RUHAGOYACU.com

Amafoto: Jannot Witakenge mu myitozo ya mbere muri Rayon Sports, abakinnyi bashya batangiye igeragezwa

Rayon Sports yasubukuye imyitozo imbere y’imbaga y’abafana bari baje kwirebera abakinnyi bashya iyi kipe irimo kugerageza, umutoza wungirije, Jannot Witakenge na we atangira akazi.

Nyuma y’ikiruhuko abakinnyi ba Rayon Sports bari bahawe ubwo shampiyona Azam Rwanda Premier League yasubikwaga, basubukuye imyitozo bitegura irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’intwari ndetse n’imikino ya shampiyona izasubukurwa mu kwezi gutaha.

Mwiseneza Djamal yagarutse nyuma yo kutabasha gutsinda igeragezwa mu mpeshyi y'umwaka ushizeMwiseneza Djamal yagarutse nyuma yo kutabasha gutsinda igeragezwa mu mpeshyi y’umwaka ushize

Imyitozo yo kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mutarama ni yo ya mbere kuri Jannot Witakenge wahawe akazi mu cyumweru gishize ko kungiriza Karekezi Olivier, Umutoza mukuru wa Rayon Sports.

Iyi myitozo yagaragayemo kandi abakinnyi bashya baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baje mu igeragezwa ngo barebe ko iyi kipe yabongera mu bakinnyi bayo muri uku kwezi kwa mbere.

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko akeneye myugariro umwe, umwe ukina hagati, ba rutahizamu babiri n’undi mukinnyi umwe ukina imbere mu mpande, gusa ngo abo arimo kugerageza bo azabafataho icyemezo cya nyuma nibura kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Jannot Witakenge ku kibuga cya Rayon Sports mu NzoveJannot Witakenge ku kibuga cya Rayon Sports mu Nzove

Karekezi yagize ati “Hari uriya ukina kuri kabiri (Besala Janvier) nabonye ari umukinnyi mwiza bishobotse twamugumana, uriya ukina imbere na we ndabona agishakisha ariko ni nka Kone uri hano, ibitego ahusha ni nk’ibyo Kone ahusha, ni ukuvuga ko tugishakisha undi rutahizamu wo gufasha Diarra.”

“Turashaka rutahizamu utsinda, udapfusha ubusa amahirwe abona, […] dufite icyumweru, ndumva kuwa gatanu nzabatangariza abo dushobora gusigarana n’abashobora kugenda.”

Yakomeje avuga ko akeneye abakinnyi bashya batanu b’abanyamahanga kandi b’abahanga, ubundi akongeramo abakinnyi bakiri bato barimo gukora imyitozo cyane ko bamwe mu bakinnyi afite ngo batamukinira nk’ibyo aba abitezeho.

Abafana bamuhimbye 'Katauti' ngo kuko benda gusan uyu na we ni mushya akina ataha izamuAbafana bamuhimbye ’Katauti’ ngo kuko benda gusan uyu na we ni mushya akina ataha izamu

Uyu akina imbere mu ruhande rw'ibumosoUyu akina imbere mu ruhande rw’ibumoso

Akina inyuma mu ruhande rw'ibumoso, aje guhatanira umwanya na Rutanga EricAkina inyuma mu ruhande rw’ibumoso, aje guhatanira umwanya na Rutanga Eric

Diarra yasubukuye imyitozo anatsinda igitego rukumbi cyabonetse mu mukino bakinnye hagati yaboDiarra yasubukuye imyitozo anatsinda igitego rukumbi cyabonetse mu mukino bakinnye hagati yabo

Murumuna wa Rutanga Eric wakinaga muri APR Football Academy ari mu muryango winjira muri Rayon SportsMurumuna wa Rutanga Eric wakinaga muri APR Football Academy ari mu muryango winjira muri Rayon Sports

Abakinnyi bashya ngo biteguye guhatana bagahabwa amasezeranoAbakinnyi bashya ngo biteguye guhatana bagahabwa amasezerano

Biragoye kugira uwo ucira urubanza ku munsi we wa mbere w'igeragezwa, ariko ukora ikinyuranyo we ntari muri abaBiragoye kugira uwo ucira urubanza ku munsi we wa mbere w’igeragezwa, ariko ukora ikinyuranyo we ntari muri aba

Yambaye umwenda wa Bokungu muri Simba SCn uyu bivugwa ko ari Besala Janvier wakinnye mu makipe nka Kiyovu Sports hambereYambaye umwenda wa Bokungu muri Simba SCn uyu bivugwa ko ari Besala Janvier wakinnye mu makipe nka Kiyovu Sports hambere

Abatoza ba Rayon Sports baruzuye ubu, nyakwigendera Katauti yabonye umusimburaAbatoza ba Rayon Sports baruzuye ubu, nyakwigendera Katauti yabonye umusimbura

Abafana bamwise 'umupapa' kubera ibiro afite n'ubuhanga bwe mu mupiraAbafana bamwise ’umupapa’ kubera ibiro afite n’ubuhanga bwe mu mupira

Bamuhimbye 'Katauti' ariko umupira wo menya batawunganyaBamuhimbye ’Katauti’ ariko umupira wo menya batawunganya

Uyu rutahizamu (wambaye icyatsi) yahushije penaliti atenguha benshi bari bamaze kumugirira icyizere bagendeye ku bigango byeUyu rutahizamu (wambaye icyatsi) yahushije penaliti atenguha benshi bari bamaze kumugirira icyizere bagendeye ku bigango bye

Andi mafoto menshi meza ya Rayon Sports mu myitozo ya mbere ya Jannot Witakenge yanageragerejwemo abakinnyi bashya, kanda hano

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. gigi

  Kuya 9-01-2018 saa 13:59'

  hhhhhh arko nkibibyo nibiki umukeba akora ibintu bye byose mwibanga naho mwe sinzi ngo abakongomani batazwi bite

 2. nkurunziza

  Kuya 9-01-2018 saa 09:30'

  mbega abasaza babakongomani ntabwo tubashaka ntacyo badufasha bacyuye igihe barakoze mugihe cyabo bagende bage mukiruhuko Rayon yacu ntabwo ariyo baza gufatiramo izabukuru mutubabarire kabisa

 3. neza

  Kuya 9-01-2018 saa 07:09'

  Umutoza ushaka kugerageza abakinnyi benshi ntamenye kwihitiramo aba ahuzagurika.

  Kuki adafata ingamba zo gutoza abo afite ko atari babi.

  Attaque ya Diarra, Shassir, Kaleb, Shabalala, Jabel, wayongeraho bangahe? Singombwa gushakisha abo utazi bagombaga kuzana umwe gusa wubatse izina. Mumenye ko Yusufu na Rwatubyaye benda kugaruka.

  Nta myugariro dukeneye, niba ari abavunika n’ubundi impanuka ntawuba yayiteguye.

 4. neza

  Kuya 9-01-2018 saa 07:09'

  Umutoza ushaka kugerageza abakinnyi benshi ntamenye kwihitiramo aba ahuzagurika.

  Kuki adafata ingamba zo gutoza abo afite ko atari babi.

  Attaque ya Diarra, Shassir, Kaleb, Shabalala, Jabel, wayongeraho bangahe? Singombwa gushakisha abo utazi bagombaga kuzana umwe gusa wubatse izina. Mumenye ko Yusufu na Rwatubyaye benda kugaruka.

  Nta myugariro dukeneye, niba ari abavunika n’ubundi impanuka ntawuba yayiteguye.

 5. jeandedieu

  Kuya 9-01-2018 saa 06:43'

  rayon sport nishake abataka bakomeye ntago dushaka abatakabagera imbere yizamu bagahusha

 6. KLLL

  Kuya 9-01-2018 saa 05:45'

  IMIFUNGO NTABWO YARI YUZURA MUKOMEZE MUSUNIKIRIZE BAZE BUZURE V8

 7. Patosi

  Kuya 9-01-2018 saa 03:53'

  Karekezi atubabarire ashishoze kuko nawe byamugiraho ingaruka nabona badashoboye abirukane ,na Tambula yaragiye ,byatuma dutsindwa bagatangira kuvuga ngo numutoza mubi ,rero byirinde,Ahubwo iruka kuri deel ya Diarra ikemuke

 8. Patosi

  Kuya 9-01-2018 saa 03:51'

  Karekezi atubabarire ashishoze kuko nawe byamugiraho ingaruka nabona badashoboye abirukane ,na Tambula yaragiye ,byatuma dutsindwa bagatangira kuvuga ngo numutoza mubi ,rero byirinde,Ahubwo iruka kuri deel ya Diarra ikemuke

 9. MUGABO EMMY

  Kuya 8-01-2018 saa 21:21'

  ABATOZA,BASHISHOZE,TUTAZASEBA,UYUMWAKA,WA 2018

 10. Paulo

  Kuya 8-01-2018 saa 19:54'

  Yewe ni ugusengera Gacinya agakira abi iyi si naho abandi ngo ni ba Muvunyi ndabona ari nta kigenda, nawe ndebera abo bakinnyi sinzi iyo babatoraguye ngo baje kumena muri rayon, abo mbonye hari abakinaga nanjye nkiri agasore gato none ndi hafi 40 ans, abo basaza nibo mugiye gutaho igihe yewe na hano iwacu barahari ba karahanyuze, gusa Karekezi turakwizeye uzabajonjore nezaaaaa cyaneee.

 11. 1 | 2


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru