RUHAGOYACU.com

Amagaju anganyije na AS Kigali, umukino wakerewe iminota itanu

Ikipe y’Amagaju FC inganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro wahuzaga amakipe yombi ku kibuga cya Nyagisenyi i Nyamagabe.

Ni umukino watangiye ukereweho iminota isaga itanu, ndetse nta mbangukiragutabara iri ku kibuga, aho byavugwaga ko yagiye gutabara ahabereye impanuka, ariko ku bwumvikane bw’amakipe yombi n’abasifuzi bayobowe na komiseri w’umukino, hemezwa ko umukino utangira.

Mu gihe impande zombi zari zumvikanye ko nihashira iminota 10 uhereye igihe umukino watangiriye, iyi mbangukiragutabara itaraboneka umukino uhagarikwa, iyi yageze ku kibuga hashize iminota 10 umukino utangiye, ndetse urakomeza.

Amakipe yombi yatangiye asatirana, umupira uva ku izamu rimwe, ujya ku rindi, ariko gutera mu izamu bikaba ikibazo.

Amagaju yabanje mu kibugaAmagaju yabanje mu kibuga
AS Kigali yabanje mu kibugaAS Kigali yabanje mu kibuga

Mu gihe uburyo butandukanye bwo kugera imbere y’izamu ku bakinnyi b’amakipe yombi bwari bukomeje kwanga, As Kigali yaje kungukira ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma b’Amagaju FC maze Muregenzi Rodriguez afungura amazamu ku munota wa 36 w’umukino.

Amagaju yakinnye iminota 10 yari isigaye ngo bajye kuruhuka, ashaka kwishyura, ariko uburyo burimo coup-franc yatewe na Shaban Hussein ‘Tschabalala’ ku munota wa 39, umupira uca hejuru y’izamu rya Ndanda.

AS Kigali iragenda igwiza abafana umunsi ku munsiAS Kigali iragenda igwiza abafana umunsi ku munsi
Mu bafana b'Amagaju haba higanjemo abanyeshuriMu bafana b’Amagaju haba higanjemo abanyeshuri
Amagaju yari yakiriye AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/4Amagaju yari yakiriye AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/4

Iminota 4 amakipe avuye kuruhuka, iyi yari ihagije ngo Amagaju yari amaze kubura igitego ku buryo bwa Rodriguez Buregeya, umupira ukajya muri koruneli, yishyurirwe na kapiteni wayo Bizimana Noel, ku munota wa 49.

AS Kigali yabonye uburyo bwari kuvamo igitego cya kabiri ku munota wa 56 w’umukino, ariko Tchimanga Pappy atinda gutera umupira, ukorwaho na myugariro w’Amagaju FC niko kuruhukira mu biganza bya Muhawenayo Gad ufatira Amagaju FC.

Nyuma yo kutabyaza umusaruro coup-franc bari babonye ku ikosa ryakorewe kuri Amani Mugisho, Amagaju yagize amahirwe kuko ishoti rya Ndahinduka Michel wa AS Kigali, ryanyuze ku ruhande gato rw’izamu ryabo ku munota wa 21 w’umukino.

Ku munota wa 74, AS Kigali yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Ndahinduka Michel yatereye imbere y’izamu, nko muri metero 5, uramutenguha uca ku rundi ruhande, uburyo bwakurikiwe n’ubw’Amagaju ku mupira wa Munezero Dieudonne wateye ishoti rikomeye, maze umunyezamu Ndanda afata umupira neza.

Iminota ya nyuma nayo ntiyahiriye AS Kigali, ku buryo bubiri bwa Sebanani Emmanuel wari umaze kwinjira mu kibuga, ariko imipira yombi ntiyajya mu izamu, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuwa Kane.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!