RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Amagaju arasaba kurenganurwa ku mukino wayahuje na APR FC
Print Comments: 23 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’Amagaju FC yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), isaba kurenganurwa nyuma y’umukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro wayihuje na APR FC kuri uyu wa mbere.

Muri uyu mukino wabereye i Nyamagabe ku kibuga cya Nyagisenyi, ikipe y’Amagaju ikanganya na APR FC igitego 1-1, yarangije umukino ari abakinnyi 10 gusa.

Ni nyuma y’ikarita itukura yahawe Yumba Kaite ku munota wa 70, amaze gushyamirana n’abakinnyi ba APR FC, Nshuti Innocent na Muhadjili Hakizimana.

Mu ibaruwa RuhagoYacu yaboneye kopi, Amagaju avuga ko Yumba Kaite yabanje gusagarirwa n’abakinnyi ba APR FC ndetse bigera n’aho akubitwa.

Nshuti Innocent amashusho yamugaragaje akubita inkokora Yumba Kaite, ariko ntabwo yerekanye icyo Yumba yamukoreyeNshuti Innocent amashusho yamugaragaje akubita inkokora Yumba Kaite, ariko ntabwo yerekanye icyo Yumba yamukoreye

Kuri ibi kandi, Amagaju avuga ko umusifuzi yabyirengagije agahana uyu mukinnyi w’Amagaju gusa, nyamara amashusho y’umukino yerekena ko abakinnyi ba APR FC bagize uruhare mu byabaye ndetse akaba ari bo babitangije, ariko bo ntibahanwe, bityo iyo kipe igasaba ko uyu mukinnyi yakurirwaho ikarita itukura akazakina umukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuwa Kane tariki ya 29 Kamena 2017.

Amashusho ya AZAM TV yerekanye uyu musore akubitwa inkokora na Nshuti Innocent, uwafataga amashusho agiye kujya mu bafana, agaruka Nshuti aryamye hasi, bishoboka ko Yumba na we hari icyo yamukubise, kuko Muhadjili yahise aza arakaye, asunika uyu musore wahise agwa hasi, ahaguruka bamuha ikarita itukura.

Ibi byose byabaye ubwo Amagaju yarimo yishimira igitego cya mbere yari amaze gutsinda, ari nako abakinnyi ba APR FC bavugaga ko habayeho kurarira.

APR FC yaje kwishyura iki gitego, umukino urangira ari igitego 1-1.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa kane, aho ikipe ya Amagaju isaba FERWAFA ko yakurirwaho ikarita itukura ya Yumba Kaite, ikazamukoresha muri uyu mukino.

Ibaruwa Amagaju yandikiye FERWAFAIbaruwa Amagaju yandikiye FERWAFA

Invururu zavutse, ubwo APR FC yari imaze kwinjizwa igitegoInvururu zavutse, ubwo APR FC yari imaze kwinjizwa igitego

Yumba aryama hasi nyuma yo gushyamirana na NshutiYumba aryama hasi nyuma yo gushyamirana na Nshuti

Amaze guhaguruka bamukubita ikarita y'umutukuAmaze guhaguruka bamukubita ikarita y’umutuku

nyirabizeyimana Kuya 28-06-2017 saa 06:05'

Ariko jye narumiwe ubu koko abantu biyemeje guhagarara ku kinyoma peee!!kubintu bigaragarira amaso nonese uriya batweretse avurwa ni keita cg ni nshuti? nonese ifoto igaragaza nshuti akubita inkokora keita irihe? sha sibyubufana ariko namwe murakabya ,nshuti ari kuvurwa warangiza ukandika amagambo nkariya munsi yifoto ye? niba atari amarangamutima yubufana ni agashinyaguro kuko ifoto namagambo birahabanye pe

sun Kuya 28-06-2017 saa 03:15'

Buriya rero iyo miterama amagamb mwishyuhiriza imitwe kubusa gusa muranyica kbsa,ariko buriya mwe mubona APR itari ikwiye gusezera mumupira w’amaguru kweri!! Kuko mumagobori ifite nduziko ari ukubeshya ngo ni ibikombe,byibura 10 byose byari ubujura,Ubuse mwibagiwe ejo bundi abayobozi bayo bivugirango nimbunda z’imisada zizakoreshwa ariko babone igikombe cy’amahoro!? Ahubwo nibakibahe bigendere kuko ibindi byose barimo guhatanira ni ubusa igikomb gifite nyiracyo mbibabwiye bitaraba muzambwira le 04/7

karinijabo Kuya 27-06-2017 saa 21:36'

Ndemeranya nuyu munyamakuru Jean Luc, baturage nimureke anarangamutima. Njyewe ndi umufana wa APR FC, ariko rwose uriya mukinnyi wamagaju yarenganye cyaneeeee. Erega byatumye APR FC badusuzugura ko dutsindishwa nabafana iyo hamaze gutangwa rouge!!! Byarabaye i Bugesera APR FC duhita tubitsinda aribyinshi. Nonese bayobozi bacu muri APR FC, niba koko inkuru zose zerekana ko tubogamirwaho ngo dukunde dutsinde, abakinnyi beza duhora tugura baduhenze baba bamaze iki? Basifuzi nimureke kuduhengamiraho, mureke tuge twikinira nidutsinda dutsinde nidutsindwa dutsindwe tujye gukosora ibitagenda neza. So, inama nagira Ferwafa, nimukemure ikibazo cyamagaju fc hagati aho batazanasiba kuwakane bikarangira tubateye mpaga, bikunvikana ko twazamukiye ahoroshye kandi turi ikipe yubukombe. Twiyamye abasifuzi babogama

Manzi Kuya 27-06-2017 saa 20:04'

Ariko Mana Yanjye,abasifuzi Bo Murwanda Koko Mwabaye Mute? Babogamira Kugikona Burigihe,kandi Yarinaniwe,ntiyishoboye Kbx. Gusa Ferwafa Yo Ninyamabara,buriya Nayo Ntakinu Ibikoraho Kbx.Kuko Nzamwita N’umufana Wa Apr Turabizi.

Big Kuya 27-06-2017 saa 19:29'

Wa munyamakuru we rwose inkuru zawe zijya zintera kukwibazaho cyane.Kuki wandika inkuru zica ibikuba? Ubu aya makuru urabona uyafitiye gihamya? twe abari ku kibuga i Nyagisenyi twabonye ukuri .Simfana APR ariko uriya mukinnyi Yumbe yateye inkokora bikomeye Nshuti aryama hasi ajijisha umusifuzi

Danny Kuya 27-06-2017 saa 17:36'

Nshuti za football nyarwanda jye ndi umufana wa APR FC
ark ibyo gufana tubireke mbereke uburyo iyi nkuru ifite amakosa menshi:

1.sibyiza kwandika inkuru idafite facts:

* iyo ayo mashusho aba ahari ntakibazo cyari bube gihari byari bwisobanure.

2.niba ibyanditswe ari ibyo wabwiwe cg c wumvanye abandi aho twakumva
ariko niba atari uko kucyi wavuga ngo ntimuzi icyo YUMBA yakoze kandi
n umutoza we mwasohoye inkuru muri reported speach avugako
YUMBA ABAKINNYI BA APR NGO ARIBO BAMUBANJE AKABISHYURA?

buriya niba dushaka kuba abantu babanyamwuga ntitukikunde cyane ngo dukabye kuburyo bituma
twibwira ko ibyacu aribyo byiza byonyine . (Aha mbivugiye kubafana bamwe batajya
bemera ubuhanga bwa bamucyeba babo)

murakoze mbifurije kuba mu isi yaruhago itagira urwango.

ezechiel Kuya 27-06-2017 saa 17:23'

arikomuzakuraryari ngomumenyeko umupirawomurwanda arikowubatse eseniba nsuti yakoze ikosa ntiribonwe narubithitile kayumba yarikora bakaribona bakamuhana bitwaye iki mureke apr yigendere mwayigenzeho iyisezoyose? ariko izabatera icyumutwepe

Gikona Kuya 27-06-2017 saa 16:56'

A P R Irica Champion Yu Rda Kuko Abasifuz Bos Bayihengamirako Kbs Aha Umupira Ntaho Uriko Urava Ntaho Uriko Uraj

kamanzi claude Kuya 27-06-2017 saa 15:18'

Ariko koko Ruhagoyacu mwazagerageje mukiminjiramo agafu mukaba abanyamakuru , uwo ukunda kumubwiza ukuriko ntacyo bitwara, nonose ibiberahanze nabyo birahishwa kugeza naho ubona gukubitwa k,umukinnyi wa APR fc byo arinko kumubatiza ,burya rero kumenyako ubogamye biragora ariko nukuri birabasebya mugerageze ntimukumvishe abantuko APR ntacyo ishoboye kuko buracya mukavugako yirundaho abakinnyi babahanga ibirero nukwivuguruza, kuba bayitsinda igitego baraririye sebyo ntabyo wabonye? Nutanayicishaho ariko nibura uyisome

karinijabo Kuya 27-06-2017 saa 14:34'

Uriya musifuzi nawe ahanwe. Ntabwo yari umukemurampaka mukibuga, ahubwo yari umuteranyabakinnyi. Ubuse ninde utarabonye uburyo yimye penality amagaju igaragarira buri wese!!! Ngewe nunva umusifuzi mwiza yajya akora akazi ke neza agategereza guhembwa ibyo agombwa, not gutegereza gutsindisha ikipe kungufu. Erega na APR FC ishatse yakwamagana biriya bintu; kuko birayisuzuguza nkaho ari ikipe mbi kandi nibaza ko atarimbi pe. Jimy koko nawe bigaragara ko afite uruhare muri iriya saga atinyuke avuge ngo aho yabereye yabonye umusifuzi wumuhanga cyaneeee. Ni akumiro

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)