RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Amarozi, ibibuga na Ferwafa mu dushya 10 twaranze umwaka wa shampiyona twashoje
Print Comments: 4 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Tariki ya 4 Nyakanga, ni yo yakabaye yarashyize akadomo ku mwaka wa shampiyona wa 2016-2017 gusa ku mpamwe imwe cyangwa iy’indi, ubundi twavuga ko ku mugaragaro uyu mwaka uri busozwe kuri uyu wa gatandatu, ubwo Rayon Sports iza guhabwa igikombe cya shampiyona yatsindiye ntikibone. Nako ni agashya.

Ruhagoyacu, yasubije amaso inyuma, ikusanya udushya 10 twaranze uyu mwaka wa shampiyona

10. Kwanga ibibuga bya Gicumbi, Amagaju na Sunrise

Ikibuga cya Sunrise kiri mu byari byanzwe ku ikubitiro gusa kiza kwemerwa ku munsi wa kabiri wa shampiyonaIkibuga cya Sunrise kiri mu byari byanzwe ku ikubitiro gusa kiza kwemerwa ku munsi wa kabiri wa shampiyona

Ntibisanzwe. Mbere y’uko uyu mwaka wa shampiyona utangira, akanama kashyizweho n’inteko rusange ya Ferwafa ngo gasure ibibuga bitandukanye harebwa niba koko bifite ubushobozi bwo kwakira shampiyona y’icyiciro cya mbere, kemeje ko ibibuga by’Amagaju, Gicumbi na Sunrise, bitari ku rwego rwo gukinirwaho

Ibi byari bishya gusa wenda bikwiye, icyatangaje aha ariko, ni uko ibibuga bya Kirehe, Bugesera Espoir na Pepiniere byaje kwemererwa ku buryo bwibajijweho kandi ari byo byagaragazaga inenge.

Byaje kurangira amakipe akomorewe, Gicumbi yemererwa bitinze. Igitangaje ni uko umukino ukomeye iyi kipe yagombaga kwakirira iwayo, byaje kurangira iwujyanye i Kigali aho yanyagiriwe na Rayon Sports.

9. Rayon Sports kujya gukina ifite abakinnyi 15 gusa

I Rusizi, Masudi yarahindukiraga akabura umukinnyi abwiraI Rusizi, Masudi yarahindukiraga akabura umukinnyi abwira

Biratangaje. Ferwafa cyo kimwe n’ahandi, yemerera buri kipe kugira abakinnyi 18 kuri buri mukino, gusa akenshi amakipe iyo agiye gukina mu ntara usanga yitwaje nka 20 cyane cyane iyo bisaba gukora urugendo rurerure. Mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro ariko, Rayon Sports yisanze ijyaye abakinnyi 15 i Rusizi, ku mpamvu kugeza nanubu zitari zamenyekana. Ibyakurikiye, byabara Bakame wahindukijwe ubugira kabiri, ikipe ye igasezererwa bitunguranye!

8. Gicumbi vs Musanze. Abasifuzi babuze ku kibuga

Abasifuzi babanje kugera ku kibuga ari babiri gusa, uwa gatatu ari na we wasifuye hagati ahagera akerereweho, ariko uwa kane we yabuze aza kugera ku kibuga umukino umaze iminota 7 utangiyeAbasifuzi babanje kugera ku kibuga ari babiri gusa, uwa gatatu ari na we wasifuye hagati ahagera akerereweho, ariko uwa kane we yabuze aza kugera ku kibuga umukino umaze iminota 7 utangiye

Mu gihe amakipe akenshi ari yo akunda gukererwa kugera ku bibuga cyangwa se rimwe na rimwe akabura agaterwa mpaga, umukino w’umunsi wa 28 hagati ya Gicumbi na Musanze wo wari wihariye. Uyu waje gutangira nyuma y’iminota 30 kubera ibura ry’umusifuzi umwe muri bane ndetse n’ubukererwe bw’uwagombaga gusifura hagati, hagahwihwiswa ko byaba byatewe n’uko umwe muri bo yakoze impanuka.

Nk’uko bisanzwe, umukino wa Gicumbi FC na Musanze FC wagombaga gutangira saa cyenda n’igice(3:30pm), ariko watangiye saa kumi n’iminota ibiri (4:02pm), utangira uyobowe n’abasifuzi batatu aho kuba bane.

Ubwo umukino wari umaze iminota 7 utangiye, ni bwo Umusifuzi bakunda kwita Mazembe yageze ku kibuga, uyu akaba ari we wari wategerejwe ngo umukino utangire, dore ko ari we wari umusifuzi wa kabiri mu bo ku ruhande.

8. Sunrise yarokotse mpaga ubugira kabiri nyuma yo kubura ku kibuga cyayo

Umutoza Cassa yabikurikiranaga yiyicariye kureUmutoza Cassa yabikurikiranaga yiyicariye kure

Ku nshuro ya kabiri, ikipe ya Sunrise habuze gato ngo itererwe mpaga ku kibuga cyayo, ubwo yakiraga APR FC ku mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza w’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka.

Sunrise byageze ku isaaa 15:30 itari yagaragara ku kibuga cya Nyagatare, yaje kwemera gukina na APR FC umukino w’uyu munsi nyuma yaho ubuyobozi bwemeye gutanga amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandatu(2 600 000Frw), bivuze ko buri mukinnyi yaje guhabwa ibihumbi 100 barakunda bajya mu kibuga.

Uyu mukino wakerereweho iminota 20 kubera iyi kipe yari yanze kuza, kera kabaye waje gutangira aho iyi kipe ya Cassa Mbungo yatinze kwinjira mu mukino ku mpamvu zumvikana, cyane ko abakinnyi bayo batari babonye umwanya wo kwishyushya.Uyu mukino wakerereweho iminota 20 kubera iyi kipe yari yanze kuza, kera kabaye waje gutangira aho iyi kipe ya Cassa Mbungo yatinze kwinjira mu mukino ku mpamvu zumvikana, cyane ko abakinnyi bayo batari babonye umwanya wo kwishyushya.

7. Marines yahejeje abakinnyi ba Etincelles hanze ibitura ko bayitsinze

Akebo kajya iwa Mugarura, Nyuma yaho Etincelles habuze gato ngo imanure Marines, iyi kipe y'ingabo z'igihugu yayihimishije gufungirana hanze abakinnyi n'abafana bayoAkebo kajya iwa Mugarura, Nyuma yaho Etincelles habuze gato ngo imanure Marines, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yayihimishije gufungirana hanze abakinnyi n’abafana bayo

Niba hari amakipe abiri y’amakeba akina mu Rwanda, ubanza atari APR FC na Rayon Sorts nkuko benshi babikeka, ahubwo ni amakipe abiri abarizwa mu karere ka Rubavu. Marines na Etincelles.

Ku munsi wa 28 wa shampiyona, aya makipe yombi yaje guhurira kuri stade Umuganda mu mukino Marines yasabwagamo gutsinda ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere, ariko birangira Etincellles nta mpuhwe iyigiriye iyitsinda 2-1 iyishyira habi.

Ntabwo byagarukiye aho, ku mukino wakurikiye Marines yagombaga kwakira Kiyovu maze ihera mubafana, itike yaguraga 500 iyikuba 6 igera kuri 3000Frw mu gihe abakinnyi ba Etincelles na bo bahejejwe hanze. Byarangiye Marines itsinze 1-0 iguma mu cyiciro cya mbere. Ngo inuma y’i Burundi yatumye ku y’i Rwanda ngo ha uguha.

6. Umwana wavuze ko yoherejwe na Rayon Sports yibye Gants z’umunyezamu wa Etincelles mu mukino hagati

Uyu mwana yahuye n'uruvagusenya nyuma yo gutumwa n'abasimbura ba Rayon Sports. Aha yakururwaga na Komiseri w'umukinoUyu mwana yahuye n’uruvagusenya nyuma yo gutumwa n’abasimbura ba Rayon Sports. Aha yakururwaga na Komiseri w’umukino

Ubusanzwe mu muco nyarwanda bazakubwira ko umwana muto anishimira umwanzi ruharwa, bazamwita igisekeramwanzi. Abanyarwanda ariko bo bajya kure bakubwira ko Umwana wundi abishya inkonda, ahari ni nabyo bijyanye ibyabereye ku bibuga by’umupira ‘amaguru mu mwaka ushize wa shampiyona, aho abana basigaye bakoreshwa mu myemerere y’umwana, mu myemerere idahwitse.

I Nyamirambo, ku munsi wa 13 wa shampiyona Rayon Sports yakiraga Etincellesmuri Mutarama uyu mwaka . Aha, umwana muto ku maso yamaze iminota myinsho ahatwa ibibazo na Police ndetse na Comissaire w’umukino ni nyuma yo koherezwa mu izamu rya Etincelles ngo akuremo Gants za kabiri z’umunyezamu Rukundo Protogene arazitwara.

Kuri Rayon Sports, ubanza ari zo zatumaga badatsinda, dore ko iminota yari imaze kuba 55 amakipe anganya 0-0, gusa nyuma yo kuzirukankana nubundi ntacyahindutse. Ngo burya uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe, gusa byarangiye nubundi ari uguhungira ubwayi mu kigunda.

5. Pepiniere yasezeye mu cyiciro cya mbere iragaruka

Umukino wa Police ni wo ntandaro ya byoseUmukino wa Police ni wo ntandaro ya byose

Tariki ya 27 Ukuboza, ni bwo ikipe ya Pepiniere nshya mu cyiciro cya mbere, yari yatangaje ko yikuye muri shampiyona kubera guhagarikwa ikibuga igaterwa mpaga na As Kigali, ikintu kuri bo babonaga ko kitashoboka kuko intego ubuyobozi bwari bufite kwari ugushimisha abaturage bo ku Ruyenzi.

Nyuma y’iyi mpaga, ikipe ya Pepiniere yaje gutangaza ko isezeye muri shampiyona kubera icyo yitaga akarengane, binarangira itanitabiriye umukino w’umunsi wa 11 yari buhuriremo na Marines. Nyuma y’ibiganiro iyi kipe yari imazemo iminsi na Ferwafa ariko,byaje kurangira yemeye kugaruka muri shampiyona. Gusa nubundi byarangiye imanutse.

4. Yvan Minaert n’amagambo ye

Kamwe mu dushya tutazibagirana muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ni umutoza Yvan Minaert n’amagambo ye. Uyu Mubirigi ubundi bigaragara ko akuze, yikomye buri umwe bagiraga aho bagonganira. Ferwafa, itangazamakuru, APR FC, Rayon Sports…

Mu byo yatangaje bitazibagirana harimo ko

  • Yavuze ko Rayon Sports iyobowe n’amabandi
  • Yatangaje ko APR FC ikoresha igitugu
  • Yavuze ko ntawamukanga kuko n’amabombe yo muri Libya yamusize ahagaze bwuma
  • Yikomye Ferwafa ayishinja gutegekwa na Rayon Sports…
  • Minaert yari yazanywe nka Mesiya muri Mukura, gusa habuze gato ngo ayirohe mu rwobo rurerure.

3. Rayon Sports yatwaye igikombe ntiyumvikana na Ferwafa ku gihe cyo kugihabwa

Rayon Sports yegukanye shampiyona ku nshuro ya munani, ni nyuma yo gutsinda Mukura kuri stade ya KigaliRayon Sports yegukanye shampiyona ku nshuro ya munani, ni nyuma yo gutsinda Mukura kuri stade ya Kigali

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryanze icyifuzo cya Rayon Sports cyo guhabwa igikombe ku mukino bagombaga kwakiriramo APR FC ku munsi wa 29 wa shampiyona ryemeza ko iyi kipe izahabwa igikombe ku mukino bazahuriramo na Kiyovu Sports ku munsi usoza shampiyona.

Ferwafa mu kwemeza ibi, yavuze ko yasanze mu Rwanda nta tegeko rigena igihe igikombe cya shampiyona gitangirwa. Iyo bimeze gutyo, itegeko rivuga ko harebwa uko bisanzwe bikorwa mu myaka yashize, ni ko kwemeza ko kizatangwa ku munsi wanyuma kuko ari ko hambere byakorwaga. Rayon Sports na yabiteye utwatsi, none igikombe kiri butangwe kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Nyakanga.

2. Camara yatumye u Rwanda rumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera amarozi

Umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyon wahuje Mukura na Rayon Sports, wasize inkuru i musozi. Uyu, waje kugaragaramo imvururu, ubwo ku munota wa 42, rutahizamu wa Rayon Sports Mussa Camara yazaga kwirukankira mu izamu rya Mukura agakuramo ikintu tutabashije kubona, akurikirwa n’abakinnyi benshi ba Mukura, akabigobotora maze akagishyikiriza abatoza be, bikaze kurangira atsinze igitego cyo kwishyura nyuma y’umunota umwe ibyo bibaye.

Ibi, ibitangazamakuru bikomeye byiganjemo ibyo mu Bwongereza nka Daily Mirror, The Sun, Goal 101goals, Fox n’ibindi, byabyuririyeho byandika inkuru zivuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwand aryaciye amarozi muri ruhago nyuma y’ibyabaye ku mukino wa Mukura na Rayon Sports.

1. Kiyovu Sports yamanuwe mu cyiciro cya kabiri na Rayon Sports

Kiyovu uretse kumanurwa mu cyiciro cya kabiri, Aba-Rayon baranayishyinguyeKiyovu uretse kumanurwa mu cyiciro cya kabiri, Aba-Rayon baranayishyinguye

Ni agashya, k’imbonekarimwe pe. Tariki ya 15 Kamena, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Rayon Sports 2-1 ku munsi wanyuma wa shampiyona, ihita imanuka mu cyiciro cya kabiri bwa mbere mu mateka ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

albert Kuya 11-07-2017 saa 20:23'

MUSONYI Nicolas yaraje guha rayon igikombe cya championat

syliver Kuya 11-07-2017 saa 13:55'

ahubwo akandigasya nuko rayon yo yakinnye nama kipe manshi kurushayandi kuko yasoreje kuri azam izindi zigramiye

tuyi david Kuya 8-07-2017 saa 08:59'

yewe ferwafa yatweretse kunanirwa igikombe NGO ni Kumukino was gicuti ahaaaaaa!!!!!!!!

Dtdt Kuya 8-07-2017 saa 08:09'

Dukuze nawe ujya uvanga amadosiye, umutwe w’inkuru uti "ibyaranze umwaka was Shampiyona" Hanyuma uti Rayon Sports yajyanye abakinnyi 15!!!!!! Harya hari muri Shampiyona? Nina nibuka neza yari Peace cup. Keretse iyo umutwe w’inkuru uba ari ibyaranze umwaka w’imikino.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)