RUHAGOYACU.com

Amafoto- Rayon Sports ihagamwe na LLBS4A mu mukino ubanza wa CAF Champions League

Umukino waberaga kuri Stade Amahoro i Remera mu irushanwa nyafurika rya CAF Champions League hagati y’amakipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda na LLBS4A yo mu gihugu cy’u Burundi, urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Uyu wari umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze (1/32) ku makipe yabaye aya mbere iwayo hano ku mugabane wa Afurika (CAF Champions League).

Jamali Bazunza winjiye mu kibuga asimbuye, yafunguye amazamu ku ruhande rwa LLB muri uyu mukino, ku gitego kinjiye ku munota wa 75 w’umukino, ubwo yahabwaga umupira mwiza na Sefu Ndizeye wabanje gucenga ba myugariro ba Rayon Sports, igitego cyishyuwe na Shaban Hussein ’Tchabalala’ nyuma y’iminota umunani gusa.

Ku mupira wari uvuye kuri Sefu Ndizeye, Jamali yafunguye amazamu ku ruhande rwa LLBKu mupira wari uvuye kuri Sefu Ndizeye, Jamali yafunguye amazamu ku ruhande rwa LLB
Uyu musore wari winjiye mu kibuga asimbuye, we na mugenzi we bungukiye kukuzamuka kwa Rayon Sports, babaterana contre-attaque nyuma yo gutakaza umupiraUyu musore wari winjiye mu kibuga asimbuye, we na mugenzi we bungukiye kukuzamuka kwa Rayon Sports, babaterana contre-attaque nyuma yo gutakaza umupira
LLBS4A babonye impamba y'igitego- Bajya gushimira abafana mbarwa bari babashyigikiyeLLBS4A babonye impamba y’igitego- Bajya gushimira abafana mbarwa bari babashyigikiye
Bari bake ariko nabo bishimiye igitego babonye....Bari bake ariko nabo bishimiye igitego babonye....
Ku mupira wavuye mu ruhande rw'ibumoso, Tchabalala yishyuriye ikipe ya RAYON SportsKu mupira wavuye mu ruhande rw’ibumoso, Tchabalala yishyuriye ikipe ya RAYON Sports

 Iki gitego cyahaye Raton Sports imbaraga zo gusatira mu minota ya nyuma Iki gitego cyahaye Raton Sports imbaraga zo gusatira mu minota ya nyuma

LLBS4A izakira umukino wo kwishyura uzahuza amakipe yombi i Burundi mu byumweru bibiri biri imbere.

Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda (Azam Rwanda Premier League) umwaka w’imikino 2016/17 igeza ibikombe umunani, ibi biyihesha gukina iri rushanwa.

LLBS4A yegukanye shampiyona y’u Burundi (Primus League) umwaka ushize, na yo biyihesha gukina iri rushanwa nyuma yo kwegukana iki gikombe ku nshuro ya kabiri.

Umutoza Emmanuel 'Mayele' wa LLBS4A yari yakaniye uyu mukinoUmutoza Emmanuel ’Mayele’ wa LLBS4A yari yakaniye uyu mukino
Shaban Hussein yahushije uburyo bubiri bwari kuvamo igitego mbere y'uko yishyurira Rayon SportsShaban Hussein yahushije uburyo bubiri bwari kuvamo igitego mbere y’uko yishyurira Rayon Sports
Ismaila Diarra yagowe cyane n'aba myugariro ba LLBS4AIsmaila Diarra yagowe cyane n’aba myugariro ba LLBS4A
Umutoza Karekezi Olivier atanga amabwiriza ku bakinnyi beUmutoza Karekezi Olivier atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Umunyezamu wa LLB yagiye aryama mu mukino ku mpamvu zitandukanyeUmunyezamu wa LLB yagiye aryama mu mukino ku mpamvu zitandukanye

Mu mafoto menshi meza yaranze uyu mukino. Mukande hano.

Uko WAGENZE umunota ku munota

FT: Rayon Sports 1-1 LLBS4A

Ikarita y’umuhondo kuri Jules Ukimwengu uri gutinza umukino, abangamira Shassir utera umupira. Shassir arawuteye ufatwa na Mutombo Fabien.

90+3’ Coup-franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe kuri Sefu inyuma gato y’urubuga rw’amahina. Amahirwe ya nyuma.

90+2’ Coup-franc ya LLB ku ikosa rikozwe na Manzi Thierry kuri JULES Ulimwengu. Manzi yongeye gukorera irindi kosa kuri Jamali, ahabwa umuhondo. N’iyindi coup-franc ya LLB itagize icyo itanga.

90+2’ Gusimbuza kwa LLBS4A. Stephane Rugonumugabo asimbuye Isi Saidi Djuma.

90+1’ Shassir acenze abakinnyi batatu ba LLB, ahaye umupira Rutanga asanga yarayemo. Umukinnyi wa LLB ahise aryama.

90’ Iminota itatu y’inyongera.

90’ Koruneri ya LLB, umupira urengejwe na Manzi Thierry, yari contre-attaque.

Sefu Ndayizeye asubije umupira mu izamu uca hejuru.

89’ Moussa akoreye ikosa kuri Irambona Eric, Kevin ateye umupira ufatwa n’umuzamu.

88’ Rayon Sports iri gusatira ikipe ya LLBS4A, ikinira mu rubuga rwayo.

85’ Koruneri ya Rayon Sports. Bwari uburyo bw’igitego cya kabiri, Tchabalala agorwa n’umuzamu na Djuma, umupira barawurenza. Koruneri ntacyo itanze.

84’ iKARITA Y’umuhondo kuri Irambona Eric ukiniye nabi kapiteni wa LLB.

83’ Goooooaaaaaaallll Igitego cyo kiwshyura cya Rayon Sports gitsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala.

Irambona Eric ateye umupira uragenda ugonga izamu, uvamo usanga Tchabalala uteye urutambi rw’ishoti, umuzamu ntiyamenya uko bigenze.

Rayon Sports 1-1 LLB

82’ Abakinnyi ba LLB batangiye kuryama mu kibuga. Batatu icyarimwe, ahantu hatandukanye.

80’ Yari akinnye neza Muhire Kevin ugerageje ishoti, ariko umupira urarenga. Kapiteni wa LLB; Rashid aryamye hasi avurwa, birangira anajyanwe hanze.

79’ Gusimbuza kwa nyuma kwa rayon Sports. Djabel asimbuwe na Irambona Eric.

77’ Ikarita y’umuhondo kuri Harerimana Rachid, kapiteni wa LLB utinza umukino.

75’ Goooaaaaaaaaaal Igitego cya LLBS4A gitsinzwe na Jamali Bazunza ku mupira ahawe na Sefu Ndizeye ucenze ba myugariro ba Rayon Sports abagerana mu izamu.

Rayon Sports 0-1 LLBS4A

70’ Rayon Sports 0-0 LLBS4A

Koruneri ya Rayon Sports. Barayiteye kuri Pierrot, umupira bawusubiza muri koruneri itewe na Kevin

Oooooh! Rayon Sports ibuze igitego ku mupira wari utewe mu izamu, uca mu maguru y’umuzamu, ariko kapiteni wa LLB awugarurira ku murongo. Cyari igitego ariko ni uko bigenze.

Ismaila Diarra ajya inama na Manzi Thierry ku buryo babonamo igitegoIsmaila Diarra ajya inama na Manzi Thierry ku buryo babonamo igitego
Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi ku izamu rya LLB cyane kuri koruneriRayon Sports yahushije uburyo bwinshi ku izamu rya LLB cyane kuri koruneri

70’ Muhire Kevin na Tchabalala babuze igitego ku mupira utewe na Kevin ukorwaho na myugariro wa LLB, mbere y’uko umuzamu Mutombo awutanga Tchabalala.

69’ Ikarita y’umuhondo kuri Idi Said Djuma ukiniye nabi Djabel Manishimwe

66’ Manishimwe Djabel ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, ufatwa na Mutombo Fabien uhise uryama hasi, aza kuvurwa.

65’ Celestin na Ndizeye bakijije izamu rya LLB. Rayon Sports yari iremye uburyo bwiza ariko aba basore bakuraho umupira barawurenza.

62’ Coup-franc ya LLB ku ikosa Manzi Thierry akoreye kuri Jules Ulimwengu inyuma y’rubuga rw’amahina. Celestin Habonimana ahannye ikosa umupira ujya hejuru y’izamu.

61’ Bakame wasohotse cyane akuyeho umupira n’umutwe.

LLB yabanje mu kibuga kuri uyu mukino ubanza bahuyemo na Rayon SportsLLB yabanje mu kibuga kuri uyu mukino ubanza bahuyemo na Rayon Sports
Rayon Sports yabanje mu kibuga ku mukino ubanza bahura na LLBRayon Sports yabanje mu kibuga ku mukino ubanza bahura na LLB

Rayon Sports 0-0 LLBS4A

60’ Gusimbuza kwa Rayon Sports. Nahimana Shassir asimbuye Yannick Mukunzi.

58’ Muhire Kevin ahinduye umupira imbere y’izamu, Ange Mutsinzi baramusumba.

55’ Koruneri ya Rayon Sports ku mupira wa Rutanga urengejwe. Muhire Kevin arayiteye umupira we ukozweho na Manzi Thierry ushatse kurenga Rayon Sports bawigarurira mu kibuga,LLB ikora contre-attaque ibyaye coup-franc itagize icyo itanga. Batereka imbere y’izamu.

54’ Tchabalala wari ugerageje kuzamukana umupira ashatse gucenga Rashid arenza umupira. Rayon Sports hafi n’izamu ariko umupira barawurenza.

53’ Gusimbuza kwa Rayon Sports. Muhire Kevin asimbuye Ismaila Diarra.

52’ Djabel yari akinannye neza na Diarra ubanje kwihindukiza inyuma y’urubuga rw’amahina, ateye ishoti rifatwa neza na Mutombo Fabien.

51’ Gusimbuza kwa mbere kwa LLB. Jamali Bazunza yinjiye mu kibuga.

50’ Pierrot wari ugerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina, akurwaho umupira na myugariro wa LLB.

47’ Tchabalala uhushije igitego cyabazwe mu rubuga rw’amahina. Umupira mwiza ahawe na Mutsinzi Ange ariko awuteye uca hejuru gato y’izamu.

46’ Boue Bi wa LLB atangije igice cya kabiri.

16:33’ Abakinnyi ba Rayon Sports babanje gukora inama mbere y’umukino.

16:31’ Amakipe yombi agarutse mu kibuga nyuma y’iminota bamaze mu rwambariro baruhuka, ari nako bahabwa andi mabwiriza n’abatoza.

HT: Rayon Sports 0-0 LLBS4A

45+2’ Rutanga ateye umupira ukurwaho n’umutwe, bakinnye uramugarukira asubiza mu izamu, Manzi Thierry akozaho umutwe, bawukuzaho uwundi. Rayon Sports yari isatiriye bikomeye LLB.

45+1’ Umunyezamu Fabien Mutombo aracyavurwa. Rutanga aritegura gutera koruneri.

45’ Iminota ibir y’inyongera.

45’ Koruneri ya Rayon Sports ku mupira ukozweho n’umukinnyi wa LLB nyuma yo guterwa na Pierrot. Umuzamu yari yagiye mbere umupira uca hirya gato y’izamu.

Umunyezamu ashobora kuba avunitse kubera kugenda mbere y’umupira wakozweho, ugatinda.

44’ Rayon Sports bari bakinnye neza. Imbere y’izamu Fabien Mutombo atanga umupira Tchabalala.

43’ Sefu Ndizeye yinjiranye abakinnyi ba Rayon Sports, inyuma gato y’urubuga rw’amahina agerageza ishoti rifashwe neza na Bakame.

42’ Koruneri ya LLB itewe na Sefu Ndizeye, umupira ugera kuri Rashid uwugaruriye ku murongo, awuhinduye ujya inyuma y’izamu.

41’ Manishimwe Djabel ugerageje ishoti ahagana mu Nguni mu rubuga rw’amahina, umupira uca ku ruhande rw’zamu rya LLB.

40’ Rayon Sports 0-0 LLBS4A

39’ Coup-franc ya Rayon Sports itewe na Pierrot ku ikosa rikorewe kuri Yannick, Manzi Thierry ashyizeho umutwe umupira uca ku ruhande

36’ Habonimana arenguye umupira mu izamu rya Rayon Sports. Usengimana Faustin akuraho umupira n’umutwe.

33’ Ismaila Diarra biranze. Rayon Sports yari ibonye uburyo bwo kugera mu izamu ariko ba myugariro ba LLB bakuraho neza umupira. Bwari uburyo bw’igitego.

31’ Mossi Moussa wa LLB aryamye mu kibuga hasi. Hagati aho ni ukurengura umupira warengejwe na LLB hafi n’izamu ryabo.

Umukinnyi ajyanwe hanze ku ngobyi.

Mutsinzi ateye ishoti ahindura umupira, urengera hafi n’izamu rya LLB.

30’ Rayon Sports 0-0 LLBS4A

29’ Coup-franc ya Rayon Sports. Kapiteni wa LLB akinnye nabi, ikosa rihanwe na Rutanga ariko umutwe wa Diarra uca imbere gato y’izamu. Yari agerageje kuri poto ya kabiri biranga.

27’ Mutsinzi Ange yari ahaye umupira mwiza Diarra ukojeje umutwe, ariko umusifuzi avuga ko yaraririye.

Abana bari babukereye- Umutekano na wo wari wose kuri Stade AmahoroAbana bari babukereye- Umutekano na wo wari wose kuri Stade Amahoro
Abana batoranyijwe mu Isonga F.A baje kureba uyu mukinoAbana batoranyijwe mu Isonga F.A baje kureba uyu mukino

25’ Coup-franc ya LLB ku ikosa rikorewe kuri Jules Ulimwengu. Bahannye ikosa ariko birangiye Sefu arengeje umupira, bawurenguye Rayon Sports bawushyira muri koruneri ikuweho neza n Rutanga.

22’ Gasopo ya nyuma kuri Mossi ukiniye nabi Sefu.

21’ Moussa Harerimana agerageje ishoti inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umupira ujya hejuru y’izamu.

20’ Umunyezamu arahagurutse ariko yireba ku itako ry’ibumoso. Ashobora kuba yababaye. Umukino ukomeje atera umupira imbere. Kurengura hafi n’izamu rya Rayon Sports.

19’ Umukino uracyahagaze havurwa umuzamu Fabien Mutombo.

18’ Coup-franc ya Rayon Sports ku ikosa rikozwe na Sefu Ndizeye kuri Sefu wa Rayon Sports. Rutanga ahannye ikosa n’agapira kagufi, Tchabalala akandagira umuzamu wa LLB.

17’ Celestin Habonimana wari waitsinze n’umutwe, umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga ku ruhande rwa Rayon Sports.

16’ Coup-franc ya LLB mu kibuga hagati. Ismaila Diarra bamukoze mu maso, ariko umusifuzi avuga ko ari we wakoze ikosa nyuma yo kugundagurana na na Mossi Moussa.

14’ Coup-franc ya Rayon Sports inyuma gato nka metero eshanu uvuye ku rubuga rw’amahina. Ni ikosa rikozwe na Idi Said Djuma. Kwizera Pierrot ahannye ikosa umupira awutera mu rukuta.

12’ Rayon Sports imaze akanya ihererekanya neza mu rubuga rwa LLB, mbere yuko basubiza inyuma mu rubuga rwabo. Bahaye umupira Djabel uzamutse yihuta, ariko akorera ikosa kapiteni wa LLB.

10’ Koruneri ya kabiri ya LLB. Sefu arengeje umupira wari uhinduwe na Ulimwengu Jules. Bayiteye hasi umupira uza kuri Moussa Harerimana uwushose umukinnyi wa Rayon Sports usubira muri koruneri, ariko Babura igitego ku mupira w’umutwe unyuze imbere y’izamu.

8’ Habonimana Celestin agerageje ishoti rirerire rica hirya y’izamu rya Rayon Sports.

Umuherwe w'ikipe ya LLB yaje kureba uko ikipe yitwara i KigaliUmuherwe w’ikipe ya LLB yaje kureba uko ikipe yitwara i Kigali
Nahimana Shassir, umwe mu bakinnyi batatu ba RAYON Sports baturuka i Burundi yabanje ku ntebe y'abasimburaNahimana Shassir, umwe mu bakinnyi batatu ba RAYON Sports baturuka i Burundi yabanje ku ntebe y’abasimbura

7’ Koruneri ya LLB. Sefu akinnye neza arenza umupira, byari kkuba bibi mu rubuga rw’amahina. Barayiteye Bakame ashyiraho ibipfunsi umupira usanga Tchabalala.

6’ Koruneri ya Rayon Sports. Tchabalala abambuye umupira n’umutwe, aha Diarra unaniwe gutera mu izamu, ashota umukinnyi ujya muri korunri itagize icyo itanga. LLB yari izamutse Bakame arahagoboka arenza umupira.

5’ Pierrot ahannye ikosa ariko umupira ukozweho na Faustin n’umutwe urengera jehuru y’izamu. LLB bahise bazamukana umupira ufatwa na Bakame.

4’ Ismaila Diarra wari uzamukanye umupira ariko hafi n’izamu barawurenza. Coup-franc ya Rayon Sports ku ikosa bakoreye kuri Sefu hafi na koruneri.

3’ Coup-franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe kuri Djabel. Rutanga ararihannye akuraho neza umupira kapiteni Eric, Rayon Sports bawusbiza Rutanga uwuteye ufatwa n’umuzamu Fabien.

2’ Ikosa rikorewe kuri Kwizera Pierrot mu kibuga hagati ariko umupira urengana Djabel nyuma yo kurihana bihuse cyane.

1’ Rayon Sports bakoze ikosa rihanwe na Eric Ndoriyobija umupira ufatwa na Bakame.

15:30 Ismaila Diarra atangije umukino atanga umupira kuri Kwizera Pierrot.

15:28 Abafana ba Rayon Sports babanje kwakiza ikipe amashyi y’ama-Rayon nk’ibisanzwe.

15:23 Amakipe yombi yageze mu kibuga. Barangije gusuhuzanya.

Bahise bifotoza.

Ba kapiteni bombi: Ndayishimiye Eric ’Bakame’ na Harerimana Rashid bagiye gutombora ibibuga.

LLB bishyushya mbere y'uko umukino nyir'izina ubaLLB bishyushya mbere y’uko umukino nyir’izina uba
Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya n'umutoza ushinzwe kubongerera ingufuAbakinnyi ba Rayon Sports bishyushya n’umutoza ushinzwe kubongerera ingufu
Abafana ba rayon Sports bafite icyizere cyo gukuramo iyi kipe y'i BurundiAbafana ba rayon Sports bafite icyizere cyo gukuramo iyi kipe y’i Burundi

15:20 Abakinnyi basimbura (LLB) bari kuva mu rwambariro. Hagiye kuririmbwa indirimbo ya CAF ikurikirwa n’iya Rayon Sports.

N’aba-Rayon Sports bavuye mu rwambariro. Abatoza ku mpande zombi basuhuzanya.

Karekezi Olivier wa Rayon Sports na Banguwiha Emmanuel ’Mayele’ wa LLBS4A

15:15

Abasifuzi b’umukino ni:

Alex Muhabi (Uganda)
Lee Okelo (Uganda)
Ronald Katenya (Uganda)
Umusifuzi wa 4: Brian Nsubuga (Uganda)
Onias Felix Tangawarima ni komiseri (Zimbabwe)

15:05 Abasimbura ba Rayon Sports

Mugabo Gabriel
Bimenyimana Bonfils Caleb
Muhire Kevin
Nahimana Shassir
Mugisha Gilbert
Twagirayezu Innocent
Nyandwi Saddam
Irambona Eric
Nova Bayama
Mugisha Francois
Ndayisenga Kassim

Umunyezamu Abouba Bashunga wagiye muri Bandari FC yo muri Kenya na Tidiane Kone wagiye muri Zambia bari ku rutonde rw’abasimbura ba Rayon Sports kuko lisiti yatanzwe muri CAF batarahindura amakipe.

Christ Mbondi na Yassin Mugume ni abakinnyi ba Rayon Sports batazakoreshwa mu mikino yombi kuko hatangwa lisiti za mbere batariho.

15:00 Amakipe yombi asubiye mu rwambariro, mbere y’uko umukino utangira saa 15:30.

Uko amakipe yombi yitwaye mu bihugu byabo mu mikino iheruka muri shampiyonaUko amakipe yombi yitwaye mu bihugu byabo mu mikino iheruka muri shampiyona

14:55 Abakinnyi bagiye kubanzamo ku ruhande rwa LLBAS4A

Mutombo Fabien
Harerimana Rashid
Idi Said Djuma
Jules Ulimwengu
Marc Olivier Boue Bi
Moussa Harerimana
Sefu Ndizeye
Eric Ndoriyobija
Hakizimana Issa
Mossi Moussa
Celestin Habonimana

15:50 Abakinnyi bagiye kubanzamo ku ruhande rwa Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame
Eric Rutanga
Manzi Thierry
Usengimana Faustin
Mukunzi Yannick
Shaban Hussein Tchabalala
Ismaila Diarra
Mutsinzi Ange
Niyonzima Olivier Sefu
Kwizera Pierrot
Manishimwe Djabel

14:40 Uyu ni umukino ubanza ugiye kubera Stade Amahoro. Umukino wo kwishyura uzabera i Burundi mu byumweru bibiri biri imbere. Ubwo ni hagati ya tariki ya 21 na 22 Gashyantare 2018.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.

Izakomeza icyo gihe, izabona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League, aha ikipe ihabwa muri za miliyoni 465 z’amanyarwanda.

Ikipe izasezererwa izamanuka muri 1/8 cya kabiri cya CAF Confederation Cup. Iyo ubashije kubyitwaramo neza, uhabwa asaga miliyoni 186 z’amanyarwanda.

Icyizere ni cyose ku bururu n'umweruIcyizere ni cyose ku bururu n’umweru
Abafana ba Rayon Sports babukereyeAbafana ba Rayon Sports babukereye

14:35 LLB yaje kwitoza. Abakinnyi bose bari mu kibuga.

14:30 Ikipe ya Rayon Sports yose yageze mu kibuga iri kwishyushya.
Ku ruhande rwa LLB, hari umunyezamu umwe gusa n’umutoza we.

14:00 Kuri Stade Amahoro, hanze ubona ko abafana ari benshi nubwo imbere ho batarageramo benshi.


Amafoto: NTARE Julius & UWIHANGANYE Hardy/ RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. MKKM

    Kuya 12-02-2018 saa 13:27'

    Imbones za Nkurunziza zizabakubita fimbo ya 3 kwa sufuri, mugaruke mwinyiza imoso, aba DD mubishyaho cyane,uzabaze ibyo bakoreye muri somaliya America yari yarahutswe. iyo bibaye ngombwa baritanga birenze ibikenewe.

  2. Bwiza

    Kuya 12-02-2018 saa 11:26'

    Gikundiro rwose muzashyiremo agatege muri retour mutsinde byinshi kandi hakiri kare, mu kuri ingufu mwakoresheje mu kwishyura iyo muzikoresha mukigera mu kibuga muba mwaratsinze pe, gusa iBurundi muzagire amahirwe masa. Turabakunda Rayon yacu.

  3. 01069818128

    Kuya 12-02-2018 saa 02:19'

    Kandi se na Rayon yaguze abasaza kandi baravanywe muburayi na za contineur abasaza ko ngo bazanywe na APR FC???? None muratangiye ngo babazaniye abasaza n’induru mwari mfite ngo Equipe niyo niyo.

  4. 01069818128

    Kuya 12-02-2018 saa 02:19'

    Kandi se na Rayon yaguze abasaza kandi baravanywe muburayi na za contineur abasaza ko ngo bazanywe na APR FC???? None muratangiye ngo babazaniye abasaza n’induru mwari mfite ngo Equipe niyo niyo.

  5. mugabe arstide

    Kuya 11-02-2018 saa 23:00'

    uko nabibonye rayon nikipe nziza gusa ikibzo ifite partinaship ya manzi nafaustin niyo itagenda neza faustin nagerageze yitange akore amakosa akenewe ,ubundi hagati yanick nawe ntiyitanga nkuko bisabwa karekezi buriya iyo abanzamo shasiri mumwanya was yanick nanone diara yasubiye inyuma sinzi uko bimeze dukeneye guhuza umukino kwabakinyi nishyaka ubwitanjye mukibuga kbs

  6. neli

    Kuya 11-02-2018 saa 18:51'

    oya rwose, batwibye peeeee tuba twatsinze iyo batatwiba kd byose ni Degaule wabikoze

  7. Erick

    Kuya 11-02-2018 saa 18:43'

    Jye mbona icyatumye batabona itsinzi aruko bari barishizemo ko ikipe yoroshye ikindi iyo abanzamo abarundi bose byari kugira icyo bitanga gusa nibitegura neza bazabikora.

  8. shyaka john

    Kuya 11-02-2018 saa 17:47'

    APR FC irabikoze PE nikipe irabigaragaje 4G

  9. Mutebi

    Kuya 11-02-2018 saa 15:40'

    murwanda tugira abanyamakuru bavuga umupira gusa naho abakinnyi b’umupira bo ntabo. rayon usigaye ubona ikina itazi icyo ishaka , byagaragaye muri matchs 2 ziheruka. haraho Faustin yatinye kugusha umwataka ngo batamuha jaune kugeza atanze umupira uvamo igitego. mwambwira amakarita Faustin amaze kubona azira kubuza umwataka gutsinda. usibye Chabalala ugaragaza guhangana mukibuga abandi bakinnyi ubona wagirango baba barigukina amakarita. umutoza nawe ntazi gusoma match wagirango ntazi abakinnyi be. Diara ntaba yaragejeje kumunota wa 30 akiri mukibuga, ikindi gukinisha Yanick na Pierrot bose hagati ufitemo Sefu uba ugamije gufunga gusa,ushaka igitego byakugora. Haracyari byinshi byo kwiga kugirango Umupira wacu uterimbere. ikindi ama Frws yaguze bariya banyamahanga bose iyo bajya muri RDC bakazanamo baritahizamu 2 gusa bashoboye bakina mumakipe yaho akomeye bari gutanga umusaruro ufatika. ubutaha Djano azabidufashemo dukeneye abataka n’abohagati ubona bafite uburwanyi no guhangana muribo apana bariya bitirahasi bakihanagura ivumbi nkaho baje mubutembere hari uri bubaseke nibandura.

  10. M

    Kuya 11-02-2018 saa 14:21'

    DUKWIYEKWIHANGA NKABAFANA RYN DUTEGEREZE INDIMINOTA 90 MURAKOZE RUHAG YAC

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru