RUHAGOYACU.com

Amagaju yanze gusuzugurwa na Ferwafa, Yumba arakina na APR FC- Ese biteye gute?

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju bwafashe icyemezo cyo kuza gukinisha Yumba Kayité ku mukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro kigeze muri 1/2, n’ubwo uyu mukinnyi yahawe ikarita itukura mu mukino ubanza wabereye i Nyamagabe.

Yumba Kayité yahawe ikarita itukuramu gice cya kabiri, nyuma yo gushyamirana na Nshuti Innocent wa APR FC wari umuteye inkokora.

Yumba Kaite yahawe ikarita iutukura, asohoka mu kibuga...Yumba Kaite yahawe ikarita iutukura, asohoka mu kibuga...

Amafoto yaranze umukino ubanza.

Nyuma y’umukino ubuyobozi bw’Amagaju bwandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, busaba ko ikarita y’uyu mukinnyi yakurwaho bitewe n’uko umukinnyi wabo; Yumba Kayite yabanje gukubitwa n’abakinnyi ba APR FC mu gihe bo batahanwe. Icyifuzo Ferwafa yateye utwatsi.

Ese ubusabe bw’Amagaju bwari ngombwa?

Nk’uwari ku kibuga, cyangwa undi wese wabonye amashusho y’umukino, umusifuzi wo hagati watanze ikarita itukura, ntiyigeze abona ibyabaye, byaje no kuvamo iyi karita kuko yari yagiye kuzana abakinnyi b’Amagaju bishimiraga igitego cya Mugisho Amani, bateye umugongo ibyaberaga hafi y’aho abasimbura bicara, mu kibuga.

Umusifuzi wo ku ruhande uri mu baje gukiza, ni umwe mu bashobora kuba barabonye ibyabaye hagati ya Nshuti Innocent, Yumba Kayite na Hakizimana Muhadjiri n’abandi bose baje guhoshya ibi bisa n’imvururu byabereye i Nyamagabe.

Amagaju avuga ko uyu mukinnyi yabanje gukubitwa n'abakinnyi ba APRAmagaju avuga ko uyu mukinnyi yabanje gukubitwa n’abakinnyi ba APR

Ikarita itukura yatanzwe gute? Igihe idatanzwe .....

Mu gihe umusifuzi wo hagati atabonye ikosa ryakozwe mu kibuga, rishobora gutanga ikarita runaka, cyangwa ikindi gihano, akenshi aha agaciro ibyo abwiwe n’abasifuzi bo ku ruhande n’umusifuzi wa kane, ari byo umusifuzi kuri uyu mukino ashobora kuba yarashingiyeho aha ikarita Yumba.

Mu gikombe mpuzamigabane kiri kubera mu Burusiya, hari gukoreshwa uburyo bwa ’VAR’ -Kwifashisha amashusho mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe mu kibuga, ariko ibi ntibyitezwe mu rw’imisozi 1000 vuba aha.


Ahandi bikorwa gute?

Igihe hari igikorwa cyatanzweho ikarita idakwiye cyangwa ntitangwe kandi byari ngombwa kubera ko wenda umusifuzi atabibonye, ariko bigaragara ko ikosa ryarimo ubugome bukabije, hashobora kwifashishwa amashusho bagahana uwakoze ikosa, ahagarikwa imikino runaka, cyangwa agakurirwaho ikarita [uwayihawe] niba yarenganyijwe igihe ikipe yabisabye.

FERWAFA yatesheje agaciro icyifuzo cy’Amagaju, kandi ngo ntiyemera amashusho!

Mu gusubiza Amagaju yari yasabye ko iyi karita itukura ya Yumba yakurwaho, Ferwafa yagize ati: "Amagaju Fc’s claim of wrongful dismissal in relation to Yumba Kayite has been rejected based on the match reports from the referee and match commissioner respectively,"

"The player’s one-match suspension will not be overturned and his suspension takes immediate effect, hence he is ruled out of the second leg tie of the Peace Cup Semi-final round against APR Fc due on Thursday, 29/06/2017 at Stade de Kigali."

Muri make, bavuze ko ikarita ya Yumba itakurwaho kuko yakoze ikosa ndetse bagendeye kuri raporo yatanzwe n’umusifuzi na komiseri w’umukino, bityo uyu mukinnyi atazakina umukino uraba kuri uyu wa Kane i Kigali.

Mu ibaruwa yandikiwe Amagaju, Ferwafa yavuze ko mu Rwanda nta tegeko riteganya ko hahindurwa ibyemezo by’umusifuzi hagendewe ku mashusho nyuma y’umukino.

Ferwafa yabwiye Amagaju ko amashusho adahindura ibyemezo by'umusifuzi nyuma y'umukinoFerwafa yabwiye Amagaju ko amashusho adahindura ibyemezo by’umusifuzi nyuma y’umukino

Ese ibi ni ukuri?

Mbere y’umukino wagombaga guhuza Espoir FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu, Espoir yabwiwe ko Nyandwi Saddam adakina uyu mukino wo kwishyura kuko afite amakarita atatu y’umuhondo, yabonye ku mikino ya; Esperence, Marines na Rayon Sports.

RuhagoYacu yumvise ko hifashishijwe amashusho ya Azam, basanze ikarita ya mbere y’umuhondo ibarwa kuri uyu mukinnyi (ku mukino na Esparence), yari guhabwa Hatungimana Basile, bityo yemererwa gukina.


"Byadutunguye batubwira ko afite amakarita atatu, twe tuzi abiri. Ku bw’amahirwe twari dufite CD iriho amashusho y’umukino wa Esperence, yafashwe na Azam, basanze ikarita yari iya Basile. Saddam yambaye nyuma, twari twamukuye ku rutonde."
- Ndayizeye Jimmy utoza Espoir FC.

Muri uyu mwaka w’imikino kandi, umusifuzi Uwikunda Samuel yahagaritswe ukwezi kumwe nyuma yo kuregwa ko yabwiwe gutanga ikarita itukura kuri Hamidou wa Mukura ubwo bakinaga na APR FC, ntabikore, nyamara ku mashusho byaragaragaraga ko yakoreye ikosa kuri Bigirimana Issa wa APR FC.

Mu mwaka ushize kandi, Abakinnyi ba Mukura Victory Sports bahamagajwe muri Ferwafa, barahanwa nyuma yo gusagarira umusifuzi ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports 1-0, wenda ho byatanzwe muri raporo y’umukino.

Aganira na Radio Salus, kuri uyu wa Kabiri, umuvugizi wa FERWAFA yavuze ko mu gihe bakiri kwiga ku kibazo cy’Amagaju, bari bategereje amashusho yemewe ya Azam.

"Dutegereje kubona amashusho ari officiel, apana aya acicikana kuri whatsapp ntabwo ari yo twagenderaho. N’ubu inama iracyarimo, turaza kumenya umwanzuro."

"Birumvikana [amashusho dutegereje] ni azatangwa na Azam, [ayiriwe acicikana] ntabwo namenya aho yavuye, ashobora kuba ari aho yavuye, bakayemeza bakaduha ameze nkayo, cyangwa se tukabona andi atanzwe n’ubifitiye ububasha."

Amagaju ngo arambiwe gusuzugurwa

Babinyujije kuri Twitter, Amagaju atishimiye ko ikarita ya Yumba yagumyeho ndetse ntihagire umukinnyi wa APR FC uhanwa, yavuze ko bakinisha uyu mukinnyi ndetse nibiba ngombwa bazemera gutanga ikirego mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

"Yumba Kayité azakina umukino wo kwishyura na APR Fc wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2017 nk’abandi banyamakosa batahanwe (ku mukino ubanza)."

Amagaju yarahiye ko aza gukinisha YumbaAmagaju yarahiye ko aza gukinisha Yumba

RuhagoYacu yumvise ko abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, barimo perezida De Gaulle n’abashinzwe amarushanwa bari kugerageza kumvisha iyi kipe uburyo yatuza, ntikinishe uyu mukinnyi.

Si ubwa mbere ku mpande zombi hagaragaye kutumvikana cyane ku byemezo bifatiwe iyi kipe dore ko no mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kane, Ferwafa basabye imbabazi Amagaju nyuma yo guhindura amasha y’umukino bari gukina na Rayon Sports batabimenyeshejwe.

Ese koko nta misifurire mibi ihari mu Rwanda, ahubwo ni ukutamenya amategeko kw’ abafana? Dore uko uyobora abasifuzi mu Rwanda abibona.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Kalisa Kuya 29-06-2017 saa 15:06'

Ko numva se Amagaju ashaka gukora nka FERWAFA? None se nibakinisha uwo mukinnyi Nzamwita n’agatsiko ke batabishaka ko bari bubatere mpaga baraba bungutse iki?

habineza Kuya 29-06-2017 saa 14:39'

Mwiriwe ndashaka gusubiza nkurunziza kugitekerezo yatanze APR nikipe yingabo zigihugu ntago arya ferirwafa ntampamvu yokuvuga ngo barayibera kuko aricyo ejo hashize manzi ther aba yarahawe umutuku

Claver Kuya 29-06-2017 saa 14:08'

Dego? niwongela gutorwa ejobundi ekipe uzagire 20 dukomeze turusheho kuryohe nimiyoborere yawe ntamakemwa ngushimiye ko uzatugeza kure hashobo hatakifuzwa nuwariwe wese.

nkurunziza Kuya 29-06-2017 saa 13:18'

mwiriwe ndanenga Ferwafa imikore mibi cyane kurobanura kubutoni kuma equipped nka APR bayibogamiraho bagakabya turabirambiwe Abasifuzi bo barategekwa ibyo baza gukora mukibuga ntabwo bakoresha ibyo bize birababaje ubuyobozi bwu,umupira wamaguru murwanda butagira amategeko ya ruhago buveho ntacyo bukora dutore abandi kuko abariho badusubije inyuma kubera kutamenya ibyo bakora Nzamwita umuyobozi mukuru wa Ferwafa turamwirukanye Mwizina rya Yesu

cyusaabraham Kuya 29-06-2017 saa 13:09'

ariko ferwafa weeeeee nagahoma munwa peeee ahubwose nayahe mategeko ifite degore areke gukomeza gutoba football yacu turamurambiwe njyewe mba Kenya nanjye degore namurusha kuyobora muri ferwafa KBS murakoze

dieudonne Kuya 29-06-2017 saa 09:57'

kuki tittle y,inkuru zanyu akenshi ziba zishaka guhanganisha abantu zikangura emotions zabo? nubwo ntafana igikona ariko simbona amagaju agisezerera nubwo uwo nyandwi yakina rwose baravamo.

KIKI Kuya 29-06-2017 saa 09:08'

FERWAFA ntacyo imaze ikwiye guseswa ikavaho burundu, none se espoir ikinishije umukinnyi wari hagaritswe Sadam kuberako ngo harebwe amashusho bagasanga atariwe wahawe ikarita bavuguruza ibiri muri raporo ya komiseri, Amagaju kuberako agiye gukina na APR ngo nta tegeko ryo kureba amashusho? Akari inyuma y’ibi nzaba mbarirwa!!!!!!!!
Sindi umufana wa gasenyi ariko, nkunda umupira ngakunda ukuri. Rayon yakoze yiviramo ibyari kuzayikorerwaho ni amahano. Vaincre sans peril on triomphe sans gloire, iyo ukoresha amanyanga ngo utware ibikombe, ugakoresha abantu amakosa nabo bakayakora nk’ama robots nta gutekereza nkaho bibwira ko abantu bose ari injiji, ... ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose, nzaba mbarirwa ni umwana w’umunyarwanda. Amahoro kuri mwese.

ezechiel Kuya 29-06-2017 saa 07:44'

ewana amagajuyibeshe atekemoyumba yirebere icyobita ibihano bikakaye mpaga ikurikiwe nibihanobikaze ngemazekuvugana naferwafa bibeshe

dev Kuya 29-06-2017 saa 07:22'

ariko se football yo murwanda itagira amategeko iyo ni foot ki?
buri kintu cyose ngo nta tegeko!!!!
ni gute bavuga ko itegeko ryo gufata icyemezo bagendeye kuma shusho ntarihari?
kdi ubwo rayon yakinaga na AS de kigali hagahanwa Cedric n’umutoza na ba Claude , kuki bavuze ngo barebye amashusho y’ibyabaye bituma babona ko bateje akavuyo barabahana.
none kuri Ntamika(APR) nyibishoboka ko amashusho yitabazwa! uuuuuu!! ni akumiro koko.mbega Ferwafa ya De gaule!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!