RUHAGOYACU.com

Amagaju yongereye amasezerano abakinnyi 4, arimo kuganira n’abandi 3

Mu rwego rwo gukomeza kubakira ku mwaka mwiza w’imikino ikipe y’Amagaju yagize muri 2016/17, ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze kongerera amasezerano abakinnyi batanu, bamwe mu bafashije iyi kipe kugera muri ½ cy’igikombe cy’amahoro.

Muri uyu mwaka w’imikino; Amagaju yashoje shampiyona ari ku mwanya wa 10, akora amateka yo kugera kure mu gikombe cy’amahoro, aho yegukanye umwanya wa kane atsinzwe na Rayon Sports 3-0 bahatanira umwanya wa gatatu.

Mu mpera z’icyumweru twashoje, iyi kipe ikaba yarongereye abakinnyi bayo bane amasezerano y’imyaka ibiri, aba barimo; Habimana Hassan bari bakuye muri Kirehe FC, Ndizeye Innocent, Munezero Dieudonne, na Manishimwe Jean de Dieu.

Umunyamabanga w’ikipe y’Amagaju; Barthazar yatangarije RuhagoYacu ko uretse aba bakinnyi bane bamaze gusinya amasezerano mashya, Sibomana Arafat na we bamaze kumvikana ku buryo naboneka azasinya.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi kipe iri mu biganiro n’abandi bakinnyi batatu bo mu yandi makipe ku buryo nibirangira bazabitangaza.

Mu bakinnyi umutoza Pablo Nduwimana yifuza harimo kuzana umunyezamu ukora ikinyuranyo ugeraranyije n’abandi bazamu afite, aho bivugwa ko iyi kipe ishobora gusezerera Shyaka Regis bari baguze muri Mukura Victory Sports.

Abandi bakinnyi harimo umukinnyi ushaka ibitego ku buryo yakunganira Amani Mugisho ndetse no mu mutima wa ba myugariro.

Iyi kipe yarimo abakinnyi bakomoka muri Congo Kinshasa, ariko bagiye umwaka w’imikino utararangira, umutoza afata icyemezo cyo gukoresha ikipe yari asigaranye.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru