RUHAGOYACU.com

Amafoto-Cassa wakoresheje imyitozo ya mbere, ntabwoba atewe no kumanuka kwa Kiyovu Sports

Umutoza mushya w’ikipe ya Kiyovu Sports Cassa Mbungo Andre, yakoresheje imyitozo ya mbere mu ikipe yerekejemo mu minsi ishize, aho yatangaje ko nta kibazo afite kuba ikipe atoza izakina mu cyiciro cya kabiri umwaka utaha.

Mbungo Andre Cassablanca wigeze gutozaho Kiyovu Sports mbere yo kujya mu makipe nka Police FC, AS Kigali na Sunrise, yari ku Mumena kuri uyu wa kabiri tariki ya mbere Kanama, aho ku masaha y’igicamunsi ikipe y’Urucaca yakoraga imyitozo ya mbere.

Nubwo bivugwa ko Kiyovu Sports yumvikanye n’abakinnyi bashya batandukanye, imyitozo yo kuri uyu wa kabiri yitabiriwe ahanini n’abakinnyi basanzwemo, wongeyeho bake bari mu igeragezwa ryo kureba ko bazakinira iyi kipe mu mwaka utaha wa shampiyona.

Umutoza Mbungo Cassa yatangije imyitozo yitegura shampiyona y'icyiciro cya mbere na mbere y'uko icyemezo gifatwaUmutoza Mbungo Cassa yatangije imyitozo yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere na mbere y’uko icyemezo gifatwa

Nyuma y’imyitozo, umutoza mushya wa Kiyovu Sports yatangaje ko kuba ashobora gutoza mu cyiciro cya kabiri atari ikibazo kuri we.

Yagize ati: “Kuba Kiiyovu yaramutse si ikibazo .Gutozamo si ikibazo. Icyangombwa ni uko yazamuka kandi nizamuka nizeye ko izabyitwaramo neza.

Nubwo itamanuka kandi ni byiza ko abantu bamenya ko habaho ibihe byiza n’ibibi.

Ndashimira abayovu bangiriye icyizere kuko ubu ni ubwa kabiri nyizamo, ikintu kigaragaza ko nahasize inshuti”.

Cassa Mbungo ngo aha anyuze hose barabizii ko ahasiga igikombeCassa Mbungo ngo aha anyuze hose barabizii ko ahasiga igikombe

Uretse Mbugo Cassa winjiye muri Kiyovu Sports ari mushya, Mutarambirwa Djabil yagumye mu ikipe nk’umutoza wungirije, mu gihe Cassa yanatangaje ko hazaza umutoza wa gatatu kugirango hubakwe “staff ifite imbara.

Cassa akaba yatangaje ko imyitozo ya none ahanini kwari ukureba urwego rw’abakinnyi basanzwe muri Kiyovu Sports.

Intego kuri ubu ni ukureba abasanzwe bahari kuko ni cyo nashakaga kureba abo twagumana. Ntabwo twari twatangira imyitozo neza tuzayitangira nko mu matariki ya 15.

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports ikaba yiyongereye amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere nyuma y’isezera ry’ikipe y’Isonga, dore ko ubuyobozi bwa Ferwafa bwemeje ko amategeko avuga ko ikipe yamanutse ifite amanota menshi ari yo iguma mu cyiciro cya mbere, mu gihe ubusanzwe amategeko agenga amarushanwa avuga ko iyo ikipe yanze kuzamuka hagenda iyikurikiye mu cyiciro cya kabiri.

Amafoto y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere

Kiyovu Sports iri mu makipe yatangiye gushaka abakinnyi hakiri kareKiyovu Sports iri mu makipe yatangiye gushaka abakinnyi hakiri kare
Umutoza Cassa yatumwe igikombe ubwo yahabwaga akaziUmutoza Cassa yatumwe igikombe ubwo yahabwaga akazi
Abatoza bungirije ba Kiyovu: Djabil Mutarambirwa na Mohamed bita 'Nonde'Abatoza bungirije ba Kiyovu: Djabil Mutarambirwa na Mohamed bita ’Nonde’
Kiyovu Sports yatangiye guhwihwisa ko itazakina icyiciro cya kabiri nyuma y'ijoro ribi ry'itariki ya 15 KamenaKiyovu Sports yatangiye guhwihwisa ko itazakina icyiciro cya kabiri nyuma y’ijoro ribi ry’itariki ya 15 Kamena







Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. freddy

    Kuya 3-08-2017 saa 00:39'

    Muraho Aprf bitemuriyimitsi murakoze

  2. babou

    Kuya 2-08-2017 saa 14:21'

    mbega ikipeee!!!!buriya irasa gute? ni agatogo (imitukuu. ibyatsi umukora,umuhondoo) mbega ni merange y’a byose. mubashakire imyenda y’imyitozo. uziko murutwa na vision .


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru