RUHAGOYACU.com

Amafoto- Rayon Sports yanyagiye Aspor mu mukino ubanza wa 1/16 cya Peace Cup

Ikipe ya Rayon Sports inyagiye Aspor ibitego 5-0 mu mukino ubanza wa 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro 2018, waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Manishimwe Djabel watsinze ibitego bitatu, Kwizera Pierrot na Ismaila Diarra batsindiye ikipe ya Rayon Sports ibitego byabonetse mu mukino.

Umukino wo kwishyura uzakirwa na Rayon Sports mu byumweru bibiri biri imbere.

Jannot Witakenge aracyashoboye no kuwuconga?Jannot Witakenge aracyashoboye no kuwuconga?
Umusifuzi yemeje penaliti ubwo Yannick yagushwaga mu rubuga rw'amahinaUmusifuzi yemeje penaliti ubwo Yannick yagushwaga mu rubuga rw’amahina
Ismaila Diarra yatsinze igitego cya gatanu cya Rayon Sports kuri penalitiIsmaila Diarra yatsinze igitego cya gatanu cya Rayon Sports kuri penaliti
Djabel yatsinze watsinze ibitego bitatu mu mukino, yatahanye umupiraDjabel yatsinze watsinze ibitego bitatu mu mukino, yatahanye umupira

Andi mafoto menshi yaranze umukino: Kanda HANO.

Reba uko umukino wagenze muri rusange

FT: Aspor 0-5 Rayon Sports

90+2’ Koruneri ya Aspor. Mutsinzi Ange witanze maze akuraho umupira wari utewe na Kamanzi Idrissa. Bwari uburyo bw’igitego ku ruhande rwa Aspor.

Bateye umupira Nyandwi Saddam awusubiza muri koruneri, ariko Rayon Sports bakiza izamu.

90+1’ Mugume Yassin azamukanye umupira mu ruhande rw’ibumoso, ateye mu izamu ufatwa na Emmanuel.

90+1’ Coup-franc ya Aspor, ariko bashyizeho umutwe umupira ntibawushyikira, ujya hanze.


90’ Goooooaaaal
Igitego cya gatanu cya Rayon Sports gitsinzwe na Ismaila Diarra kuri penaliti.

Aspor 0-5 Rayon Sports

89’ Yannick Mukunzi yinjiye mu rubuga rw’amahina, bamukozeho umupira ujya kuri Diarra, umupira Aspor bagiye kuwukuraho ujya mu izamu, gusa umusifuzi yari yemeje penaliti.

86’ Aspor bari bagerageje uburyo bw’ishoti imbere y’izamu. Ariko Kamanzi Idrissa atera umupira uciye hejuru y’izamu.

83’ Ismaila Diarra yinjiye mu rubuga rw’amahina, agerageza ishoti rifashe inshundura ntoya z’inyuma y’izamu.

82’ Umusifuzi wirengagije kugushwa mu rubuga rw’amahina kwa Nyandwi Saddam.

81’ Yannick Mukunzi ananiwe kurenza umupira umuzamu bari basigaranye, awutanga inyuma kuri Yassin uteye ujya hanze. Bwari uburyo bw’igitego cya gatanu.

Burya uzafane.... Burya uzafane....
Umutoza wa ASPOR mu ijwi rirerire abwira abakinnyi be uko bagenzaUmutoza wa ASPOR mu ijwi rirerire abwira abakinnyi be uko bagenza
Ku mupira wa Mugume, Pierrot yohereje ishoti rikomeye mu izamu...Ku mupira wa Mugume, Pierrot yohereje ishoti rikomeye mu izamu...
Kwizera Pierrot winjiye asimbura Nova Bayama, yahise atsindira Rayon Sports igitego cya gatatuKwizera Pierrot winjiye asimbura Nova Bayama, yahise atsindira Rayon Sports igitego cya gatatu
Ubwo Pierrot yari amaze gutsinda igitego, Djabel yahise amusubiza igitambaro cy'ubukapiteniUbwo Pierrot yari amaze gutsinda igitego, Djabel yahise amusubiza igitambaro cy’ubukapiteni

80’ Aspor 0-4 Rayon Sports

Aspor babonye uburyo bubiri burimo na koruneri ariko bananirwa kububyaza umusaruro.

77’ Ismaila Diarra yinjiye mu rubuga rw’amahina, ateye mu izamu, Emmanuel afata neza umupira.

74’ Ikarita y’umuhondo kuri Niyonzima Olivier Sefu ukiniye nabi umukinnyi wa Aspor mu kibuga hagati. Byiringiro Irene yahagurutse umukino urakomeje.

67’ Gooooooaaaal Igitego cya Kane cya Rayon Sports gitsinzwe na Manishimwe Djabel wujuje bitatu muri uyu mukino.

Yassin Mugume acenze ba myugariro babiri ba Aspor, yinjira ahagana muri koruneri, ahindura umupira usanze Djabel wohereje urutambi rw’ishoti mu izamu.

Aspor 0-4 Rayon Sports

63’ Ismaila Diarra yari abonye uburyo bwo gutsinda, ariko umupira ufatwna enza n’umuzamu.

61’ Goooooaaaall Igitego cya gatatu cya Rayon Sports gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku mwiza wa Mugume Yassin.

Aspor 0-3 Rayon Sports

60’ Ntakirutimana Jean de Dieu wa Aspor asimbuwe na Idrissa Kamanzi.

Caleb yakoze umupira mbere y'uko Djabel awushyira mu izamuCaleb yakoze umupira mbere y’uko Djabel awushyira mu izamu
Aspor yabanje mu kibuga, yari yanakiriye uyu mukino ubanza wa 1/16Aspor yabanje mu kibuga, yari yanakiriye uyu mukino ubanza wa 1/16
Rayon Sports yabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatatu yari abanyarwanda gusa 100%Rayon Sports yabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatatu yari abanyarwanda gusa 100%
Tchabalala, Muhire Kevin na Master ntabwo bakinnye uyu mukino, bazakina LLBS4A?Tchabalala, Muhire Kevin na Master ntabwo bakinnye uyu mukino, bazakina LLBS4A?

59’ Koruneri ya Rayon sports ku mupira wari utewe na Faustin.

58’ Rayon Sports ibonye koruneri itewe na Mugume Yassin, umupira ukurwaho na ba myugariro ba Aspor bakijije izamu.

57’ Nova Bayama ahaye umwanya Pierrot Kwizera.

53’ Goooooaaal Yannick Mukunzi ateye umupira ujya mu izamu, umunyezamu Emmanuel yari yamaze kuryama ndetse akomeje kuvurwa.

Umusifuzi avuze ko atari igitego ahubwo asubiza umupira Yannick (fair-play).

Ubwo umunyezamu yakuragamo umupira wa Nova Bayama, yahise aryama abasifuzi ntibabibona.

53’ Nova Bayama ahushije igitego cyari cyabazwe. Ashatse kuroba umuzamu ashyiraho ikirenge. Byashobokaga ko aha umupira Diarra.

52’ Nshimiye Pascal agerageje ishoti rikomeye muri metero nka 20, ariko umupira uca hejuru y’izamu rya Kassim.

51’ Djabel na Diarra bari bazamukanye ba myugariro ba Aspor, umupira bawurenza umuzamu arko ukora ku kirenge cya Djabel urarenga.

50’ Aspor 0-2 Rayon Sports

49’ Djabel agerageje gucenga ariko Ntakirutimana aramugora, amwambura umupira. Aspor bakoze contre-attaque umupira ujya hanze, batereka imbere y’izamu rya Kassim.

48’ Yassin Mugume yari yinjiye mu rubuga rw’amahina, agiye gushota Prince ashyira umupira muri koruneri itewe na Djabel, Faustin arenza umupira.

46’ Aspor batangije gice cya kabiri. Rayon Sports ikinira inyuma hagati ya Faustin na Mutsinzi Ange.

45+’ Rayon Sports itangiye ikora impinduka ebyiri: Ismaila Diarra na Yassin Mugume bafashe umwanya wa Mugisha Gilbert na Bimenyimana Bonfils Caleb.

HT: ASPOR FC 0-2 Rayon Sports

Amakipe yombi agiye mu karuhuko k’iminota 15 hano kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

44’ Caleeeb na none ahushije igitego. Ahawe umupira mwiza na Gilbert wari wigereyemo, yitonze atera agapira keza gakozweho na myugariro wa Aspor umupira ujya muri koruneri.

43’ Koruneri ya Rayon Sports. Nyandwi Saddam yari ashatse kubinjirana barawurenza. Djabel arayiteye umupira ujya inyuma y’izamu.

42’ John Manzi yari abikoze neza, acenga umunyezamu Kassim, ajya mu nguni, asubije bagenzi be umupira bawutera hejuru. Bwari uburyo bwiza kuri Aspor.

40’ Gooooaaaaal Igitego cya kabiri cya Rayon Sports gitsinzwe na Manishimwe Djabel.

Aspor 0-2 Rayon Sports




Yannick Mukunzi ari mu bitwaye neza kuri uyu munsiYannick Mukunzi ari mu bitwaye neza kuri uyu munsi
Mugisha Gilbert yinjirana abakinnyi ba Aspor mu rubuga rw'amahinaMugisha Gilbert yinjirana abakinnyi ba Aspor mu rubuga rw’amahina
Yannick na Irambona Eric bishimira igitego cya Djabel, Caleb abarebaYannick na Irambona Eric bishimira igitego cya Djabel, Caleb abareba

39’ Sefu ahaye umupira Djabel, umusifuzi avuga ko yaraririye.

35’ Caleeeeb ahushije igitego cyabazwe ku mupira wari uhinduwe na Nova Bayama wahinduranyije na Mugisha Gilbert. Uyu rutahizamu wa Rayon Sports ahise aryama hasi, Arimo kuvurwa.

33’ Nova akoreye ikosa kuri Ntakirutimana mu kibuga hagati, Aspor bararihannye umupira urenzwa na Faustin, barenguye birangira ugiye mu biganza bya Ndayisenga Kassim.

30’ Irambona Eric ahinduye umupira muremure imbere y’izamu, ufatwa neza na Emmanuel uhise uwohereza imbere, umusifuzi avuga ko Aspor barayemo.

30’ Aspor 0-1 Rayon Sports

29’ Djabel ukiniye nabi Ntakirutimana Jean de Dieu mu rubuga rwa Rayon Sports, uyu mukinnyi wa Rayon Sports amukubise inkokora ariko umusifuzi ashobora kuba atabibonye.

28’ Cedrick ahagaritse Caleb wari ushatse kumucenga. Aspor bateye umupira imbere uhagarikwa na Faustin.

24’ Nova Bayama ahinduye umupira imbere y’izamu, Caleb azamutse mu kirere gushyiraho umutwe, Emmanuel afata neza umupira atarawukoraho.

23’ Koruneri ya Aspor. Elvis ateye umupira ukuweho neza na Usengimana Faustin n’umutwe. Rayon Sports bakoze contre-attaque ariko Aspor ibambura umupira.

20’ Aspor FC 0-1 Rayon Sports

19’ Mugisha Gilbert azamukanye umupira, ageze ku murongo w’urubuga rw’amahina yasize abakinnyi ba Aspor, ashatse kuroba umuzamu agarura umupira. Bwari ubundi buryo bw’igitego ku ruhande rwa Rayon Sports.

17’ Djabel uhushije igitego arebana n’izamu, byashobokaga ko yari guha na Caleb akagerageza ubu buryo bw’igitego.

16’ Yannick Mukunzi akorewe ikosa mu kibuga hagati, Rayon Sports bahise barihana, ariko Aspor basubirana umupira.

Yannick Mukunzi ashimira Djabel- Mugisha Gilbert hafi ahoYannick Mukunzi ashimira Djabel- Mugisha Gilbert hafi aho



Djabel arenza umupira Muhawenimana Emmanuel ubwo yatsindaga igitego cya kabiri mu mukinoDjabel arenza umupira Muhawenimana Emmanuel ubwo yatsindaga igitego cya kabiri mu mukino

10’ Mugisha Gilbert yari azamukanye umupira ashaka kuwuha Caleb bamurusha imbaraga barawumwambura.

8’ Goooaaal Igitego cya mbere cya Rayon Sports gitsinzwe na Manishimwe Djabel. Nova Bayama ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Caleb akoraho usubira inyuma gato nko muri meter ebyiri maze Djabel awohereza mu ncundura.

Aspor 0-1 Rayon Sports.

5’ Aspor bari bazamukanye umupira binyuze kuri rutahizamu wayo Irene, ariko Rayon Sports bawushyira hanze.

2’ Nova Bayama wari ugerageje uburyo bw’ishoti mu izamu rya Aspor ariko umupira ufatwa neza na Muhawenimana Emmanuel.

1’ Mugisha Gilbert azamukanye umupira ariko uba muremure uramurengana.

15:27’ Rayon Sports batangije umukino. Caleb na Mugisha Gilbert basubiza umupira inyuma.

ASPOR FC: 21 Muhawenimana Emmanuel, 13 Isaro Rene Patrick, 6 Hategekimana Patrick, 14 Semahoro Cedrick, 2 Ruzibiza Prince, 15 Nshimiye Pascal, 17 Gasana Elvis, 5 Birashira Francois, 9 Byiringiro Irene, 12 Ntakirutimana Jean de Dieu, 10 Manzi John.

Abasimbura: 1 Nshimyumuremyi Emmanuel,4 Ishimwe Gael, 16 Gasore Shallif, 7 Kamanzi Idrissa, 19 Ngabitsinze Gilbert, 18 Turatsinze Patrick, 8 Ndayishimiye Joseph.

Rayon Sports FC: Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Eric Irambona, Mutsinzi Ange, Faustin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Nova Bayama, Gilbert Mugisha, Bimenyimana Bonfils Caleb.

Abasimbura: Ndayishimiye Eric Bakame, Mugabo Gabriel, Eric Rutanga, Kwizera Pierrot, ISMAILA Diarra na Mugume Yassin.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jean

    Kuya 8-02-2018 saa 07:16'

    ibitego ubwo ni 6-0 Djabel 3, Yannick, Pierrot, Diarra

  2. hey

    Kuya 7-02-2018 saa 18:42'

    mudushyirireho list yababanjemo nuko basimburanwe

  3. Kasimu

    Kuya 7-02-2018 saa 18:31'

    basore mwakoze cyaaaane!! musigaze ibyo gukubita uriya mugabo w’umurundi numvishe afite ubwiyemezi ntangere. courage rayon.

  4. habi

    Kuya 7-02-2018 saa 18:02'

    oooooooh!!!!!!!!Rayoooooon!!!!!.....

  5. simon

    Kuya 7-02-2018 saa 16:56'

    Yewe,GASENYI yashije IKIBONOBONO noneho ba bajyama ntitubakira

  6. Eric

    Kuya 7-02-2018 saa 16:37'

    Ndabashimiye kubwitange bwanyu murabantu babagabo ndashimira na Rayon ko irimo kwitegura neza LLB izaduhe ibyishimo kuwa gatandatu.

  7. kayijuka

    Kuya 7-02-2018 saa 16:33'

    turishimye

  8. Eric

    Kuya 7-02-2018 saa 16:17'

    Murabantu babagabo kbs

  9. Ut

    Kuya 7-02-2018 saa 16:02'

    Oyeeeeee,rayon,komereza aho.

  10. Eric

    Kuya 7-02-2018 saa 15:53'

    Murabantu babagabo kbs

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru