RUHAGOYACU.com

Amakipe y’ibigo by’amashuri bihagarariye u Rwanda muri FEASSA ntiyorohewe

Hasigayemo mbarwa mu makipe 21 ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (FEASSA) irimo kubera muri Uganda, amenshi akaba yamaze gusezererwa atarenze ijonjora ryo mu matsinda.

U Rwanda rufite igitinyiro mu bindi bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ariko iyo bigeze mu mikino, cyane cyane iy’abanyeshuri ho menya atari ko biri n’ubwo ari ko byahoze.

u Rwanda rufite nibura amakipe atatu ku mikino ya nyumau Rwanda rufite nibura amakipe atatu ku mikino ya nyuma

Hambere muri FEASSA wasangaga ibikombe byinshi byatashye i Rwanda nyamara rwahagararirwaga n’amakipe make, aho nko mu 2016 rwahagarariwe n’amakipe 17 kandi menshi muri yo yegukana ibikombe.

Uyu mwaka amakipe yariyongereye ava kuri 17 aba 21, abafana bakibwira ko ibikombe bigeye kwiyongera na byo, ariko bisa n’aho ayo makipe yagendeye ku makuru y’umwaka ushize agasanga abandi barateye imbere, kuko amenshi muri yo yatsinzwe rugikubita.

Mu gihe hasozwa imikino y’ijonjora mu matsinda, amakipe 6 ni yo yonyine yabonye itike ya ½ cy’irangiza, n’ayo amwe akaba agomba guhita acakirana ku buryo u Rwanda rufite amahirwe y’uko amakipe nibura 2 azakina umukino wa nyuma mu gihe andi yose uko ari 15 yo yamaze gusezererwa.

APE Rugunga yabimburiye andi makipe kugera ku mukino wa nyumaAPE Rugunga yabimburiye andi makipe kugera ku mukino wa nyuma

Amakipe yo mu Rwanda yageze muri ½ na gahunda y’imikino ya yo:

- 9h00: Volleyball (Abakobwa): St Aloys Vs Indangaburezi
- 11h00: Volleyball (Abahungu): Rusumo HS Vs Malakal (SS)
- 11h00: Handball (Abahungu): ESEKI Vs ADEGI
- 11h00: Basketball (Abagabo): APE Rugunga Vs Kibuli (Ug)

Muri Volleyball amakipe atatu ni yo yageze muri 1/2 cy'irangizaMuri Volleyball amakipe atatu ni yo yageze muri 1/2 cy’irangiza

Rusumu HS ni yo yageze muri 1/2 cy'irangiza muri VolleyballRusumu HS ni yo yageze muri 1/2 cy’irangiza muri Volleyball

ES Kigoma muri Handball iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara igikombeES Kigoma muri Handball iri mu zihabwa amahirwe yo gutwara igikombe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ndayisenga Vincent

    Kuya 25-08-2017 saa 13:26'

    abascolaire nibaze bitegure umwaka utaha cyane cyane muri foot kbs murakoze.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru