RUHAGOYACU.com

Amakipe yo mu Rwanda yegukanye ibikombe bitatu muri FEASSA

Mu makipe 21 yari ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amashuri yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (FEASSA), APE Rugunga, ES Kigoma na Rusumo HS ni zo zashoboye kwegukana ibikombe.

Ikipe ya Basketball ya APE Rugunga ni yo yabimburiye andi makipe kugera ku mukino wa nyuma itsinze Kibuli yo muri Uganda ku manota 73-59. Yahise ibona itike yo gukina na BUDDO na yo yo muri Uganda, ihiti iyitwara igikombe iyitsinze ku manota 71-70.

Rusumo HS yinjiye mu mukino izirikana ko igomba gutwara igikombeRusumo HS yinjiye mu mukino izirikana ko igomba gutwara igikombe

Muri Handabll y’abahungu ho, ES Kigoma yongeye kubabaza abagande, itsinda Kibuli amanota 26- 24, mu gihe Rusumo HS na yo yarushijeho kubatoneka, itsinda Luyanzi amaseti 3-0 muri Volleyball y’abahungu.

Muri Volleyball y’abakobwa ho GS St.Aloys y’i Rwamagana ntiyahiriwe mu mukino wa nyuma yahuriyemo na Kwantanze yo muri Kenya, kuko yawutsinzwe amaseti 1-3, bituma yegukana umwanya wa kabiri.

Amakipe y’ibigo by’amashuri atatu ni yo yegukanye ibikombe muri 6 yari yageze muri ½ cy’irangiza, mu gihe yari yahaguruts emu Rwanda ari 21 mu mikino itandukanye irimo Umupira w’amaguru, Volleyball, Football, Handball. Basketball, Tennis, Ping Pong, Rugby hakiyongeraho n’abakina imikino ngororamubiri.

Abafana ntibatereranye Rusumo HS ariko na yo ntiyabateterejeAbafana ntibatereranye Rusumo HS ariko na yo ntiyabatetereje

Amakipe yo muri Kenya mu bakobwa muri Volleyball yari akomeye cyaneAmakipe yo muri Kenya mu bakobwa muri Volleyball yari akomeye cyane

Umuyobozi muri Ambasade y'u Rwanda muri Uganda yakurikiye umukino Rusumo HS yatwariyemo igikombe ahita anifotozanya na yoUmuyobozi muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yakurikiye umukino Rusumo HS yatwariyemo igikombe ahita anifotozanya na yo

APE Rugunga ni iya mbere mu Rwanda no muri EAC ku nhsuro ya kabiri yikurikiranyaAPE Rugunga ni iya mbere mu Rwanda no muri EAC ku nhsuro ya kabiri yikurikiranya

APE Rugunga yahigitse andi mashuri yo mu RwandaAPE Rugunga yahigitse andi mashuri yo mu Rwanda

APE Rugunga yatwaye igikombe ku kinyuranyo cy'inota rimweAPE Rugunga yatwaye igikombe ku kinyuranyo cy’inota rimwe

ES Kigoma yatwaye icya Handball ku kinyuranyo cy'amanota abiri gusaES Kigoma yatwaye icya Handball ku kinyuranyo cy’amanota abiri gusa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru