RUHAGOYACU.com

Amafoto- Omborenga na Djihad bakoze imyitozo bagira ubutumwa bagenera abafana ba APR FC

Ikipe ya APR FC yatangiye kwitegura irushanwa ry’agaciro yizeye kwegukana, aho abakinnyi barimo Fitina Omborenga uheruka gusinyira iyi kipe na Bizimana Djihad wongereye amasezerano bagaragaye mu myitozo yo ku Kicukiro.

APR FC iheruka gutsindirwa ku mukino wanyuma w’irushanwa ryateguwe n’akarere ka Rubavu mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame, amaso yahise iyerekeza ku irushanw ry’Agaciro ritangira mu mpera z’iki cyumweru, aho ubuyobozi bw’iyi kipe binyuze mu muvugizi wayo batangaje ko bagomba kuryegukana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri rero, ni bwo imyiteguro y’iri rushanwa yatangizwaga ku mugaragaro, aho abakinnyi hafi ya bose bakoraga imyitozo hamwe n’umutoza Jimmy Mulisa ugitegereje uwo bazafatanya kuyobora imyitozo y’ingabo z’igihugu.

Issa Bigirimana na Maxime ntabwo bagaragaye ku mukino wa gicuti na Villa ku munsi w'ejoIssa Bigirimana na Maxime ntabwo bagaragaye ku mukino wa gicuti na Villa ku munsi w’ejo
Umunyezamu Kimenyi ni umwe mu bigaragaje mu mpera z'umwaka ushize w'imikinoUmunyezamu Kimenyi ni umwe mu bigaragaje mu mpera z’umwaka ushize w’imikino
Itangishaka Blaise yagarutse mu kibuga nyuma y'imvune y'igihe kirekireItangishaka Blaise yagarutse mu kibuga nyuma y’imvune y’igihe kirekire
Ombolenga Fitina ngo abafana ba APR FC yiteguye kuzabashimishaOmbolenga Fitina ngo abafana ba APR FC yiteguye kuzabashimisha

Mu bakinnyi bakoze imyitozo hakaba hagargayemo Fitina Ombolenga uheruka gusinyira iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe, aho yatangaje ko yizeye ko azayifasha kwegukana ibikombe.

Omborenga yagize ati: “Nakoze imyitozo kandi yagenze neza n’umwuka ni mwiza, gusa inshingano zange ni ugushimisha abafana ntakindi.

Abakinyi dufite ni beza, birashoboka rwose ko twatwara igikombe cya shampiyona. Tugiye gufatanya na bagenzi bange kugira ngo twongere dutware ibindi bikombe”.

Emery Mvuyekure yari yizeye kujya muri Turkiya ariko ntabwo byakunzeEmery Mvuyekure yari yizeye kujya muri Turkiya ariko ntabwo byakunze
Bizimana Djihad agarutse agarutseBizimana Djihad agarutse agarutse
Herve Rugwiro ni umwe mu bazashingirwaho mu BwugariziHerve Rugwiro ni umwe mu bazashingirwaho mu Bwugarizi
Djihad yasinye amasezerano y'indi myaka ibiri ari muri APR FCDjihad yasinye amasezerano y’indi myaka ibiri ari muri APR FC
Sekamana Maxime ni umwe mu bitwaye neza i RubavuSekamana Maxime ni umwe mu bitwaye neza i Rubavu

Undi mukinyi wagaragaye mu myitozo ya APR FC ni Bizimana Djihad wari umaze iminsi yarerekeje mu Budage gukora igeragezwa ariko ntibikunde bikaza kurangira agarutse agasinyira APR FC imyaka ibiri.

Djihad nyuma y’imyitozo yagize ati: “Ni byo namaze gusinya imyaka ibiri muri APR FC. Nagiye muri Fortuna nsa nk’uwatinze kuko nagombaga kujyayo mbere y’umukino (w’Amavubi) na Tanzania.

Nasanze imaze iminsi yitwara neza iri no ku mwanya wa mbere ntibyahita binyorohera guhita mbona umwanya bityo birangira bidakunze”.

“Ngarutse muri APR FC, ni byo habayemo impinduka abakinnyi bamwe baragiye, gusa iyo uri muri APR FC uwo ari we wese uba ugomba gutekereza ibikombe. Ni yo ntego tujyanye mu mwaka mushya wa shampiyona”.

APR FC ntiremeza abakinnyi izasigarana mu bakiri bato ifiteAPR FC ntiremeza abakinnyi izasigarana mu bakiri bato ifite
Abakinnyi baganiye n'abatoza nyuma yo gusoza imyitozo ku kagorobaAbakinnyi baganiye n’abatoza nyuma yo gusoza imyitozo ku kagoroba
Muhadjili Hakizimana yagaragaye ku myitozo ariko ntabwo yakozeMuhadjili Hakizimana yagaragaye ku myitozo ariko ntabwo yakoze

APR FC ariko mu bakoze imyitozo ntabwo harimo Hakizimana Muhadjili wari ufite akabazo k’imvune nubwo yari ku kibuga, mu gihe undi mukinnyi mushya Rukundo Denis ategerejwe ku munsi w’ejo muri iyi kipe yegukanye igikombe cy’Amahoro.

Irushanwa ry’Agaciro riri butangire mu mpera z’icyumweru APR FC ikina na As Kigali mu gihe Rayon Sports izaba ihura na Police ku mukino uzakurikira.

Amafoto Hardi/ Ruhagoyacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kalimba

    Kuya 7-09-2017 saa 10:57'

    Ewana nange nemeranya na Mugabo Alex kuri uriya musore Cyprien wavuye muri Sunrise pee!kuko muri championat ishize nta kipe ikomeye atatsinze igitego yaba AS Kigali,Polisi natwe APR niwe wadutsinze igitego cya 2 n’ubwo Rusheshangoga wacu yakishyuye ku ishoti rikomeye ariko match twari tuyitakaje kabisa.Turashimira comite yacu na Coaching staff kuko barimo kudukorera akazi keza cyane.Aba basore bacu twizeyeko ikipe tuzazica kabisa

  2. TUYISHIME JMV

    Kuya 7-09-2017 saa 09:08'

    rwose baribesha gusa namahitamo ye kandi ushatse kugenda ajye agenda ajye kurya amadeni yo muri rayon nkibisanzwe .APR Iba yarakoze ibyo ishoboye ikabarera ikabakuza ariko bakayica inyuma kdi igakomeza ikaba APR mugume mufashe abana bu Rwanda kandi bose bazamenya ko bibeshe oyeeeeeeeee APR yatsindwa yatsinda

  3. mugaboalex@yahoo.com

    Kuya 6-09-2017 saa 20:39'

    Mu mikino APR yacu imaze iminsi ikina cyane cyane iyabereye I Rubavu twishimiye rutahizamu mushya mwatuzaniye witwa Cyprien Sinamenye twakuye muri Sunrise.Uyu muzi akina mu Isoonga yarabicaga bigacika ndetse no muri Sunrise ubwo duheruka gukina muri champiyona yadutsinze igitego cya 2 kiza cyane.
    Twaramwishimiye mu ikipe yacu ukuntu afite ingufu,igihagararo,gukinama ubushake,movements ze mu kibuga kdi nabonye ak8nisha n’amaguru yombi.Mu busatirizi ababikira kabisa. Keretse AS Kigali cg Rayon nibamudutwara dore ko session turatangira ari mubo nashakaga cyane none twarabakoranye.Nibukako mu Isonga yabanzagamo ba Savio bari kugatebe.Courage Cyprien waje mu ikipe nziza

  4. gafishi

    Kuya 6-09-2017 saa 19:32'

    Ikibazo muli Apr Fc, ntabwo ari abakinyi ! Abakinyi barahari, kandi beza cyane !
    Ikibazo ni ubuyobozi ; Camarade na President wa Club ! Muzegere Yannick, Iranzi cyangwa Rwatubyaye, bababwire uko ubwo buyobozi niba budahindutse, buzatuma nta mukinyi n’umwe uzaguma muli Apr Fc ! Ikibazo ni Coaching Staff Yose idashoboye, ni Abatoza badoda doda gusa !

    Apr Fc ihinduye Ubuyobozi buriho ubu, igahindura Coaching Staff yose ; mwaba mureba uko ya zura umugara. It is that simple !!!

  5. ami du sport

    Kuya 6-09-2017 saa 19:25'

    ariko yabavuyemo kandi mwari mwariyemeye ngo umukinnyi wese mushatse muramufata ubuse simugaragaye oh rayooooooo.

  6. ami du sport

    Kuya 6-09-2017 saa 19:25'

    ariko yabavuyemo kandi mwari mwariyemeye ngo umukinnyi wese mushatse muramufata ubuse simugaragaye oh rayooooooo.

  7. ami du sport

    Kuya 6-09-2017 saa 19:25'

    ariko yabavuyemo kandi mwari mwariyemeye ngo umukinnyi wese mushatse muramufata ubuse simugaragaye oh rayooooooo.

  8. ami du sport

    Kuya 6-09-2017 saa 19:25'

    ariko yabavuyemo kandi mwari mwariyemeye ngo umukinnyi wese mushatse muramufata ubuse simugaragaye oh rayooooooo.

  9. ami du sport

    Kuya 6-09-2017 saa 19:25'

    ariko yabavuyemo kandi mwari mwariyemeye ngo umukinnyi wese mushatse muramufata ubuse simugaragaye oh rayooooooo.

  10. bigabo

    Kuya 6-09-2017 saa 11:32'

    Ubu noneho nanjye nongeye kugira akanyamuneza abibeshyaga ko APR FC basayikandagira uko bashaka noneho basubize amerwe mu isaho ubundi turaje tubatsinde, APR Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeee!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru