubwo kandi ntasoni bamanitse amaboko ngo batsinze indangare weeeeeeeeeeeeeeeee ko utitaba ngo nkubwire ikindi?

  10. l G

    Kuya 24-03-2017 saa 19:54'

    Izina MANEGEKA FC ndihaye umugisga

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru