RUHAGOYACU.com

Amafoto- Mukura yakoze imyitozo ya mbere hamwe n’umutoza mushya n’abakinnyi bashya

Mu myambaro yiganjemo icyatsi n’umukara, umutoza mushya w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Francis Haringingo yakoresheje imyitozo ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, iyi yitabiriwe n’abakinnyi batandukanye barimo abakinnyi batanu iyi kipe yamaze gusinyisha.

"Icya mbere cyanshimishije ni uko abakinnyi bari bahasanzwe, nasanze ari abakinnyi bameze neza. Baracyari bato, barashoboye, urabona ko bakeneye utuntu duke two gukosora."- Francis Haringingo, umutoza mushya wa Mukura Victory Sports wahoze muri Vital’o i Burundi.

Umutoza Francis na Rwaka Claude mbere y'imyitozo yo kuri uyu wa 1Umutoza Francis na Rwaka Claude mbere y’imyitozo yo kuri uyu wa 1
Abakinnyi ba Mukura VS batangiye imyitozo uyu munsi, n'ubwo atari boseAbakinnyi ba Mukura VS batangiye imyitozo uyu munsi, n’ubwo atari bose

Umunyamabanga wa Mukura; Fidel na Kayitare L.Pierre; DTN w'ikipe, baje kureba imyitozoUmunyamabanga wa Mukura; Fidel na Kayitare L.Pierre; DTN w’ikipe, baje kureba imyitozo

2016/17, ni umwe mu myaka mibi itarahiriye iyi kipe yo mu majyepfo, ku buryo umukunzi wayo, atakwishimira kuwibuka kuruta uko yagira inzozi za 2015/16 ubwo iyi kipe yasozaga shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.

Mukura Victory Sports et Loisirs, yatakaje abakinnyi batandukanye barimo; uwari kapiteni Mazimpaka Andre, Mwiseneza Daniel, Habimana Youssuf, Shyaka Philbert n’abandi bari kumwe na yo mu mwaka ushize w’imikino, ubwo yisangaga ku mwanya wa 12 muri shampiyona yose, byari biteganyijwe ko yari gutangira imyitozo mu minsi 12 ishize.

Kimwe n’uko iyi kipe yari kugira inama y’inteko rusange yahuriranye n’umuganura, ikimurirwa tariki ya 24 z’ukwezi gutaha, imyitozo yayo ya mbere yabaye kuri uyu wa Mbere ku kibuga mpuzamahanga cy’akarere ka Huye.

Rutahizamu Mutebi Rashid waguzwe muri Gicumbi FC, ba myugariro: Iragena Said na David Nshimirimana baguzwe i Burundi, wongeyeho na Gael Duhayindavyi ukina mu kibuga hagati, ni bamwe muri bari bategerejwe n’abafana b’iyi kipe, bakababona bambaye umuhondo n’umukara cyangwa umukara nk’uwo Rwabugiri Omar, umunyezamu waguzwe muri Musanze FC yari yambaye.

Gael Duhayindavyi na David Nshimirimana mu myitizo ya MukuraGael Duhayindavyi na David Nshimirimana mu myitizo ya Mukura
David, umwe muri ba myugariro beza b'ikipe y'igihugu y'u BurundiDavid, umwe muri ba myugariro beza b’ikipe y’igihugu y’u Burundi
Gael watowe nk'umukinnyi mwiza i Burundi, ngo nta gitutu gikomeye bizamutera muri shampiyona y'u RwandaGael watowe nk’umukinnyi mwiza i Burundi, ngo nta gitutu gikomeye bizamutera muri shampiyona y’u Rwanda
Hakizimana Kevin 'Pastore' n'umunyezamu Kimanuka Jean Claude mu myitozo yo kuri uyu wa MbereHakizimana Kevin ’Pastore’ n’umunyezamu Kimanuka Jean Claude mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere


Iragena Said areba uko Kimanuka atanga umupiraIragena Said areba uko Kimanuka atanga umupira
Mutebi Rashid, rutahizamu waguzwe muri Gicumbi Mutebi Rashid, rutahizamu waguzwe muri Gicumbi
Uyu watsinze ibitego 11 muri shampiyona ishize, ategerweho kubona ibirenze ibyo muri MukuraUyu watsinze ibitego 11 muri shampiyona ishize, ategerweho kubona ibirenze ibyo muri Mukura
Rwabugiri Omar waguzwe muri Musanze, ashobora kuzaba amahitamo ya mbere mu izamuRwabugiri Omar waguzwe muri Musanze, ashobora kuzaba amahitamo ya mbere mu izamu

"Abakinnyi bashya njyewe nari nsanzwe mbazi, keretse umwe ni we ntari nzi: Mutebi Rashid, na we namubonye ko ari umukinnyi mwiza."

"Ndifuza ikipe izaba ikina umupira wose, ikaba ishobora kugora cyane ikipe duhanganye. Ndibaza ko nzagerageza gukora cyane kugira ngo tuzabashe kugera kuri urwo rwego."- Francis Haringingo.

Aba bakinnyi bashya bakoranye n’abasanzwe muri iyi kipe, imyitozo ku nshuro ya mbere, iyi yanagaragayemo abandi bakinnyi bagera kuri 21 basanzwe mu ikipe n’abandi barimo abakinaga mu yandi makipe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse n’abarererwa muri academie ya Mukura Victory Sports, bashaka imyanya mu ikipe ya mbere.




Abakinnyi batandukanye bari mu igeragezwa muri MukuraAbakinnyi batandukanye bari mu igeragezwa muri Mukura
Said,ni umwe muri ba myugariro beza Mukura yaguze i BurundiSaid,ni umwe muri ba myugariro beza Mukura yaguze i Burundi
Bamwe mu bafana ba Mukura bari baje kwihera ijisho ikipe yabo baherukaga tariki ya 15 z'ukwezi kwa 6Bamwe mu bafana ba Mukura bari baje kwihera ijisho ikipe yabo baherukaga tariki ya 15 z’ukwezi kwa 6
Mutebi yatangiye kubitsindira mu myitozoMutebi yatangiye kubitsindira mu myitozo

Ku ruhande rwa Gael Duhayindavyi, uyu watowe nk’umukinnyi w’umwaka ushize w’imikino mu gihugu cy’u Burundi, yatangaje ko yishimiye gukina mu ikipe ya Mukura, ndetse yiteguye gutanga buri kimwe afite ngo iyi kipe izitware neza, afatanyije na bagenzi be bagiye gukinana n’abo bakinnye hamwe nka Cyiza Hussein bigeze gukinana muri Atletico i Burundi.

Abakinnyi basanzwe muri Mukura, n'abari mu igeragezwa bakoranye imyitozoAbakinnyi basanzwe muri Mukura, n’abari mu igeragezwa bakoranye imyitozo
Gael, David na Said mu myitozo ya mbere bambaye umwambaro wa MukuraGael, David na Said mu myitozo ya mbere bambaye umwambaro wa Mukura
Ambroise, Mutebi na FabienAmbroise, Mutebi na Fabien
SG wa Mukura; Fidel, DTN Kayitare, umutoza Francis na Rwaka Claude wungirije baganiraSG wa Mukura; Fidel, DTN Kayitare, umutoza Francis na Rwaka Claude wungirije baganira

Foto: HORAHO Axel.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. cunga

    Kuya 29-08-2017 saa 07:50'

    Bizaba bikaze! In nde uzagitwara? Amajyepfo,cg umujyi was Kigali?

  2. cunga

    Kuya 29-08-2017 saa 07:50'

    Bizaba bikaze! In nde uzagitwara? Amajyepfo,cg umujyi was Kigali?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru