RUHAGOYACU.com

Amafoto-Diarra yakiriwe nk’umwami ku Mumena,Fuade Ndayisenga agaruka muri Rayon Sports yitegura APR FC

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bakirije impundu rutahizamu wabo mushya Ismaila Diarra ubwo yitabiraga imyitozo yo muri iki gitondo iri kubera ku Mumena.

Diarra umaze iminsi agarutse mu Rwanda, kuri uyu mugoroba hari amakuru yari yagiye atangazwa ko yaba yarangije kumvikana na As Kigali, ikintu cyari cyateye impungenge abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bamwizeyemo umucunguzi.

Rayon Sports yakoze imyitozo yanyuma mbere yo gukina na APR FC ku munsi w'ejoRayon Sports yakoze imyitozo yanyuma mbere yo gukina na APR FC ku munsi w’ejo

Imodoka ya Gacinya yinjirana Diarra ku MumenaImodoka ya Gacinya yinjirana Diarra ku Mumena
Aba-Rayon bahise bayishagaraAba-Rayon bahise bayishagara
Barayiherekeza ngo barebe neza niba Diarra arimo kokoBarayiherekeza ngo barebe neza niba Diarra arimo koko
Kugeza bigereye ku muryango w'imodokaKugeza bigereye ku muryango w’imodoka
Hasohoka Diarra!Hasohoka Diarra!
Bati nta mpamvu yo gukandagira ku butaka wageze muri Rayon Bati nta mpamvu yo gukandagira ku butaka wageze muri Rayon
Diarra, Diarra, Diarra, Diarra!!!Diarra, Diarra, Diarra, Diarra!!!

Ibi bihuha byaje gutizwa umurindi n’uko uyu rutahizamu w’umunyamali atari mu bakinnyi batangiye imyitozo iri kubera ku Mumena, gusa ku giti cye akaba yari yatangarije RuhagoYacu ko ayo makuru atari yo.

Diarra yari yagize ati: “Oya ayo makuru(yo kumvikana na As Kigali) ni ibihuha.
Ubu ndi muri Rayon Sports mukanya ndi buze gusinya Insh’Allah”
.

Bidatinze ubwo Rayon Sports yari imaze nk’iminota 30 itangiye imyitozo, Diarra yaje kuzanwa mu modoka na Perezida we Gacinya Denis maze yakirwa n’abafana ba Rayon Sports bari bamutegereje ku bwinshi, ni ko kumuterura bamugeza mu kibuga.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports baganiriye na RuhagoYacu, yadutangarije ko byarangiye Diarra yasinye imyaka ibiri muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ko bari batindijwe no kubanza kwishyura DCMP.

Uretse Diarra, imyitozo ya Rayon Sports iri no gukorwa na Fuade Ndayisenga wahoze ari kapiteni w’iyi kipe.

Twamwizaniye daTwamwizaniye da
Kugeza bamuteretse mu kibugaKugeza bamuteretse mu kibuga
Nkundamatch ari nange Rayon ndayigarukamo kuva ujeNkundamatch ari nange Rayon ndayigarukamo kuva uje
Bakame ati ikaze nanone Biga..Bakame ati ikaze nanone Biga..
Yabanje guhabwa imyitozo wenyine nk'umukinnyi udaheruka imyitozoYabanje guhabwa imyitozo wenyine nk’umukinnyi udaheruka imyitozo
Diarra yatangaje ko habuze gato ngo asinyire As Kigali kuko Manager we yabishakaga ariko we akihitiramo Rayon SportsDiarra yatangaje ko habuze gato ngo asinyire As Kigali kuko Manager we yabishakaga ariko we akihitiramo Rayon Sports
Fuade Ndayisenga ari kuvugana na Rayon Sports ngo abe yasinyishwaFuade Ndayisenga ari kuvugana na Rayon Sports ngo abe yasinyishwa

Uyu mugabo akaba atarahiriwe no kujya gukina mu makipe yo mu karere, aho amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko yaba ari mu nzira zo gusinyira Rayon Sports amasezerano.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa gatatu w’irushanwa ry’Agaciro izahuriramo na APR FC, umukino igomba gutsinda niba ishaka kwegukana iri rushanwa, ubundi ikizera ko As Kigali yatakaje amanota kuri Police FC.

Gacinya ati urabona rero Karekezi nguhaye rutahizamu wifuzaga ariko...Gacinya ati urabona rero Karekezi nguhaye rutahizamu wifuzaga ariko...
Uyu wahoz ari kapiteni wa Rayon Sports yigaragaje ku MumenaUyu wahoz ari kapiteni wa Rayon Sports yigaragaje ku Mumena
Karekezi aati erega Boss buriya...Karekezi aati erega Boss buriya...
Amafoto- Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gatanu

    Kuya 16-09-2017 saa 07:36'

    Courage kuri Karekezi n’abakinnyi be nizere ko noneho nta rwitwazo.Iyo equipe igomba gutsinda kuko ifashe imitima y’abanyarwanda benshi,yitwa Gikundiro.All the best in this season insh’Allah

  2. Twesigye bakayoko

    Kuya 15-09-2017 saa 23:43'

    ngewe mbona karekezi ataranyemeza pe uwazangaruri commandomaze akamuha iyikipe ubundi nkayarasa ""comando ati nayindi natoza atari umubyeyi wambarutse kange i burundi nzagaruka

  3. joni palo

    Kuya 15-09-2017 saa 22:56'

    ARIKO SE ABANTU BAKIRIYE DIARRA MWABATORAGUYEHE ?KOMBONA ABAFITE IBISARUBETI BICITSE KUMAVI NABANDI BAMBAYE BODABODA BAVUGIRIZA IMODOKA AKARURU WAGIRA NA MABANDI. MAZE MWITEGEREZE NEZA BARIYA BAMBAYE IBIGOFERO BYUMUTUKU .NJYE NARUMIWE KBSA ABO BAFANA MURATA NABA MBONA ? GASENYI WEEEEE IBYAWE SINZI AMAHEREZO YABYO. NDABONA APR FC YABAKUBISE UMWAKA USHIZE IZABASUBIRA UYUMWAKA WOSE.

  4. ntirandekura

    Kuya 15-09-2017 saa 22:17'

    equipe ya reyon suport niyo fatizo ya chapiona y’urwanda ibuzemo nabanyamakuru ntankuru babona bandika zikunzwe.

    oreyooooooooooooooooooo
    uri equipe yabanyarwanda peeeeeeeeeeeeee

    abareyon murihe kuri whatsapp iyange niyi:0788532790

    ibintu nubudyohe reyon noneho ikomeye kusha amabuye!!!!!!9990%

  5. karame

    Kuya 15-09-2017 saa 21:39'

    A.1.Bakame 2.Sadam 3.Rutanga 4.Ange 5.Manzi 6.Yannick 7.Nova 8.Pierrot 9.Shassir 10.Diarra 11.Fuadi B.1.Bashuga 2.Mayor 3.Eric 4.Gaby 5.Master 6.Sefu 7.Djabel 8.Mugisha 9.Caleb 10. Kone 11.Kevin

  6. mmmm

    Kuya 15-09-2017 saa 21:35'

    ooooohhh Gacinya wee komeza utsinde Diara amahirwe masa kandi tugushimiye amahitamo yawe meza

  7. Quatre.Vingt

    Kuya 15-09-2017 saa 20:58'

    Sha nubundi ngo Amabyi azica umusaza ntamushira mukibuno. niba mubona Diarre niba ari Diarra uzabashoborera byose byo nukwibeshya. reka dutegereze March.

  8. Fido

    Kuya 15-09-2017 saa 20:56'

    Karekezi a jye yambara imyambaro ifana ikipe atoa

  9. ema

    Kuya 15-09-2017 saa 20:47'

    Naze natwe dushake inote tumuhe ntabwo turi nkababandi bafanira gitindi barafinda fc batazi naho ihemberwa ahubwo amagambo akabarusha imbaraga ,erega yitwa bigango nibitekerezo bye nibigango nyine ntabwo yajya muri sesabayore ifite abafana icumi nabo yaguze bakaba 15 ubwo ninko guhubuka mumwobo kandi hejuru haba akayaga na savio nuko bamuhaye ibifaranga byumurengera ntabwo yarikujyayo nugusesagura imisoro yacu gusa ntagikombe bazatwara cyeretse nibitwaza abasifuzi nkacyakindi gitsinda bagombye kurandata naho igikombe gisaba ibintu byinshi

  10. Shemu

    Kuya 15-09-2017 saa 20:25'

    Njyewe Uyumutoza Ntabwo Aranyemeza Kbs

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru