RUHAGOYACU.com

Amagaju yasinyishije Yahaya yakuye mu ishuri rya ruhago rya Samuel Eto’o

Nyuma yo gutakaza rutahizamu w’umurundi Shaban Hussein ‘Tchabalala’ werekeje muri Rayon Sports, ikipe y’Amagaju FC yamaze gusinyisha rutahizamu w’umunya-Gabon; Yahaya Mustapha Yahaya Baba.

Yahaya wahawe amasezerano y’amezi atandatu, azarangira n’uyu mwaka w’imikino 2017/18, yavuye muri Académie Club de Libreville yo muri Gabon, iyi yahize yitwa "CENTRE DE FORMATION SAMUEL ETO’O DE LIBREVILLE" nk’uko RuhagoYacu yabitangarijwe n’uruhande rwa Amagaju FC, ndetse yaguzwe mu rwego rwo gusimbura Shaban Hussein, aho azafatanya n’abarimo Amani Mugisho.

Yahaya Mustapha Yahaya Baba wavuye muri Gabon yasinyiye Amagaju Yahaya Mustapha Yahaya Baba wavuye muri Gabon yasinyiye Amagaju
Uyu rutahizamu yahawe amasezerano azarangirana n'uyu mwaka w'imikinoUyu rutahizamu yahawe amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino
Aje gusimbura Shaban Hussein 'Tchabalala' werekeje muri Rayon SportsAje gusimbura Shaban Hussein ’Tchabalala’ werekeje muri Rayon Sports

Nyuma y’imikino 10 imaze gukinwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Amagaju FC ari ku mwanya wa 10 n’amanota 11.

Iyi kipe irateganya umukino wa gicuti mu mpera z’icyumweru mu rwegp rwo kwitegura imikino ya shampiyona izasubukurwa mu kwezi gutaha, ubwo ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ izaba ikubutse mu mikino ya CHAN 2018 iri kubera muri Maroc.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru