RUHAGOYACU.com

Amafoto- Mu mukino wajemo imvururu, Amagaju yanganyije na APR FC

Ikipe y’Amagaju itashye ikubita agatoki ku kandi nyuma yo kubona igitego cyayo yari yatsinze APR FC cyije kwishyurwa mu minota yanyuma bikarangira amakipe yombi anganyije 1-1.

Uyu musaruro, ubundi wagafashwe nk’utari mwiza ku ikipe yari yabanje mu rugo, gusa amateka ya vuba atwereka ko iyi kipe yo mu Bufundu yanashoboye kunganyiriza na As Kigali i Kigali 2-2 ni nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino ubanza. Kuri uyu wa kane, ikipe imwe izagera ku mukino wanyuma.

Uyu mukino ariko, waje kurangwamo imvururu nyuma y’igitego cya Mugisho Amani, dore ko gushwana kuri ubu kutari kwamenya intangiriro, kwasize Yumba Kaite ahawe ikarita itukura nyuma yo gutera inkokora abishaka Nshuti Innocent wa APR FC, gusa uyu mwana wazamukiye mu ishuri rya ruhago na we akaba yari yabanje kumukorera nk’ibyo.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, ni uko iyi kipe y’Amagaju yarangije kwandikira Ferwafa ijurira ibyemezo byo muri uyu mukino.

Dore amwe mu mafoto y’uyu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro



Mulisa yageraga aho ntabyumve neza..Mulisa yageraga aho ntabyumve neza..
Yves Rwasamanzi ati byagakwiye kugenda gutyaYves Rwasamanzi ati byagakwiye kugenda gutya
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0
Abana b'abanyeshuri binjirira ubuntu kuri stade Nyagisenyi, umuco mwiza ukorwa hake mu RwandaAbana b’abanyeshuri binjirira ubuntu kuri stade Nyagisenyi, umuco mwiza ukorwa hake mu Rwanda
Wari umukino urimo ishyakaWari umukino urimo ishyaka
Issa Bigirimana nubwo yatanze umupira wavuyemo igitego gusa yasaga nk'usinziriye mu kibugaIssa Bigirimana nubwo yatanze umupira wavuyemo igitego gusa yasaga nk’usinziriye mu kibuga
Umunyezamu Gadi acunga neza izamu yari arinzeUmunyezamu Gadi acunga neza izamu yari arinze
Ikibuga cya Nyagisenyi giteye gutyo nyineIkibuga cya Nyagisenyi giteye gutyo nyine
Byari bikaze!Byari bikaze!
Abafana ba APR FC bari bamanutse i NyamagabeAbafana ba APR FC bari bamanutse i Nyamagabe
Amani Mugisha yari yagoye ubwugarizi bwa APRAmani Mugisha yari yagoye ubwugarizi bwa APR
Byatangiye byose Rodrigue anaga umupira yisekeraByatangiye byose Rodrigue anaga umupira yisekera
Birangira ari ibyishimo ku ikipe y'AmagajuBirangira ari ibyishimo ku ikipe y’Amagaju
Abasore b'Amagaju bishimira igitego cya MugishoAbasore b’Amagaju bishimira igitego cya Mugisho
Abafana sinakubwiraAbafana sinakubwira
Muri APR FC ho kari agahindaMuri APR FC ho kari agahinda
Imvururu zahise zitangira ubwoImvururu zahise zitangira ubwo
Abasifuzi baje guhosha bigeze kureAbasifuzi baje guhosha bigeze kure
Umutoza Pablo ntwabo yabyumvagaUmutoza Pablo ntwabo yabyumvaga
Nshuti wa APR FC yateye inkokora Yumba na we aramwishyuraNshuti wa APR FC yateye inkokora Yumba na we aramwishyura
Yumba na we yari hasi nyuma yo kugongwa na MuhadjiliYumba na we yari hasi nyuma yo kugongwa na Muhadjili
Abakinnyi b'Amagaju baje guhosha bavuye kwishimira igitegoAbakinnyi b’Amagaju baje guhosha bavuye kwishimira igitego
Umusifuzi yabanje kuganira n'abakinnyi b'AmagajuUmusifuzi yabanje kuganira n’abakinnyi b’Amagaju
Ni ko kwemeza gusohora Yumba Kaite wenyineNi ko kwemeza gusohora Yumba Kaite wenyine
Kari agahinda kuri uyu musore wakiniye Mukura igiheKari agahinda kuri uyu musore wakiniye Mukura igihe
APR FC ntabwo yatinze kwishyura ku gitego cya MuhadjiliAPR FC ntabwo yatinze kwishyura ku gitego cya Muhadjili
Ati Mukomeze muvuge...Ati Mukomeze muvuge...
Twizerimana Onesme yagiye mu kibuga asimbuyeTwizerimana Onesme yagiye mu kibuga asimbuye
 Umunyezamu Gadi ni we witwaye neza ku mukino neza muri rusange Umunyezamu Gadi ni we witwaye neza ku mukino neza muri rusange

No comment





Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ema

    Kuya 27-06-2017 saa 09:22'

    Abantu muzi gukurikira umupira murwanda mumbwire equipe gitindi yatsinze itayibye?niyihe murwanda bakinnye ntisigare ivugako bayibye kuki izindi bitaba?urugero huye,rusizi bugesera,gicumbi,nyamagabe,rubavu,nanhandi ndebera ubwirasi bwabo ngo ntibakomera amashyi equipe yatwaye igikombe,none bari kuyihigira igikombe itakoreye ngo itazasigara murugo murandasi fc numvise yo isigaye iroga nabimbere iwayo mugipangu ubanza nabandi baza kubuhaha iwanyu murandasi fc nibabahe igikosi mwibye ariko namwe muzagaragara musohotse nibwo tuzababona ubujura bwanyu nubundi nabangaga kubera mutsinda mutabikoreye ariko iyonumvise nkabiriya bituma ndushaho kubanga mwagiye mwiga umupira mugafata?aho gutsinda mwabanje kwiba?murambabaza sana indangare gusa

  2. drre

    Kuya 27-06-2017 saa 08:39'

    ngo ni hake abanyeshuri binjirira ubuntu none se aho kugirango stade ibemo ubusa ntiwashyiramo abanyeshuri na cyane ko ari nabo bafana igira, aliko ibyo ntiwabitwara kuri match ya Rayon sport, Kiyovu cg apr kuko ntago zo ziyambaza abanyeshuri ngo baze kuzuza stade, zo stade ijyamo uwishyuye kubera ko imyanya aba ari micye ugereranyije n’abishyuye urumva rero ko wawundi w’ubuntu adakenewe nawe ushyize mu gaciro.

  3. kiki

    Kuya 27-06-2017 saa 07:23'

    burya kwiba igikombe biragora!! ibi ni ubusuma bwujuje ibyangombwa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru