RUHAGOYACU.com

Amafoto- Rutahizamu mushya, imyenda mishya n’ingamba nshya muri Kiyovu Sports yagarutse

Byose byari bishya ku Mumena. Kuva ku muryango winjira kuri stade de l’Amitie, byari byoroshye kubona akanyamuneza ku bakunzi b’iyi kipe byasabaga ibiceri 300 cyangwa 500 ngo barebe icyo ibahishiye. Birumvikana ubwo iyi kipe yaherukaga aha yabarizwaga mu cyiciro cya kabiri, mbere yo kubona ibitangaza birenze ibyo Ruganzu yakoreye abanya-Gakenke abakiza rya buye rya Bagenge!

Abakunzi b’urucaca bari bagerageje kuza ku bwinshi, kuva ku bayobozi b’iyi kipe kugeza ku bafana bo kuri Tarinyota. Aba, bari bagiye bigabanya mu matsinda, ibiganiro byari bishyushye ariko bitandukanye bitewe n’ababirimo.

Abafana bari baje kureba ikipe yaboAbafana bari baje kureba ikipe yabo
Kiyovu ngo ubuyobozi buzayiba hafi uyu mwakaKiyovu ngo ubuyobozi buzayiba hafi uyu mwaka
Imodoka bari bazishyize ku ruhande bakurikirana ikipe bakundaImodoka bari bazishyize ku ruhande bakurikirana ikipe bakunda
Umutoza Cassa Mbungo ngo yizeye kuzagera aheza na KiyovuUmutoza Cassa Mbungo ngo yizeye kuzagera aheza na Kiyovu
Djabiri, umutoza wungirije agomba kureba uko yareshya n'umutoza we...Djabiri, umutoza wungirije agomba kureba uko yareshya n’umutoza we...

Hamwe babaga bafite amatsiko y’ikipe yabo mu mwaka utaha wa shampiyona, birumvikana ni abatari bibagirwa ibyababayeho bamanuka mu cyiciro cya kabiri bakagaruka batagikinnye. Abandi bikomaga itangazamakuru ngo ryashakaga kubamanurira ikipe, gusa benshi bari bahanze amaso imyitozo y’umutoza Cassa Mbungo ufite ikipe yiganjemo abakinnyi bashya, aho umwe wadukuruye twe ari rutahizamu w’umugande Kyambadde Fred

Ni rutahizamu mwiza, nagiye kumwirebera muri Uganda. Kuri ubu ntabwo yari yagira ingufu nyinshi kuko yari amaze iminsi adakina, gusa iyo urebye uko asaba nuko awukina ubona ari umukinnyi uzatugirira akamaro

, Cassa Mbungo utoza Kiyovu Sports.

Fred ni umwe mu bakinnyi 10 bashya bamaze kumvikana na Kiyovu Sports kuzayikinira umwaka utaha. Uyu musore w’imyaka 23, yakiniraga ikipe ya Sadolin Paint, ndetse yanakiniye amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ya Uganda hamwe n’ikipe nkuru, aho yazanywe na Manager uheruka guha As Kigali undi rutahizamu.

Rutahizamu Fred uvuye muri Uganda aritezwe n'abayovu benshiRutahizamu Fred uvuye muri Uganda aritezwe n’abayovu benshi
Maombi Jean Pierre mu kibuga hagati azaba aryanaMaombi Jean Pierre mu kibuga hagati azaba aryana
Kavatiri wakiniraga Police ngo Cassa amubonamo impano idasanzweKavatiri wakiniraga Police ngo Cassa amubonamo impano idasanzwe
Sebanani Crespo ni ibindi bitego Kiyovu Sports yibitsehoSebanani Crespo ni ibindi bitego Kiyovu Sports yibitseho
Abafana bakurikiranaga ikipe yabo mu matsindaAbafana bakurikiranaga ikipe yabo mu matsinda

Uretse uyu, mu ikipe nshya ya Kiyovu Sports hagaragayemo abandi bakinnyi basanzwe bazwi muri shampiyona iwacu nka Maombi Jean Pierre, Ndoli Jean Claude, Sebanani Emmanuel Crespo, Kabula Mouhamed, Twagirumukiza Innocent n’abandi barimo kabuhariwe Mugheni Fabrice.

Intego yacu ni igikombe

, Fabrice Mugheni abwira itangazamakuru ryari ku Mumena mu kinyarwanda cyiza.

“Dufite umutoza mwiza, Cassa twarakoranye muri Police ndetse ikipe yazanye n’abandi bakinnyi benshi beza. Nifuzaga nge guhindura ikipe none naje muri Kiyovu, ndizera ko tuzitwara neza”

Umunyezamu Ndoli afite ubunararibonye azaniye urucacaUmunyezamu Ndoli afite ubunararibonye azaniye urucaca
Nzeyurwanda Djihad na we ahagaze bwumaNzeyurwanda Djihad na we ahagaze bwuma
Rutahizamu Fred yashimwe n'umutoza CassaRutahizamu Fred yashimwe n’umutoza Cassa
Akanyamuneza ku maso..Akanyamuneza ku maso..
Cassa na Djabir bitezweho ibikombeCassa na Djabir bitezweho ibikombe
Imyitozo ya mbere mu cyiciro cya mbereImyitozo ya mbere mu cyiciro cya mbere
Fabrice ngo yikundira.. KiyovuFabrice ngo yikundira.. Kiyovu
.

Kiyovu Sports iritezwe mu mwaka mushya wa shampiyona, umutoza Cassablanca Mbungo Andre afite amateka yo kuba yaragiye ahesha igikombe amakipe yose yanyuzemo. Wenda Kiyovu Sports ni yo itahiwe. Ubushake bw’ubuyobozi burahari, abafana isomo bararibonye, mu gihe abakinnyi ubushobozi bwabo ntawabushidikanyaho…

Ese Urucaca turwitege?

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mazimpaka Samuel

    Kuya 22-08-2017 saa 12:28'

    Ngewe mbona Kiyovu Sports aboyobozi batayiriye ntibanashwanire imyanya n’inyungu bakatwegera twe abafana twazashwanyaguza ubukipe bwo mu Rwanda bwose nk’uko twabihoranye. Ibaze nawe umufana atanze 2’000Frcs. abafana 500’000 batanga 1’000’000’000 Frcs. Kandi abafana bari mu ishyamba barenze ibihumbi 500’000. Ni iyihe kipe se yatwigereza? Gicumbi District na Nyagatare honyine hari abafana Kiyovu Sports itsindwa bakaribwa mu nda nange ndimo.

  2. Gwiza

    Kuya 22-08-2017 saa 10:04'

    Nyamara uru rucaca murwitege! Ku bwanjye mfana APR ariko nk’ubu Kiyovu ije iga chgallenginga APR na Rayon twazabona championat iryoshye ureke AS Kigali iba itubeshya.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru