RUHAGOYACU.com

Amafoto- Kiyovu ikomeje gushaka rutahizamu yatsinze Musanze yagaruye Bokota Labama

Icyo abakunzi b’Urucaca badashidikanya ni uko umusaruro wabo mu mwaka wa shampiyona ushize, watumye batazaba bari mu makipe ane ari butangire guhatana mu irushanwa ry’intwari riteganyijwe kuva kuri uyu wa gatandatu. Ibi byatumye iyi kipe ishakira ahandi, ni ko guteganya imikino ya gicuti izatuma itangira shampiyona iri ku rwego rumwe n’abo bakeba bayo.

Umwe muri iyo mikino ni uwo bahuriyemo na Musanze ku nshuro ya kabiri mu minsi itatu, ni nyuma yo kunganyiriza i Musanze 2-2, aho kuri uyu wa gatanu bayakiriraga ku Mumena mu mukino ibitego byarumbye muri rusange dore ko amakipe yombi yatandukanyijwe n’igitego 1-0.

Kiyovu Sports yatangiye umukino isatiraKiyovu Sports yatangiye umukino isatira
Abakunzi ba Kiyovu Sports bari baje kwihera amaso ikipe yabo(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Abakunzi ba Kiyovu Sports bari baje kwihera amaso ikipe yabo(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Birumvikana, ibyashakwaga muri uyu mukino byari birenze gutsinda cyangwa gutsinda, dore ko amakipe yombi yari afite amazina mashya ari kugeraagea, mbere yo kubaha amasezerano batanguranywa n’itariki ya 22 Mutarama ubwo isoko mpuzamahanga rizaba rifunzwe. Kiyovu Sports yahisemo kongera ingufu mu busatirizi, ndetse abakinnyi bayo bashya Helma Waswa, Allan Oliek, Alex na Mussa Harerimana bose bahawe umwanya,ntihagira utsinda.

“Intego ya mbere yari ugushaka abakinnyi basatira dutegura shampiyona. Ni abakinnyi beza ariko ubundi umukinnyi mwiza umubona atsinda. Twagiye tubona amahirwe yo gutsinda ntibazibyaza umusaruro. Sinzi icyo nabivugaho kuko nta mwanya dufite. Tugomba gufata icyemezo niba tuzagira uwo tugumana cyangwa hari uwo turekura”.

Uwo ni umutoza Cassa Mbungo avuga kuri aba bakinnyi bashya ikipe ye iri kugerageza aho mu mvugo ye byagaragaraga ko aba ba rutahizamu yazanye batamwemeje, nyamara asigaranye igihe gito cyo gufata icyemezo mbere y’uko kuwa mbere isoko rifungwa.

Rutahizamu Wasw avugana na Cassa mu gice cya mbere cy'umukino(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Rutahizamu Wasw avugana na Cassa mu gice cya mbere cy’umukino(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)
Allan Oryek we ntabwo yemeje umutoza Cassa (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Allan Oryek we ntabwo yemeje umutoza Cassa (Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)
Umunyacameroon Alexis ni we uhabwa amahirwe yo kugumana na Kiyovu(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Umunyacameroon Alexis ni we uhabwa amahirwe yo kugumana na Kiyovu(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Ku rundi ruhande, ikipe ya Musanze ni byo yari ifite abakinnyi na yo abakinnyi yageragezaga muri uyu mukino barimo Kaburuta, Isaac na Konkwa, ariko izina ryakuruye abari ku Mumena kuri uyu munsi ari Bokota Labama! Igikurankota cyigaragaje cyane na ya macenga ya kera ndetse n’amashoti akomeye. Uyu yibukije itangazamakuru ko ashoboye kandi atari ngombwa kubazwa nyirizina imyaka ye.

Yagize ati:

Kuva 2010 muhora mumbaza imyaka yange ndetse n’uko mpagaze. Gusa nababwira ko mfite umuganga unyitaho ku giti cyange nambwira ko narekera nzarekera, ariko ubu meze neza.

Ntacyo bimaze kuvuga ngo mfite imyaka runaka, icyangombwa ni umusaruro mu kibuga. Mutegereze muzawubona, kandi nshobora kuba ndi mukuru ugasanga ndushize umwana muto kwitwara neza

.

Bokota Kamana Labama IgikurankotaBokota Kamana Labama Igikurankota
Aracyari wawundi..Aracyari wawundi..
Bokota yazonze Kiyovu mu minota yakinnye(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Bokota yazonze Kiyovu mu minota yakinnye(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Bokota wakiniraga Uganda Revenue yo muri Uganda, yavuze ko atararangizanya na Musanze gusa amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uyu rutahizamu waciye mu makipe atandukanye mu Rwanda, ngo yaba yarangije gusinya amasezerano y’ibanze na Musanze, aho iyi kipe iteganya kugura amezi atatu yari asigaje muri URA.

Umukino muri rusange watandukanyijwe n’igitego cya Francis Mustapha kuri Penaliti ku munota wa 37, penaliti yaje no kuviramo umunyezamu wa Musanze Andre Mazimpaka kubona ikarita itukura nyuma yo kubwira nabi umusifuzi cyane ko atemeranyaga na we kuri yo. Musanze ikaba iteganya undi mukino umwe wa gicuti, mu gihe Kiyovu Sports iri bwemeze umukinnyi izasigarana muri aba banyamahanga yakoreshaga igeragezwa.

Kiyovu Sports yabonye uburyo bwo gutsinda ku munota wa 35(Foto Ntare/RuhagoYacu)Kiyovu Sports yabonye uburyo bwo gutsinda ku munota wa 35(Foto Ntare/RuhagoYacu)
Danny wa Musanze aza gukora ikosa mu rubuga rw'amahina(Foto Ntare/RuhagoYacu)Danny wa Musanze aza gukora ikosa mu rubuga rw’amahina(Foto Ntare/RuhagoYacu)
Ashyira hasi Mustapha...(Foto Ntare/RuhagoYacu)Ashyira hasi Mustapha...(Foto Ntare/RuhagoYacu)
Ngo Ba! (Foto Ntare/RuhagoYacu)Ngo Ba! (Foto Ntare/RuhagoYacu)
Umusifuzi w'umukino yemeza penaliti (Foto Ntare/RuhagoYacu)Umusifuzi w’umukino yemeza penaliti (Foto Ntare/RuhagoYacu)
Abakinnyi ba Musanze ntibabyumvaga (Foto Ntare/RuhagoYacu)Abakinnyi ba Musanze ntibabyumvaga (Foto Ntare/RuhagoYacu)
Birangira umunyezamu Andre abiherewe ikarita itukuraBirangira umunyezamu Andre abiherewe ikarita itukura
Ni ko kwigira ku ruhande akurikirana umukino (Foto Ntare/RuhagoYacu)Ni ko kwigira ku ruhande akurikirana umukino (Foto Ntare/RuhagoYacu)
Ni ko kwiyicarira yirira ubunyobwa... (Foto Ntare/RuhagoYacu)Ni ko kwiyicarira yirira ubunyobwa... (Foto Ntare/RuhagoYacu)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ema

    Kuya 20-01-2018 saa 05:58'

    Umuzimu c kombona asigaranye abafana barindwi ra?genda waba indushyi wararushye kbs


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru