RUHAGOYACU.com

Amafoto-Rayon Sports mu myitozo mbere y’uko itangira umwiherero yitegura mukeba

Manzi Thierry ni we wenyine utakoranye imyitozo n’abandi kubera akaruhuko k’umunsi umwe yahawe nyuma yo kuva muri CHAN 2018, Rayon Sports ikaba yatangiye umwiherero yitegura gucakirana na mukeba wayo APR FC kuwa kane tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Gashyantare ruraba rwambikana hagati ya Rayon Sports ya mbere n’amanota 4 na APR FC ya nyuma n’inota 1 mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cyo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Imyitozo yari yitabiriwe n'abakinnyi 42 barimo n'abakigerageza amahirweImyitozo yari yitabiriwe n’abakinnyi 42 barimo n’abakigerageza amahirwe

Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yatangaje ko “Ikipe imeze neza kuko ubu hiyongereyeho n’abari bari mu ikipe y’igihugu, uretse Thierry waje afite akabazo tugahitamo kuruhuka ariko ejo (kuwa kabiri) na we azakora, uyu munsi twibanze ku kuntu bakwiye guhagarara mu kibuga.”

“Turakora imyitozo uyu munsi abakinnyi bahite binjira mu mwiherero w’iminsi ibiri (kuwa kabiri no kuwa gatatu) hanyuma duhure na APR FC nyine murabizi ko ari ikipe ikomeye, ariko ubwo uzitwara neza ni we uzatsinda.”

Ikipe ya Rayon Sports irimo gukorera umwiherero i Kabuga igakorera imyitozo i Rugende.

Manishimwe Djabel ashobora kudakina umukino wa APR FC kubera ikibazo kidakanganye afite mu itakoManishimwe Djabel ashobora kudakina umukino wa APR FC kubera ikibazo kidakanganye afite mu itako

Manzi Thierry yabanje gusobanurira abatoza ko ababara ukuguruManzi Thierry yabanje gusobanurira abatoza ko ababara ukuguru

Djamar Mwiseneza 'Petit Jimmy' atebya na Mugabo Gabriel 'Gaby' mbere y'uko batangira imyitozoDjamar Mwiseneza ’Petit Jimmy’ atebya na Mugabo Gabriel ’Gaby’ mbere y’uko batangira imyitozo

Bishyushyaga mu matsinda abiriBishyushyaga mu matsinda abiri

Babanje kwishyushya mu matsinda abiriBabanje kwishyushya mu matsinda abiri

Uretse Mukunzi Yannick, abandi bose bavuye muri CHAN 2018 bafite ububabare bworoheje ku maguruUretse Mukunzi Yannick, abandi bose bavuye muri CHAN 2018 bafite ububabare bworoheje ku maguru

Muhire Kevin ni yo myitozo ya mbere yari akoreye muri Rayon Sports kuva muri Kanama 2017Muhire Kevin ni yo myitozo ya mbere yari akoreye muri Rayon Sports kuva muri Kanama 2017

Rayon Sports kwegukana igikombe irasabwa kunganya hanyuma AS Kigali ntitsinde Police FCRayon Sports kwegukana igikombe irasabwa kunganya hanyuma AS Kigali ntitsinde Police FC

Rayon Sports ifite abanyezamu bane ishakamo umwe ugomba gusimbura Bashunga AboubaRayon Sports ifite abanyezamu bane ishakamo umwe ugomba gusimbura Bashunga Abouba

Manzi Thierry utarakoranye imyitozo n'abandi yazengurutse ikibuga inshuro 15Manzi Thierry utarakoranye imyitozo n’abandi yazengurutse ikibuga inshuro 15

Ntwali Ibrahim afasha Jannot Witakenge gutegura ikibuga cy'imyitozoNtwali Ibrahim afasha Jannot Witakenge gutegura ikibuga cy’imyitozo

Muhire Kevin yagarutse iwaboMuhire Kevin yagarutse iwabo

Nyandwi Saddam yiteguye kwerekana ubuhangange akaba yagaruka mu ikipe y'igihuguNyandwi Saddam yiteguye kwerekana ubuhangange akaba yagaruka mu ikipe y’igihugu

Shaban Hussein 'Tchabalala' na Pierrot, inkingi ya mwamba mu mukino wo kuwa kaneShaban Hussein ’Tchabalala’ na Pierrot, inkingi ya mwamba mu mukino wo kuwa kane

Tchabalala...Tchabalala...

Mugisha Francois we ntarakira neza n'ubwo yatangiye gukorana imyitozo n'abandiMugisha Francois we ntarakira neza n’ubwo yatangiye gukorana imyitozo n’abandi

Muhire Kevin ntari mu bazakina na APR FC kuwa kaneMuhire Kevin ntari mu bazakina na APR FC kuwa kane

Yassin Mugume aracyasabwa kongera imbaraga ariko ubuhanga bwo ntashidikanywahoYassin Mugume aracyasabwa kongera imbaraga ariko ubuhanga bwo ntashidikanywaho

Tchabalala na DiarraTchabalala na Diarra

Bonfils Caleb Bimenyimana na we ari tayali noneho nk'uko abyivugiraBonfils Caleb Bimenyimana na we ari tayali noneho nk’uko abyivugira

Murumuna wa Rutanga (3) na we ntari mu bazakina na APR FC ariko ni umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu 2023Murumuna wa Rutanga (3) na we ntari mu bazakina na APR FC ariko ni umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu 2023

Shassir Nahimana yashoboraga kuzabanza ku ntebe y'abasimbura ariko amahirwe menshi ni uko azabanzamoShassir Nahimana yashoboraga kuzabanza ku ntebe y’abasimbura ariko amahirwe menshi ni uko azabanzamo

Nahimana Shassir ashaka umwanya uhoraho nka Pierrot muri Rayon SportsNahimana Shassir ashaka umwanya uhoraho nka Pierrot muri Rayon Sports

Tchabalala mu ruhande rwe rw'ibumoso aratyayeTchabalala mu ruhande rwe rw’ibumoso aratyaye

Usengimana Faustin arababara mu kuguru ariko ngo ntibizamubuza kwihimura kuri APR FC yari yaratumye asubira inyuma mu mikinireUsengimana Faustin arababara mu kuguru ariko ngo ntibizamubuza kwihimura kuri APR FC yari yaratumye asubira inyuma mu mikinire

Karekezi Olivier we ni umugenzuzi cyangwa umuhuzabikorwa by'imyitozo aba yateguye ariko igakoreshwa n'abamwungirijeKarekezi Olivier we ni umugenzuzi cyangwa umuhuzabikorwa by’imyitozo aba yateguye ariko igakoreshwa n’abamwungirije

Muhire Kevin ashobora gutangira gukina nyuma y'imikino ya CAF Champions LeagueMuhire Kevin ashobora gutangira gukina nyuma y’imikino ya CAF Champions League

Karekezi Olivier yabanje gutoza ba rutahizamu beKarekezi Olivier yabanje gutoza ba rutahizamu be

Yannick Mukunzi agerageza kwambura umupira Muhire Kevin mu myitozoYannick Mukunzi agerageza kwambura umupira Muhire Kevin mu myitozo

Rayon Sports yimukiye i Rugende mu mwiherero irimo gukorera i KabugaRayon Sports yimukiye i Rugende mu mwiherero irimo gukorera i Kabuga

Caleb na bagenzi beCaleb na bagenzi be

Imyitozo iba irimo ingufu nk'izo mu mukino nyirizinaImyitozo iba irimo ingufu nk’izo mu mukino nyirizina

Mugume Yassin ni ndakorwaho mu ruhande rw'iburyoMugume Yassin ni ndakorwaho mu ruhande rw’iburyo

Mukande hano murebe amafoto menshi meza agaragaza ibihe byaranze imyitozo ya Rayon Sports kuwa mbere tariki ya 29 Gashyantare 2018.

Amafoto: hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. pass

    Kuya 30-01-2018 saa 20:43'

    KBS nanjye iyo ndayeneye pepeeeeee

  2. Etienne tuyizere pierro

    Kuya 30-01-2018 saa 19:40'

    Ndi irugengabali burere ni tuyizere etienne S5LKK Dukumda rayon sport kuwa kane tariki ya 01.02.2018 tuzababaza abafana ba APR FC Murakoze.

  3. Patosi

    Kuya 30-01-2018 saa 18:45'

    Ndabon kuwa kane ntakipe izadutsinda,mureke karekezi akore amateka ariwe mutoza utwaye ibikombe byinshi mugihe gito

  4. david

    Kuya 30-01-2018 saa 18:12'

    kuya 1 abafana turi tayari tugatanga isomo muri ruhago REYON3 IGIKONA 0

  5. John

    Kuya 30-01-2018 saa 14:17'

    iyikipe turayemera umva ukuntu ipanze

    mwizamu:Bakame

    inyuma:Thieury
    Faustin
    Ange
    Hagati:Pierro
    Yanik
    Rutanga
    Shasire
    Ataque:Tchabarara
    Diarra
    Mugume

    Abasimbura
    Kassim
    Mugabo
    Sadamu
    Irambona
    Manishimwe
    Yusufu
    Calbu

  6. pass

    Kuya 30-01-2018 saa 13:56'

    Nuko nuko basore beza nimukomeze mugire imyiteguro myiza.nishimiye kdi kugaruka kwa muhire Kevin .uwakunda yakunda rayon sport.mbega byiza.urabona ngo nabakinnyi benshi barwanira imyanya muri gikundiro yacu.ikindi uyu munyamakuru waduhaye updates ndamushimiye imana imukubire 7 ajye ahora adifanira equipe.Icyo nakwisabira abafana nukuzaza kukibuga ubundi tukzakira igikombe kigasanga ibindi kuko ndabona ntawe tukirwanira

  7. joy

    Kuya 30-01-2018 saa 13:00'

    urakoze munyamakuru wa Rayon! Turakwemera


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru