RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 24:30'  -  Murenzi Roger wahoze akinira Intare FC za Perezida wa FERWAFA Degaule yahawe Ubupadiri  |  Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 23:39'  -  Umwanya wari wahawe Karekezi Olivier muri Rayon Sports wasubijwe ku isoko  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 26:59'  -  Irebero GTC igiye gufatanya n’umutoza Marek Dragosz kuzamura abazamu mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza
Amagaju 1-1 APR FC: Abatoza ntibavuga rumwe ku misifurire
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abatoza b’amakipe y’Amagaju na APR FC; Pablo Nduwimana na Jimmy Mulisa ntibavuga rumwe ku misifurire yaranze umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’amahoro waraye uhuje amakipe yombi.

Amagaju yari yakiriye APR FC banganya igitego 1-1.

Reba hano amafoto yaranze uyu mukino.

"Gutsinda kuri njyewe byari ikibazo kubera.. please mumbabarire kubera ,. badufashe imisifurire kubera amakipe yo mu cyaro, badufashe kubera barasifura ibintu byiza abantu bagende bishimye."

"Imisifurire namwe mwabibonye, carte rouge bête (ikarita itukura idakwiye), bari kudukorera amakosa ntayishyireho."- Pablo, umutoza w’Amagaju.

Abajijwe ku cyo yarushijwe kugira ngo ikipe yishyurwe igitego yari yabonye muri uyu mukino, umutoza Pablo yagize ati:

"Igihe twabonye ikarita itukura, wabonye ko aho kugira ngo twiyunge mu kibuga, abakinnyi baje bagira igihunga, biba ngombwa ko batwinjiza igitego, ariko nyuma yaho kibonetse, wabonye ko bongeye gukina."

"Kuri njye, icyizere kirahari, iyi ntabwo ari shampiyona ni tournoie, urangaye gato uramutsinda, kandi rero ku bafana banjye nta kibazo mfite, bashyire umutima hamwe, APR yari yaje gushaka amanota aha, nanjye nzajyayo njya kuyashaka."

Abatoza ku mpande zombi basuhuzanya mbere y'umukinoAbatoza ku mpande zombi basuhuzanya mbere y’umukino

Ku bivugwa ko umutoza Mulisa yaba yakubise Yumba w’Amagaju, Pablo yagize ati: " Ntabyo nabonye, sinshobora gukora commentaire ku byo ntabonye."

"Ku ikarita y’umutuku, ibyo nabonye, nabonye ko umukinnyi wa APR ari we watangiye ashotora Yumba, na we aramwishyura, ni cyo kintu nabonye."

Abajijwe ku kuba umukinnyi we yahawe ikarita itukura, ntihagire umukinnyi wa APR FC uhanwa, Pablo yagize ati: " Ibyo ni byo ndi kuvuga, badufashe, badufashe bareke abakinnyi bakine ibintu bateguye, n’abantu baje kureba umukino, barebe umukino mwiza, aho kugira ngo umwe arakare kubera imisifurire, oya ntabwo ari byiza."

Pablo ntiyishimiye ibyemezo byafatiwe ikipe yePablo ntiyishimiye ibyemezo byafatiwe ikipe ye

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe ya APR FC; Jimmy Mulisa asanga umukino w’uyu munsi wagenze neza, ndetse ngo afite icyizere cyo kwitwara neza mu mukinowo kwishyura.

"Ngira ngo umukino mwawubonye, hari uburyo bwinshi twabonye muri uyu mukino, ariko twagize amahirwe make, umupira ni uko, turareba ukuntu mu mukino wo kwishyura twakwitwara neza."

Abajijwe icyo yavuga ku ikarita itukura yahawe Amagaju, Mulisa yabanje gushimira abasifuzi ko bitwaye neza kuri uyu mukino.

"Reka mfate n’umwanya wo gushimira abasifuzi , ni bwo bwa mbere mbonye umusifuzi asifura kandi ubona ko basifuye neza."


"Biriya bintu bakoze hariya, nabibonye, ni ibintu bidakwiye mu mupira w’amaguru kubera ko iyo umukinnyi yari ari imbere ukaza ukamutera inkokora ntabwo ari ibintu byiza, ariko ni byiza ko umusifuzi yabibonye."

"Nagize reaction njyayo, nshaka kureba ukuntu ndinda umukinnyi wanjye."

"Nta reaction nagize ku mukinnyi [w’Amagaju], nashakaga uko ndinda umukinnyi wanjye. Nabonye amutera inkokora, sinzi wenda niba hari ikibazo yagize, ariko ni byiza ko umusifuzi yabibonye."

Jimmy Mulisa utoza ikipe ya APR FC, ku mukino banganyijemo n'AmagajuJimmy Mulisa utoza ikipe ya APR FC, ku mukino banganyijemo n’Amagaju

[ ku bivugwa ko Mulisa yaba yakubise ingumi Yumba..]

"Njyewe? sinshobora gukora biriya bintu, ndi umutoza ngomba gutanga urugero, ntabwo najya gutanga urugero nka ruriya."

"[ku bafana ba APR] ababonye match, babonye uburyo twakinnye, abakinnyi bitanze, ku kibuga kitari icyacu kimeze gutya, wenda ku kibuga cyiza, imbere y’abafana bacu, tuzitwara neza."

"Igitego badutsinze? nabonye nta off-side yari irimo ariko sinzi, keretse wenda umuntu arebye kuri video."

APR FC izakira umukino wo kwishyura uzahuza amakipe yombi kuwa Kane, kuri Stade ya Kigali.

dudu Kuya 27-06-2017 saa 16:21'

Harya mu rwanda umutoza yemerewe kwinjira mu kibuga? Ko mbona hari abo bazamura muri stade mu bafana ngo barenze urubuga bagenewe?!!!! Cyangwa Mulisa ni coacher akaba na security manager!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)