RUHAGOYACU.com

Amakipe 31 muri 32 azakina 1/16 cy’igikombe cy’amahoro yamaze kumenyekana [Updated]

Imikino ya 1/32 y’igikombe cy’amahoro cya 2017, yabaye kuri uyu wa Gatatu, isize amakipe 27 muri 32 azakina imikino 1/16 amaze kumenyekana.

Intare FC na Hope FC, zabonye itike kuri uyu wa Kabiri.

Tombola y’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka yabaye kuwa Kabiri w’icyumweru gishize, yasize amakipe 22 azabanza gukina 1/32, hakavamo akomeza muri 1/16. Aya, akaba yaratoranyijwe hagendewe ku buryo yitwaye mu gikombe cy’amahoro giheruka.

Muri aya makipe 22, hazavamo 11 yatsinze, kongeraho 5 yitwaye neza (yatsinzwe neza), aziyongera kuri 16 yitwaye neza mu gikombe cy’amahoro giheruka, ubundi bakine 1/16, aho biteganyijwe ko 1/16 kizatangira tariki ya 19 z’ukwezi gutaha kwa Kane.

Rayon Sports niyo ifite igikombe giheruka nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Imikino ya 1/32 uko yagenze:

Imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri:

  • Giticyinyoni Fc 1-4 Intare Fc
  • Hope Fc 2-1 Esperance SK

Imikino yabaye kuri uyu Gatatu:

  • Sorwathe Fc 0-1 Vision JN
  • UR Fc 0-3 Pepiniere Fc (UR yatewe mpaga)
  • Heroes Fc 1-2 United Stars
  • Akagera Fc 1-1 Etoile de l’est ( pen 7-6 )
  • Nyagatare Fc 0-3 Kirehe Fc (Nyagatare yatewe mpaga)
  • Aspor Fc 2-1 Vision Fc
  • Rwamagana City Fc 4-0 Gasabo United
  • Musanze Fc 4-0 SEC Fc
  • Miroplast Fc 1-0 Rugende Fc

Andi makipe yatangiranye itike ya 1/16 muri uyu mwaka wa 2017 ni: Police Fc, Amagaju Fc , Rayon Sports, Marines FC, Isonga Fc, AS Muhanga, APR Fc, Bugesera Fc, SC Kiyovu, Sunrise Fc, Espoir Fc, La Jeunesse Fc, Gicumbi Fc, Mukura VS, Enticelles Fc na AS Kigali.

Andi makipe 4 yatsinzwe neza, yabonye itike ya 1/16 ni: Esperance SK, Heroes Fc, Vision FC, Etoile de l’Est mu gihe Rugende Fc na Sorwathe Fc zizabanza kwisobanura kubera ko zombi, zatsinzwe 1-0.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 10-03-2017 saa 04:02'

    Ariko umukinnyi w’umunya Rwanda witwa "Nininahazwe "wa Apr abahehe bavandi? cg yaravunitse!!!!?

  2. Asiimwe JADO1 William

    Kuya 9-03-2017 saa 18:00'

    RAYON SPORT nikomeze itsinde kuko omumahanga ikomeje kwigaragaza mugihe APR FC byayinaniye nireke gukomeza kwitwaza umutoza wayo ndetse n’abasifuzi nihebere urwaje ireke gikundiro yitwarire igikombe muburyo bwisuku twese abafana bayo tuyirinyuma n’amashengesho menshi cyane!!!!!!!!!!!!!!!!!!!2017 njye muri BUNYORO KINGDOM Gikundiro OYE!!!!!!!!!

  3. IMANISHIMWE ERIZABETH

    Kuya 9-03-2017 saa 08:12'

    Ariko abafana ba apr mwabaye mute mureke kwitwaza umutoza mureke kumwishyiramo kuko ubungubu nabwo aribwo mubonyeko adashoboye mureke gushakira icyibazo aho cyitari njye umutoza wanyu nakosa mubonaho naho gikundiro yacu imana ikomeze iyigende imbere kdi izajye ihora iduha ibyishimo gikundiro REYO OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  4. Musesenguzi

    Kuya 9-03-2017 saa 03:43'

    Ndabona Musanze yakinguye ibirori by’umubatizo w’izina rya Binezero!!!
    Iyo gahunda izakomeza Rayon niva kwigisha umupira muri Mali!
    Mbona hano mu Rwanda amakipe yose agikina wa mupira wo mu turere!!! Byabipira nise "Wa gipira we ndaguteye!! Ese urajya mu izamu??? Gushaka gutsinda igitego kitateguwe, batindana umupira byibuze iminota 2?!!
    Bene iyo mipira ntiyakuna ijonjora!

  5. Paccy

    Kuya 8-03-2017 saa 17:19'

    Kugarukakwa Muhahiri Biraduhikizere Ntibihagije Dukeneye nintsinzi Birababaje Muri APR FC ese haburikingo haboneke umutoza ushoboye abakinnyibo nibezape ariko umutoza APR ntiharanira inyungu ntakibuze nishimishe abakunzibayo bayobozi ba APR FC turabinginze mudukizemucyeba mugiribihebyiza

  6. SHYAKASHINGIRO

    Kuya 8-03-2017 saa 13:43'

    biradushimishijekubamuhadjiriyagarutse


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru