RUHAGOYACU.com

Amafoto: Unity FC yizeye gusezerera Bugesera banganyije mu mukino ubanza

NDERA- Iminota 90 ibanza muri 1/16 cy’Igikombe cy’Amahoro hagati ya Unity FC na Bugesera irangiye nta kipe irebye mu izamu ry’iyindi, bombi banganya ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye i Gasogi.

Ni umukino watangiye neza ku ruhande rw’abashyitsi, babona koruneri ya mbere yatewe na Nimubona Emery ku munota wa kane gusa, umupira w’umutwe wa Mambo ufatwa na Cuzuzo Gael.

Unity yahise itangira gusatira maze ikoresha amakosa atandukanye arimo iryo Gerard yahannye maze Guy ashyizeho umutwe umupira uca ku ruhande rw’izamu. Ubu buryo, bwakurikiwe n’ubundi bwa Nyamikore Benoni wazamukanye umupira, Hertier Turatsinze arahagoboka awushyira muri koruneri, bwari uburyo bw’igitego, ariko koruneri itewe na Gerard ivamo kurarira ku ruhande rwa Unity FC.

Bugesera FC yabanje mu kibuga kuri uyu wa KabiriBugesera FC yabanje mu kibuga kuri uyu wa Kabiri
Unity FC yabanje mu kibuga mu mukino ubanza yakiriyeUnity FC yabanje mu kibuga mu mukino ubanza yakiriye
Aba kapiteni bmbi; Bosco na Hertier bifotoza n'abasifuzi mbere y'uko umukino utangiraAba kapiteni bmbi; Bosco na Hertier bifotoza n’abasifuzi mbere y’uko umukino utangira
Nubwo Bugesera FC babonye uburyo bwa mbere mu mukino ....Nubwo Bugesera FC babonye uburyo bwa mbere mu mukino ....
Unity yahushije uburyo bwinshi kuyirusha- Saleh nyuma yo guhusha uburyo bw'igitego n'umutweUnity yahushije uburyo bwinshi kuyirusha- Saleh nyuma yo guhusha uburyo bw’igitego n’umutwe

Bugesera yongeye kunyuzamo irasatira, maze ku munota wa munani w’umukino babona koruneri ya kabiri yatewe na Patrick Ntijyinama, ni nyuma yaho Mubumbyi yari yugarije ab’inyuma maze Ndabarasa Tresor ahitamo kuwurenza.

Benoni yakinannye na Kayitaba Jean Bosco washatse gutungura umunyezamu Claude maze umupira ujya hejuru y’izamu mbere yo kongera kugerageza ubundi buryo bw’ishoti ku munota wa 12 w’umukino.

Ku mupira muremure wari uhinduwe na Mugenzi Bienvenue ku munota wa 16 w’umukino, Mubumbyi yashoboraga gufungura amazamu n’umutwe, ariko umupira ujya hejuru y’izamu. Nyuma yo kujya kwivuza hanze kwa Bienvenu nta ruhusa, umusifuzi yatanze amahirwe ya kabiri kuri coup-franc ya Unity, ariko ntibyagira icyo bitanga ubwo ubwugarizi bwa Bugesera bwagaruraga amashoti atatu agana ku izamu.

Umutoza Hitimana Thierry wa Bugesera na Maso umwungirije byabaye ngombwa ko batangira rimwe amabwirizaUmutoza Hitimana Thierry wa Bugesera na Maso umwungirije byabaye ngombwa ko batangira rimwe amabwiriza

Bugesera byayisabye gukora impinduka hakri kare, Mugenzi Bienvenu aha umwanya Mbonigena Eric ku munota wa 22, ni nyuma y’uko uyu rutahizamu wahoze mu ikipe ya APR FC na Marines, agize ikibazo cy’imvune mu itako.

Nyuma y’ikosa rya Mubumbyi, Unity bongeye kubona ubundi buryo hafi y’izamu, umupira ushyirwa muri koruneri na Emery, gusa ishoti rya Saleh rica imbere gato y’izamu rya Bugesera.

Ku munota wa 30 w’umukino, Nkubana Marc yakinannye neza na Guy, ariko umupira watewe n’uyu rutahizamu uca kure y’izamu. Ikosa rya Ntijyinama Patrick kuri Nyamikore Benoni, ryavuyemo coup-franc yatewe na Turatsinze Peter, ariko umunyezamu akuramo umupira n’ibipfunsi, mbere y’uko Kayitaba agerageza ishoti rikomeye nko muri metero 30, umupira ujya hejuru.

Bugesera yari imaze umwanya ugera hafi ku minota 10 yihariye umukino, yabonye ubundi buryo bwashoboraga kuvamo igitego ku munota wa 40, ariko umupira wa Ntijyinama Patrick uca ku ruhande rw’izamu rya Gael Cuzuzo, iminota ibiri imbere y’uko Fulgence ahabwa ikarita ya mbere y’umuhondo yatanzwe mu mukino ubwo yafataga Mubumbyi Bernabe, ikosa ryahanwe na Turatsinze Hertier, umupira wakozweho n’umutwe wa Mubumbyi ujya mu biganza by’umunyezamu wa Unity.

Buri wese yakoze mu buryo bumushobokeye- Ariko areba umukino!Buri wese yakoze mu buryo bumushobokeye- Ariko areba umukino!

Bugesera yatangiye igice cya kabiri yinjizamo Muhire Anicet, yaje kongeramo Uwacu Jean Jean Bosco wasimbuye Emery wavunitse ku munota wa 53, gusa gusatira kw’iyi kipe y’i Nyamata ntikwatanga umusaruro kuko ahubwo kwavuyemo ikarita y’umuhondo kuri Nzigamasabo wari ukiniye nabi Kazindu Guy.

Nzigamasabo Styve yahawe umupira mwiza na Mubumbyi Bernabe, bamaze isaha bakina, ariko ubu buryo bwashoboraga kuvamo igitego busubizwa inyuma n’umusifuzi wavuze ko uyu musore ukomoka i Burundi yari yaraririye.

Bimenyimana Thierry yashoboraga gufungura amazamu ku ruhande rwa Unity nyuma yo gucenga abakinnyi ba Bugesera, ariko agerageje gutungura umuzamu Nsabimana Claude, umupira uca ku ruhande, hari imbere y’uko Team Manager wa Bugesera FC yoherezwa mu bafana ubwo atishimiraga ko umusifuzi avuze ko Nzigamasabo Styve yakoze umupira mbere yo kujya gutera mu izamu rya Unity, umupira yari ahawe neza mu rubuga rw’amahina.

Benoni yari afunguye amazamu, kapiteni wa Bugesera awumukura ku kirengeBenoni yari afunguye amazamu, kapiteni wa Bugesera awumukura ku kirenge
Nsabimana Claude ufatira Bugesera yari afite akazi uyu munsiNsabimana Claude ufatira Bugesera yari afite akazi uyu munsi
Kayitaba Bosco agerageza kwinjira Emery mu izamu rya Bugesera Kayitaba Bosco agerageza kwinjira Emery mu izamu rya Bugesera

Umutoza wa Unity FC; Gatera Moussa atanga amabwiriza ku bakinnyi beUmutoza wa Unity FC; Gatera Moussa atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Cuzuzo Gael yabujije Mubumbyi gutsinda mu gice cya mbere cy'umukinoCuzuzo Gael yabujije Mubumbyi gutsinda mu gice cya mbere cy’umukino

Mu minota ya 70, Bugesera yabonye uburyo bubiri bwiza bwari gutanga umusaruro kuri Mbonigena Eric, ariko ntibyamukundira, na bwo hari mbere y’uko Turatsinze Hertier agerageza ishoti rikomeye rya kure, umupira ujya hanze ya Sitade.

Unity na yo yabonye ubundi buryo bw’igitego ku mutwe wa Benoni bakuyeho kuri koruneri nyuma yo kotsa igitutu gikomeye ikipe ya Bugesera, ariko umupira bawusubiza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ndabarasa Tresor yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 74 w’umukino ubwo yagaruzaga ukuboko umupira watewe na Hakizimana Vianney, ikosa ryavuyemo coup-franc ya Bugesera, rihanwe umupira ukurwaho neza na ba myugariro ba Unity n’umutwe.

Anicet wahushije umupira ku munota wa 80 w’umukino, yateye abafana bari mu rugo guhaguruka ubwo Nyamikore Benoni yahaga umupira Bimenyimana Thierry wateye ishoti rigafata inshundura nto zinyuma, maze abafana bamwe bibwira ko umupira urenze umurongo w’izamu.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uteganyijwe hagati ya tariki ya 21 na 22 Gashyantare 2018 i Nyamata mu Bugesera, aho ikipe izatsinda izakomeza muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2018.

Umuyobozi wa Unity; KNC, Mudaheranwa, Muramira uyobora Isonga FA, Vedaste uyobora United Stars na Ruboneza uvugira Ferwafa baje kureba uyu mukinoUmuyobozi wa Unity; KNC, Mudaheranwa, Muramira uyobora Isonga FA, Vedaste uyobora United Stars na Ruboneza uvugira Ferwafa baje kureba uyu mukino

Unity FC: 1 Cuzuzo Gael, 2 Nkubana Marc, 3 Ndabarasa Tresor, 6 Ndayisenga Gerard, 12 Saleh, Kazindu Bahati Guy 17, 5 Twagirimana Fulgence, 8 Turatsinze Peter, 4 Kayitaba Bosco, 20 Nyamikore Benoni, 18 Bimenyimana Thierry.

Umutoza: Gatera Moussa.

Bugesera FC: 22 Nsabimana Jean Claude, 25 Nimubona Emery, 12 Hakizimana Vianney, 18 Turatsinze Hetier, 2 Rucogoza Aimable Mambo, 5 Ntijyinama Patrick, 8 Nzigamasabo Styve, 27 Ndatimana Robert, 14 Mugenzi Bienvenu, 9 Mubumbyi Bernabe, 11 Guindo Abdallah.

Umutoza: Hitimana Thierry.


Uko imikino yagenze ku bindi bibuga (kuri uyu wa Kabiri)

  • Giticyinyoni 1-4 APR Fc
  • Rwamagana City 1-1 Amagaju Fc
  • Gasabo United 0-2 AS Kigali
  • Unity Fc 0-0 Bugesera Fc
  • Kirehe Fc 1-2 Police Fc
  • Heroes Fc 0-4 Musanze Fc
  • Esperance Fc 2-6 SC Kiyovu

Kuwa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2018

  • Sorwathe Fc vs Espoir Fc (Kinihira, 15:30)
  • Aspor Fc vs Rayon Sports Fc (Stade de Kigali, 15:30)
  • Intare Fc vs Marines Fc (Kicukiro, 15:30)
  • Pepiniere Fc vs Gicumbi Fc (Ruyenzi, 15:30)
  • Hope Fc vs Mukura VS (Rutsiro, 15:30)
  • Vision Fc vs AS Muhanga (Mumena, 15:30)
  • Etoile de l’est Fc vs Etincelles Fc (Ngoma, 15:30)
  • Miroplast Fc vs Sunrise Fc (Sade Mironko, 15:30)
  • United Stars vs La Jeunesse (Kabagali, 15:30)

Saleh mu kirere, ashaka gutanga umupira Ndatimana Robert na EmerySaleh mu kirere, ashaka gutanga umupira Ndatimana Robert na Emery
Mubumbyi Bernabe yagerageje ibishoboka, ariko ubwugarizi bwa Unity buramugoraMubumbyi Bernabe yagerageje ibishoboka, ariko ubwugarizi bwa Unity buramugora
Ntijyinama Patrick ni umwe mu bakinnye neza ku ruhande rwa BugeseraNtijyinama Patrick ni umwe mu bakinnye neza ku ruhande rwa Bugesera
Kayitaba Bosco agerageza kwinjirana Bugesera, Mambo yasaga n'utagishoboye kumugerahoKayitaba Bosco agerageza kwinjirana Bugesera, Mambo yasaga n’utagishoboye kumugeraho
Turastinze Peter 'Boy' agarura umupira mu kibuga hagatiTurastinze Peter ’Boy’ agarura umupira mu kibuga hagati
Nsabimana Jean Claude asimbuka agafata umupira wari uhinduwe imbere y'izamu rye, Emery, Hertier na Patrick bareba uko birangira mu gihe Saleh yacungiraga hafiNsabimana Jean Claude asimbuka agafata umupira wari uhinduwe imbere y’izamu rye, Emery, Hertier na Patrick bareba uko birangira mu gihe Saleh yacungiraga hafi




Nkunda-match uzwi cyane nk'umufana wa Rayon Sports, ubanza asigaye yarihebeye UnityNkunda-match uzwi cyane nk’umufana wa Rayon Sports, ubanza asigaye yarihebeye Unity
Ni umukino wagoye abakinnyi b'ikipe ya Bugesera, nubwo utari woroshye ku mpande zombiNi umukino wagoye abakinnyi b’ikipe ya Bugesera, nubwo utari woroshye ku mpande zombi
Wari umukino w'imbaraga- Tresor Ndabarasa aryamye hasi, Fulgence na Peter bagiye guhana ikosaWari umukino w’imbaraga- Tresor Ndabarasa aryamye hasi, Fulgence na Peter bagiye guhana ikosa
Amashusho yafashwe ku bwinshiAmashusho yafashwe ku bwinshi
Unity y'i Gasogi na Arsenal?Unity y’i Gasogi na Arsenal?
KNC ngo yari yiteze gukubita Bugesera ibyo (Bine nyine).... hari umukino wo kwishyuraKNC ngo yari yiteze gukubita Bugesera ibyo (Bine nyine).... hari umukino wo kwishyura

Bugesera bari baje....Bugesera bari baje....
Kanyamayayi wa Bugesera ahanagura intebe abasimbura bicayeho ubwo imvura yari imaze guhitaKanyamayayi wa Bugesera ahanagura intebe abasimbura bicayeho ubwo imvura yari imaze guhita
??
Abasifuzi bishyushya....Abasifuzi bishyushya....
Umunyezamu wa Unity; Gael mbere y'umukinoUmunyezamu wa Unity; Gael mbere y’umukino
Umukino wabanjirijwe n'imvura idakanganyeUmukino wabanjirijwe n’imvura idakanganye

Umutoza wungirije wa Bugesera FC; Nshimiyimana Maurice 'Maso' yiga ikibuga bari bagiye gukinirahoUmutoza wungirije wa Bugesera FC; Nshimiyimana Maurice ’Maso’ yiga ikibuga bari bagiye gukiniraho
Mubumbyi Bernabe ayoboye bagenzi be ubwo bishyushyaga nyuma y'akavura kaguye i NderaMubumbyi Bernabe ayoboye bagenzi be ubwo bishyushyaga nyuma y’akavura kaguye i Ndera

Gatera Moussa ubwo ikipe ye yahushaga bumwe mu buryo bwabazweGatera Moussa ubwo ikipe ye yahushaga bumwe mu buryo bwabazwe

Abafana ba Unity .........Abafana ba Unity .........

Uyu mufana wa Bugesera yavugaga ko baje gushyingura ikipe ya UnityUyu mufana wa Bugesera yavugaga ko baje gushyingura ikipe ya Unity

Stade y'i Ndera yari yakubise yuzuye no hejuru!Stade y’i Ndera yari yakubise yuzuye no hejuru!

Samson Ikechukwu yagize imvune... nyamara ari mu bo Bugesera yari ikeneyeSamson Ikechukwu yagize imvune... nyamara ari mu bo Bugesera yari ikeneye

Amashusho y'umukino yafashwe ku bwinshi... Abubatsi na bo ntibatanzwe ku mukino!Amashusho y’umukino yafashwe ku bwinshi... Abubatsi na bo ntibatanzwe ku mukino!


Unity yabonye uburyo bwari kubyara igitego burimo n'uyu mupira wavuyemo.... wamaze kurenga umuzamuUnity yabonye uburyo bwari kubyara igitego burimo n’uyu mupira wavuyemo.... wamaze kurenga umuzamu

Baza kubaza umusifuzi niba koko umupira utakozwe (n'ukuboko) ubwo wavaga mu izamuBaza kubaza umusifuzi niba koko umupira utakozwe (n’ukuboko) ubwo wavaga mu izamu
Abana bari batangariye uy mufana wa Bugesera....Iyo ndoro....Abana bari batangariye uy mufana wa Bugesera....Iyo ndoro....
Hitimana Thierry abwira abakinnyi be kwitonda bagahagarara nezaHitimana Thierry abwira abakinnyi be kwitonda bagahagarara neza
Na we akamufashaNa we akamufasha

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru