RUHAGOYACU.com

Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye

Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali yerekeza i Gulu ho muri Uganda, igihugu Amavubi y’u Rwanda aherutse guherwamo isomo rya ruhago, gusa abo banyeshuri bo bakaba bagiye guhatana na bagenzi babo bahize abandi mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’iburasirazuba.

Mu rukerera rw’uyu wa 17 Kanama ni bwo amakipe yahize andi mu mikino y’abanyeshuri mu Rwanda, yahagurutse i Kigali yerekeza ahitwa Gulu, mu Burengerazuba bwa Uganda, aho yitabiriye FEASSA (imikino ihuza abanyeshuri bo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba) ikinwa ku nshuro yayo ya 17.

LDK ifitemoa bakinnyi mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 16 yitezweho igikombe cya FEASSALDK ifitemoa bakinnyi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yitezweho igikombe cya FEASSA

Mbere yo guhaguruka i Kigali, abakinnyi bose bagize ayo makipe 21 ndetse n’abazakina ari umwe umwe, bakusanyirijwe muri IPRC-Kigali, aho bageraga kuri 400 maze bahabwa impanuro ndetse bashyikirizwa ibendera nk’ikimenyetso cy’uko bagiye guhagararira u Rwanda.

Mu mpanuro bahawe, bibukijwe indangagaciro zikwiye kuzabaranga muri iyo mikino, banagaragarizwa icyizere bafitiwe, basabwa kutazatenguha Abanyarwanda bazaba bahagarariye muri iyo mikino nk’uko Emile Ruberwa ushinzwe Itangazamakuru mu ishyirahamwe ry’imikino y’Abanyeshuri yabitangarije The New Times.

Ruberwa yagize ati “Dufitiye icyizere amakipe yacu, kuko yateguwe bihagije mu myiherero, kandi yiteguye guhagararira igihugu cyacu neza ndetse no mu buryo bwose bushoboka. Twiteguye kwegukana imidali n’ibikombe muri Uganda.”

APE Rugunga ifite abakinnyi bakomeye kandi bamenyerewe mu makipe y'icyiciro cya mbere na yo ngo nta gushidikanya izakizana muri BasketballAPE Rugunga ifite abakinnyi bakomeye kandi bamenyerewe mu makipe y’icyiciro cya mbere na yo ngo nta gushidikanya izakizana muri Basketball

Iyi mikino igomba kuzamara icyumweru izatangira kuwa 19 Isozwe kuwa 27 Kanama, ikazahuza amakipe y’ibigo by’amashuri yabaye aya mbere mu bihugu bitanu, ari byo Uganda, Kenya, Burundi, Sudani y’epfo n’u Rwanda.

Mu mikino ya FEASSA yakinwe ku nshuro ya 16 i Eldoret muri Kenya, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe 17, ariko bitewe n’uko yitwaye byatumye ahita yiyongera agera ku makipe 21.

Uretse amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino rusange, hari n’abazaseruka mu mikino ikinwa n’umuntu ku giti cye, aho bazakina Tennis, Ping-Pong, Umukino wo koga no gusiganwa ku maguru.

Abahagarariye u Rwanda muri Basketball bahagurukanye Morali nyinshiAbahagarariye u Rwanda muri Basketball bahagurukanye Morali nyinshi

Amakipe ahagarariye u Rwanda muri FEASSA 2017:

Umupira w’amaguru:
Abahungu: Lycée de Kigali na College Karambi
Abakobwa: GS Remera-Rukoma, ES Mutunda na GS Kabusunzu

Volleyball:
Abahungu: Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, GS Saint Joseph na Rusumo High School
Abakobwa: GS Saint Aloys Rwamagana na GS Indangaburezi

Basketball:
Abahungu: APE Rugunga, ETENI Rubavu, Petit Seminaire Baptiste
Abakobwa: Lycée de Kigali na College Gisenyi

Handball:
Abahungu: ESEKI na ADEGI Gituza
Abakobwa: AIP Hanika na APEGA Gahengeri

Netball:
Abakobwa: GS Gahini

Rugby:
Abahungu: Sainte Trinité yo mu Ruhango

Bahawe ibendera nk'ikimenyetso cy'uko bahagarariye AbanyarwandaBahawe ibendera nk’ikimenyetso cy’uko bahagarariye Abanyarwanda

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru