RUHAGOYACU.com

Amafoto: Caleb YASINYIYE Rayon Sports. Ariko se bwa Kabiri?

Kuri ubu birasobanutse, Bimenyimana Bonfils Khaleb ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports nyuma yo gusinyira iyi kipe imyaka ibiri ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ubwo yageraga i Kigali. Iminsi itandatu nyuma y’uko kandi iyi kipe itangaje ko na bwo yayisinyiye!

Bimenyimana Bonfils Khaleb wakiniraga ikipe ya Vital’o i Burundi, yageze mu Rwanda kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, agaragara mu mukino wagicuti Rayon Sports yakinnye, aho yigaragarije abafana n’umutoza Karekezi Olivier wahise asaba ubuyobozi kumusinyisha.

" Caleb ni rutahizamu nashimye cyane, ubona ko afite byose byo kuba umukinnyi mwiza utaha izamu," - Karekezi Olivier aganira na Radio 10 kuri uyu wa gatandatu.

" Nasabye abayobozi ba Rayon Sports ko bamusinyisha kuko ni umuhanga. Mu minota 15 yakinnye mu mukino wa gicuti, nahise mbona ko afite impano ikomeye."

Rayon Sports yemeje ko yasinyishije Bimenyimana Bonfils mu minsi 7 ishizeRayon Sports yemeje ko yasinyishije Bimenyimana Bonfils mu minsi 7 ishize

N’ubwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira izamu yari mu ikipe yari kujya muri Tanzania, ariko ntabashe kujyana na bagenzi, ku Cyumweru gishize, Rayon Sports babinyujije ku rubuga rwabo rwa interineti bemeje ko bamaze gusinyisha uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu ni uko ni ikipe ya APR FC nyuma yo kumenya yo atigeze asinyira Rayon Sports, yegereye uyu mukinnyi ikagaragaza ko imwifuza gusa we akaba yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mukinnyi waraye agarutse i Kigali kuri uyu wa Gatandatu,akaba yahise asinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Bimenyimana Bonfils yageze i Kigali kuri uyu wa GatandatuBimenyimana Bonfils yageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu
Aba aribwo ASINYIRA Rayon Sports- Aha ari kumwe na Gakwaya OlivierAba aribwo ASINYIRA Rayon Sports- Aha ari kumwe na Gakwaya Olivier
Uyu mukinnyi azakinira Rayon Sports mu myaka ibiri iri imbere.Uyu mukinnyi azakinira Rayon Sports mu myaka ibiri iri imbere.

Imanishimwe Emmanuel ni umwe mu bakinnyi bavugishije abantu amagambo menshi hagati y’ikipe ya Rayon Sports na APR FC, aho nyuma y’umunsi umwe uyu bivuzwe ko yasinyiye Rayon Sports, yaje kwerekeza muri APR FC.

Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Imanishimwe Emmanuel..................Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano Imanishimwe Emmanuel..................
Aza kujya muri APR FCAza kujya muri APR FC

Kugeza ubu, mu bakinnyi bashya bivugwa ko bamaze kwerekeza muri Rayon Sports n’abakoramo igeragezwa, harimo kandi na Ally Niyonzima bivugwa ko yasinyiye Rayon Sports na Mukura Victory Sports ikavuga ko akiyifitiye amasezerano.

Ally Niyonzima bivugwa ko yasinyiye Rayon Sports , Mukura ntibyemeraAlly Niyonzima bivugwa ko yasinyiye Rayon Sports , Mukura ntibyemera

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. nyanza

  Kuya 17-08-2017 saa 18:29'

  Ariko SE ikibazo cya Ali na Mukura cyaba cyarakemutse cyangwa abayobozi bateteye iyo.Rayon igomba kuba intangarugero mu gukurikiza amategeko.

 2. Ezra

  Kuya 15-08-2017 saa 12:37'

  mutubwire statistick ze iburundi muraba mukoze

 3. LEO

  Kuya 14-08-2017 saa 21:36'

  MURABIKOZE TUKURI INYUMA GIKUNDIRO REYO URI GIKUNDIRO

 4. DANIEL NDAYISABA

  Kuya 14-08-2017 saa 19:45'

  MUREKE AMAGAMBO KUKO AMAGAMBO NTAHO AHURIYE NIBIKORWA MUREKE DUTEGEREZE SHAMPIYONA,MUREKE KUBYINA MBERE YUMUZIKI.

 5. gikona

  Kuya 14-08-2017 saa 17:43'

  ibyo mwakora byose se ko mutazabasha igikona, sha kizongera kibahondagure kbsa kd murabimenyereye

 6. Albert

  Kuya 14-08-2017 saa 01:08'

  mukomere Amashyi gakwaya olivie’naho ibikona tuzabipfura!!!!!! good gakwaya turakwemera cyane!!!!!!!!

 7. ntirandekura

  Kuya 14-08-2017 saa 00:33'

  perezida.gacinya.murakoze.tukurinyuma

 8. xxxx

  Kuya 13-08-2017 saa 23:33'

  Iyi Kipe njye mbona ifite gahunda ihamye kbsa! Rayon’ ni mukomereze aho abakunzi banyu tubari inyuma. mudukemurire ibya Komite mwebwe gusa.

 9. Hakizimana

  Kuya 13-08-2017 saa 23:20'

  Naho atakina neza’ ariko adapapuwe na mukeba kbsa!

 10. Nzabonomana denis

  Kuya 13-08-2017 saa 22:34'

  APR itsinzwe icyambere cyu mutwe

 11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru