RUHAGOYACU.com

Amafoto-Rayon Sports mu myitozo yizeye gusezerera Onze Créateurs yageze i Kigali

Ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri stade Amahoro, aho izakirira AS Onze Créateurs de Niaréla kuri uyu wa gatandatu mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.

Rayon Sports, yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wahurije aya makipe yombi muri Bamako, ubwo ikirere ndetse n’ikibuga bivugwa ko byagoye cyane aba bakinnyi bari baturutse mu Rwanda, kikaba kimwe mu kibongerera icyizere ku mukino wo kuri uyu wa gatandatu.

Tidiane Kone yizeye gusezerera bene waboTidiane Kone yizeye gusezerera bene wabo
Abasore b'ikipe y'ubururu n'umweru ngo bari bazonzwe n'ikirere mu mukino ubanzaAbasore b’ikipe y’ubururu n’umweru ngo bari bazonzwe n’ikirere mu mukino ubanza
Umunyezamu Bakame arasabwa kutazagira igitego yinjizwaUmunyezamu Bakame arasabwa kutazagira igitego yinjizwa
Masudi Djuma ntabwo yari yahitamo uko azakinisha ikipe yeMasudi Djuma ntabwo yari yahitamo uko azakinisha ikipe ye
Rwatubyaye Abdoul Rayon Sports iheruka kwegukana ntabwo azagaragara kuri uyu mukinoRwatubyaye Abdoul Rayon Sports iheruka kwegukana ntabwo azagaragara kuri uyu mukino

Umutoza Masudi Djuma, nubundi ntazaba afite ba myugariro Mutsinzi Ange,Rwatubyaye Abdoul na Abuba Sibomana, mu gihe aba bazaniyongeraho Mugheni Fabrice wavunitse. Iyi kipe, mu myitozo yo kuri uyu wa kane yari yagerageje imikinire yo gukoresha ba myugariro batatu, gusa umutoza Masudi yatangaje ko atari ihame ko ari ko bazakina kuwa gatandatu.

Ntabwo twari twahitamo uko tuzakinisha ikipe, dushobora gukoresha ba myugariro batatu cyangwa bane. Byose bizaterwa n’ibyo tuzumvikana n’abatoza”.

“Dufite icyizere ko tuzasezerera iyi kipe, ntabwo igitego kimwe ari cyinshi, turasaba ko abafana bazaza kubwinshi bakanadusengera”.

Umutoza wa Rayon Sports, yanatangaje ko bari bifuje gukorera umwiherero hanze ya Kigali, gusa bakaba barabuze ikibuga gifite ibyatsi bisanzwe bakwitorezaho i Muhanga, bityo bagahitamo kuguma mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Onze createurs yageze mu Rwanda ihitira kuri Hill View HotelOnze createurs yageze mu Rwanda ihitira kuri Hill View Hotel

Aba basore bageze i Kigali imvura igwaAba basore bageze i Kigali imvura igwa

Mu masaha y’igicamunsi, ni bwo AS Onze Créateurs de Niaréla izahura na Rayon Sports yageze i Kigali, izanye impamba y’igitego kimwe yatsindiye mu rugo, ndetse ikanicuza ko yapfushije ubusa amahirwe yaboneye i Bamako itabyaje umusaruro. Iyi kipe kuri ubu icumbikiwe mu Kiyovu kuri Hill View, biteganyijwe ko ikorera imyitozo kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatanu.

Ikipe izatsinda ku mukino wo kuri uyu wa gatandatu, izategereza kuzahura n’ikipe izaba yasezerewe muri CAF Champions League, aho ikipe izatsinda muri izo ari yo izabasha kujya mu mikino y’amatsinda y’iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Amafoto y’ikipe mu myitozo














Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ahishakiye Vedaste

    Kuya 17-03-2017 saa 03:03'

    Byarangiye ikipe twayisezereye nyuma y’uko Fifa ihaye ibihano igihugu cya Mali ko nta kipe yahoo igomba gukomeza amarushanwa.

    Nibagende n’ubundi bari badusifuriye nabi igihe twari muri Mali.

  2. munezero jbosco

    Kuya 17-03-2017 saa 01:11'

    ko yaharitswe c ubundi gukina bakwitahiye kare ko indege yabaca make kuberako baba batashye kare

  3. munezero jbosco

    Kuya 17-03-2017 saa 01:02'

    mana nkuko wafashaga basogokuruza aba ariko natwe uzadufasha kuw 6 hr30 kd umuryane uhore muri APR mbigusabye mbikuye kumutima amen

  4. Claude Y.

    Kuya 17-03-2017 saa 00:07'

    Ariko rero byo difense yacu nuguhengekereza kbsa

  5. Quatre-Vingt

    Kuya 16-03-2017 saa 22:57'

    Nange simfana Gasenyi!!!! iyaba yatsindaga pe!
    Igakomeza.nuko ivuzivuzi ryabafana ryahita risumba iryawamutoza wabo.ubwo rero ibizavamo nukubyakira.

  6. Quatre-Vingt

    Kuya 16-03-2017 saa 22:56'

    Nange simfana Gasenyiiyaba yatsindaga pe
    Igakomeza.nuko ivuzivuzi ryabafana ryahita risumba iryawamutoza wabo.ubwo rero ibizavamo nukubyakira.

  7. j ric

    Kuya 16-03-2017 saa 22:51'

    reyon nkwifurije intsinzi

  8. gikundiro

    Kuya 16-03-2017 saa 18:42'

    mubikore dusezerere ubukene

  9. Ni Jado

    Kuya 16-03-2017 saa 17:12'

    Mana y’i Rwanda nsenga ikanyumva, ariyo Mana Rurema yanyeretse ko Rayon sport itsinda 3 ikayisezerera kuri 3-1

  10. gasenyi

    Kuya 16-03-2017 saa 15:29'

    rayon sports ntizatsinda onze createurs ndabivuze

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru