RUHAGOYACU.com

Amafoto- Nshuti Savio yakiriwe nk’umukiza muri APR FC yitegura Rayon Sports

Ibyo atari yarakorewe kuva ku Mumena kugeza kuri Stade ya Kigali abiboneye ku Kicukiro, Nshuti Savio Dominique yakiriwe n’abayobozi bakuru b’ikipe ya APR FC mu myitozo ye ya mbere mu ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje kwitegura umukino wa nyuma w’irushanwa ry’Intwali izahuramo na Rayon Sports kuwa Kane.

Mu myitozo yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ku kibuga cya Kicukiro, umuyobozi w’ikipe ya APR FC; Lt Gen. Jacques Musemakweli, umuyobozi wayo wungirije Maj. Gen. Mubarak Muganga baje kwakira uyu mukinnyi mushya kimwe n’abandi bari mu ikipe y’igihugu ya CHAN bagarutse mu ikipe kuri uyu wa Mbere.

Nshuti Savio yakiriwe bidasanzwe n'abafana ba APR FCNshuti Savio yakiriwe bidasanzwe n’abafana ba APR FC
Perezida wa APR FC; Lt. Gen. Jacques Musemakweli yaje kureba iyi myitozo Perezida wa APR FC; Lt. Gen. Jacques Musemakweli yaje kureba iyi myitozo
Abayobozi bakuru ba APR FC baje guha ikaze Nshuti Savio ndetse n'abandi bakinnyi bavuye muri CHAN 2018Abayobozi bakuru ba APR FC baje guha ikaze Nshuti Savio ndetse n’abandi bakinnyi bavuye muri CHAN 2018
Nshuti Savio yatangiye imyitozo yitegura guhura na Rayon Sports yahozemoNshuti Savio yatangiye imyitozo yitegura guhura na Rayon Sports yahozemo

Savio Nshuti yatangaje ko yiteguye gukinira APR FC ndetse ahereye ku mukino bazahuramo na Rayon Sports yahoze akinira.

"Icya mbere ni ukubanza kubashimira uburyo banyakiriye. Ni ibintu binzaniye icyizere no kunyereka ko bamfitiye urukundo …Muri APR FC hari abakinnyi benshi b’inshuti zanjye…ntabwo byangoye cyane kuko harimo n’abavandimwe duturuka muri Quartier zimwe …ba Migi, ba Abouba, ndumva ari ibintu byashimishije cyane."

“Ndabizi ko ari derby, [Rayon Sports] ni ikipe nakiniye, ariko nzagerageza kwitwara neza.”- Nshuti Savio.

Uyu mukinnyi wakuriye mu ikipe y’abato ya Kiyovu Sports mbere yo kujya mu Isonga, yakiniye Rayon Sports imyaka ibiri mbere y’uko yerekeza muri AS Kigali muri Kanama, ayivamo ayikiniye umukino umwe w’irushanwa muri uku kwezi.

Uretse uyu mukinnyi mushya, umutoza Jimmy Mulisa yakiraga kandi abarimo Bizimana Djihad, Rugwiro Herve, Omborenga Fitina, Nshimiyimana Amran, Hakizimana Muhadjiri na Nshuti Innocent bari bajyanye n’ikipe y’igihugu muri Maroc, mu irushanwa rya CHAN.

Nshuti Savio yakoze imyitozo ye ya mbere muri APR FC Nshuti Savio yakoze imyitozo ye ya mbere muri APR FC
Savio avuye muri AS Kigali ayikiniye umukino umwe gusa w'irushanwaSavio avuye muri AS Kigali ayikiniye umukino umwe gusa w’irushanwa
Umutoza wa APR FC; Jimmy Mulisa yishimiye kwakira abakinnyi be bose mbere yo guhura n'umukeba w'ibihe byose Rayon SportsUmutoza wa APR FC; Jimmy Mulisa yishimiye kwakira abakinnyi be bose mbere yo guhura n’umukeba w’ibihe byose Rayon Sports
Savio azatangira ahura na Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri, kuwa KaneSavio azatangira ahura na Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri, kuwa Kane
Omborenga, Butera Andrew na Abuba Sibomana mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere bakira Savio (wa kabiri uhereye ibumoso)Omborenga, Butera Andrew na Abuba Sibomana mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere bakira Savio (wa kabiri uhereye ibumoso)

Sugira Ernest ushobora kongera kubagwa, Aimable Nsabimana, Nkinzingabo Fiston, Songayingabo Shaffy , na Ngabo Albert bari mu bakinnyi batakoze imyitozo y’uyu munsi nimugoroba.

Abandi bakinnyi bashya barimo; kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’, Iranzi Jean Claude, Abuba Sibomana na Byiringiro Rague wazamuwe avuye mu ikipe y’abato bari mu bandi bakinnyi bose bari bitabiriye imyitozo kimwe kandi na Butera Andrew na Imanishmwe Emmanuel ‘Mangwende’ bamaze iminsi badakina kubera imvune.

Nshuti Innocent yagize akabazo gato k'imvune, ariko ahita asubira mu kibugaNshuti Innocent yagize akabazo gato k’imvune, ariko ahita asubira mu kibuga
Omborenga Fitina yagize akabazo ku kirenge nyuma yo kugongana na IranziOmborenga Fitina yagize akabazo ku kirenge nyuma yo kugongana na Iranzi
Abafana ba APR FC bari bizihiwe kuri uyu wa MbereAbafana ba APR FC bari bizihiwe kuri uyu wa Mbere
Nsabimana Aimable, Fiston, Ngabo na Shaffy ntibakoze imyitozo, aba biyongera kuri Sugira Ernest ufite imvune y'igihe kirekireNsabimana Aimable, Fiston, Ngabo na Shaffy ntibakoze imyitozo, aba biyongera kuri Sugira Ernest ufite imvune y’igihe kirekire

APR FC isigaranye amahirwe make yo kwegukana irushanwa ry’Intwali, aho isabwa gutsinda ikipe ya Rayon Sports nibura ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu, ariko Police FC ikaba yanganyije na AS Kigali.

Kugeza ubu, Rayon Sports iri imbere muri iri rushanwa n’amanota ane, aho izigamye ibitego bine, Police FC ifite amanota atatu n’umwenda w’ibitego bitatu, AS Kigali ifite amanota abiri mu gihe APR FC ifite inota rimwe n’umwenda w’igitego kimwe.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa ry’Intwali uzaba kuwa Kane tariki ya 1 Gashyantarw 2018, AS Kigali izakina na Police FC guhera saa Saba (13:00), umukino uzakurikirwa n’izahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC guhera saa 15:30.

Reba hano amafoto menshi yaranze imyitozo ya APR FC kuri uyu wa Mbere.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bicamumpaka

    Kuya 31-01-2018 saa 15:21'

    Savion courageux ndakwemera ariko muri mu TETERI a
    shobora kutazawuhamya

  2. TIZO G W’IRDA

    Kuya 31-01-2018 saa 07:06'

    Ahubwo igikona kitegure gupfa bwa4 naho uwo Savio we amenye ko ntawugambanira ikipe y’Imana ngo bimugwe amahoro!

  3. Peter

    Kuya 30-01-2018 saa 15:15'

    Ntakipe yo murwanda itaroga, abobana banavunitse abenshi baba ari ibintu babatambitse gusa icyigaragara Rayon ni ikipe ikunzwe bisanzwe kd ibyo leta irabukoresha muri politike ngo hatagira amahane azamukiramo!naho Apr ni nka panthere ikomeye kubera igisirikare gikomeye nigisenyuka nayo izanyuka ngira ngo Panthere noir nurugero nuwo Kagurube wayo nunva bavuga.

  4. Shu Ale

    Kuya 30-01-2018 saa 13:00'

    Apr abakinnyi irabafite icyibura numutoza Mulisa ntayishoboye.uwayiha Mashami Vincent .naho Mulisa ntakigenda.

  5. seba

    Kuya 30-01-2018 saa 11:21'

    ndumureyo arko ndumva ntazajya kureba uriya mupira nkurikije bitaya bikurankota bya Gitinyiro sinajyayo Apr fc 3_0

  6. Jerome

    Kuya 30-01-2018 saa 09:26'

    Inama nagira wowe wiyita KAYIGI nabarayons muzareke gutanga imisoro kuko arimwe muyitanga mwenyine mugihugu hhhhhhhhhh sibyo,muzapfana agahiri nagahinda noneho uzayikure kuri minadef ibe ikipe ya rubanda nyamwinshi nkamwe kugirango ireke gukoresha iyo misoro ya abarayons kuko arimwe mwiyubakira igihugu mwenyine,capacity thinking yawe iri average kayigi we!!!!

  7. Kamli

    Kuya 30-01-2018 saa 09:11'

    Wowe Ema ibitekerezo byawe bijyanye nubwenge bwawe ukobungana gusa utekereza nkumwana wimyaka 3 kdi nawe utararezwe,abo utuka ngo nibitiritiri nibo bazaguhondagura naho mangwende kuba yaravunitse niyo mpanvu nuriya twasezereye Rutanga yapfuye kugaragara kdi nawe urirengagiza ukuri aho Mangwende yagereye muri Apr yazamuye urwego bigaragarira buriwese tandukanya invune na meforme,ziriya nshuro enye Apr yabatsinze zikurikiranya kubwa Rwasamanzi na Mulisa wabonyeko mangwende ariwe wabarangije bitewe nuko baba baje mwikipe ikunzwe naburimukinnyi wese hano mu Rda uwo Savio rero kibaruma azabariza tu

  8. Manzi blues lover

    Kuya 30-01-2018 saa 09:06'

    Twizere ko gusa ubutumwa twaboherereje polisi yabubashyikirije!? Niba muzi gusoma birahagije! Mushatse ntimwazirirwa munaza,kuko ni ukwirukanisha Jimmy Mulisa nta kindi,azaze mwihere academy!

  9. Manzi blues lover

    Kuya 30-01-2018 saa 09:06'

    Twizere ko gusa ubutumwa twaboherereje polisi yabubashyikirije!? Niba muzi gusoma birahagije! Mushatse ntimwazirirwa munaza,kuko ni ukwirukanisha Jimmy Mulisa nta kindi,azaze mwihere academy!

  10. Manzi blues lover

    Kuya 30-01-2018 saa 09:06'

    Twizere ko gusa ubutumwa twaboherereje polisi yabubashyikirije!? Niba muzi gusoma birahagije! Mushatse ntimwazirirwa munaza,kuko ni ukwirukanisha Jimmy Mulisa nta kindi,azaze mwihere academy!

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru