RUHAGOYACU.com

Amakipe yasezerewe mu gikombe cy’Amahoro yahawe amahirwe ya kabiri

Nyuma y’uko hamenyekanye amakipe 27 muri 32 azakina 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryashyize ahagaragara uburyo amakipe yatsinzwe agomba guhura kugira ngo hamenyekane andi atanu azakomeza muri 1/16.

Amakipe 11 yatsinzwe mu mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, kongeraho Sorwathe FC, azahura hagati yayo mu mikino izaba kuwa Gatandatu kugira ngo huzuzwe umubare w’amakipe 32 azakina imikino 1/16.

Rwamagana City yari yasezerewe na Esperance kuri uyu wa KabiriRwamagana City yari yasezerewe na Esperance kuri uyu wa Kabiri


Uko amakipe azahura kuwa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018

  • Vision JN vs Sorwathe FC (Musanze, 15:30)
  • Gasabo United vs Akagera FC (Rwamagana, 15:30)
  • Aspor FC vs SEC FC (Ferwafa, 15:30)
  • Interforce FC vs Rugende FC ( Kicukiro, 15:30)
  • Giticyinyoni FC vs UR FC (Muhanga, 15:30)
  • Rwamagana City FC vs Nyagatare FC (Rwamagana, 13:00)

Imikino itandatu hazakomeza amakipe atanu?

Yego, muri iyi mikino uko ari itandatu, ni ukuvuga ko amakipe azatsinda ari atandatu, ariko muri ayo hazakomezamo atanu. RuhagoYacu yabwiwe ko ikipe izaba yatsinze bike (ibitego bikeya) niyo izasigara.

Inkuru bifitanye isano: Peace Cup 2018: Amakipe 27 muri 32 azakina 1/16 araye amenyekanye

Aspor FC izahura na SEC kuwa GatandatuAspor FC izahura na SEC kuwa Gatandatu

Imikino ibanza ya 1/16 izakinwa tariki ya 6 n’iya 7 Gashyantare, iyo kwishyure ikinwe tariki ya 21 na 22 Gashyantare 2018 mu gihe bazagaruka mu kibuga bakina 1/8 hagati ya tariki ya 14 na 15 Werurwe no ku ya 17 n’iya 18 Werurwe mu kwishyura.

Imikino ya 1/4 izaba hagati ya tariki ya 22 na 23 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura yo izakinwa tariki ya 12 Kamena 2018.

Amakipe azaba yabashije gukomeza, azakina imikino ibanza ya 1/2 tariki ya 26 n’iya 27 Kamena, iyo kwishyura ibe tariki ya 30 Kamena no ku ya 1 Nyakanga mbere y’uko umukino wa nyuma ukinwa tariki ya 4 Nyakanga 2018.

Ikipe izegukana igikombe cy’Amahoro muri uyu mwaka wa 2018, izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka utaha wa 2019.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru