RUHAGOYACU.com

Amagaju atsindiye Rayon Sports i Huye

Mu mukino wa kabiri w’ikipe ya Rayon Sports mu majyepfo, ikipe y’umutoza Karekezi Olivier ntibashije gutahukana intsinzi nk’uko yabikoze i Muhanga, kuko itsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-1.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 12 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel nyuma yo guhusha uburyo butandukanye kuri Tidiane Kone.

Iyi kipe yakinaga umukino wa kabiri mu mwiherero yari irimo gukorera mu majyepfo mu mpera z’iki cyumweru, yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amagaju ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.



Impinduka zakozwe ku mpande zombi mu gice cya kabiri cy’umukino, zatanze umusaruro ku ruhande rw’iyi kipe y’iNyamagabe itozwa na Nduwimana Pablo, maze ibona ibitego bibiri byatsinzwe na Amani Mugishon detse na Habimana Hassan bakunze kwita Pappy, umukino urangira ari ibitego 2-1.

Nta mpinduka nyinshi zakozwe ku ruhande rwa Rayon Sports yaraye ikinnnye na AS Muhanga ku bakinnyi babanje mu kibuga, uretse Tidiane Kone watangiye mu mwanya wa Bimenyimana Bonfils Caleb wabanje ku ntebe y’abasimbura, n’ubundi agasimbura Tidiane Kone mu gice cya kabiri.


Rayon Sports:
Mutuyimana Evariste, Hakizimana Hassan, Nyandwi Saddam, Mutsinzi Ange, Faustin Usengimana, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nova Bayama, Nahimana Shassir,Tidiane Kone na Mugisha Gilbert.

Amagaju: Ilunga Fredy, Buregeya Rodrigue, Dusabe Jean Claude, Bizimana Noel, Yumba Kaite, Ndikumana Tresor, Ndizeye Innocent, Irakoze Gabriel, Amani Mugisho Mkeshi, Hussein Shaban Tchabalala na Manishimwe Jean de Dieu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Hugo

    Kuya 27-08-2017 saa 07:08'

    Hahahahahahahahahahah ko mbona abagabo bifashe mapfubyi ?
    Muhumure bagabo kdi mukomereze aho gusa nabibutsaga ko AS Muhanga n’Amagaju atari kimwe imwe izi icyo gukora indi wapi.
    Wowe se uratsinda As Muhanga ukivuga ibigwi kweri ngo ufite ubusatirizi ?
    Umu Rayons niba ari ibi umuzaniye arakuvugiriza induru ndakurahiye

  2. Alber

    Kuya 26-08-2017 saa 21:59'

    Courage Bagabo tubarinyuma muri mumyitozo kandi muracyafite igihe cyo gusuzuma aho bipfira
    Courage

  3. karenzi

    Kuya 26-08-2017 saa 19:09'

    Ntakibazo kuri Karekezi, ahubwo nibabone ko Djabel, Girbert na Kone ari abakinnyi bagomba kujya babanzamo buri gihe. Ikindi kandi muri preseason iyo utsinzwe bigufasha gutekereza cyane ibyo gukosora


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru