RUHAGOYACU.com

Amagaju yasinyishije umukinnyi w’Intamba mu Rugamba

Amagaju Football Club yamaze kugura umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu y’u Burundi; Ndikumana Trésor wakiniraga ikipe ya LLB Academic ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu musore wari umaze iminsi itatu i Nyamagabe yumvikana n’iyi kipe, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri, aho azayikinira kugeza mu mwaka w’imikino 2018/19.

Amagaju yashoje shampiyona ishize ari ku mwanya wa 10, akanagera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro ntabwo arigaragaza ku isoko ry’igura ribanziriza umwaka mushya w’imikino.

Iyi kipe ikaba yaramaze kongerera amasezerano abakinnyi bayo batandukanye barimo; Habimana Hassan bari bakuye muri Kirehe FC, Ndizeye Innocent, Munezero Dieudonne, na Manishimwe Jean de Dieu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Landry

    Kuya 13-08-2017 saa 13:40'

    Gghg ese abo barundi bahageze ntibabikora?

  2. Renovat

    Kuya 12-08-2017 saa 15:22'

    Chapion Yuburund Irasumba Iyugwanda Muga Gusa Uburyo Nibwo Buriko Bugorana Nikimenyamenya Ntageragezwa Bacamwo

  3. burundi

    Kuya 12-08-2017 saa 13:42'

    nind ubazana? erg namavubi ni burundi b TUNAWACANA

  4. Gghg

    Kuya 12-08-2017 saa 07:19'

    Rutamu kuri R1 ati: Niba dushaka kugera kure ntabwo twajya gushaka abakinnyi i Burundi buri ku mwanya wa 130 ku rutonde rwa FIFA. Murabona atari ukuri c?

  5. seba

    Kuya 12-08-2017 saa 06:48'

    nukuri umwana wacu karekezi oliviye arababa wagiye muri yakipembi yambere kwisi bazamwirukana ako kanya ntacyo yayimarira yarashize


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru