RUHAGOYACU.com

Amategeko ateganya ko umukino wa Super Cup ugomba gusubirwamo-Nzamwita DeGaulle

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle atangaza ko, amategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ateganya ko umukino ugomba gusubirwamo igihe utabashije kurangira, kandi ugasubirwamo wose.

Umuyobozi wa FERWAFA yatangaje ibi nyuma yaho umukino w’igikombe kiruta ibindi hano mu Rwanda wahuje Rayon Sports FC na APR FC kuri uyu wa gatandatu, utabashije kurangira kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro kuri Stade Umuganda yari yakiriye uyu mukino.

" Itegeko ryacu rivuga ko usubiramo match (umukino) yose bundi bushya." Nzamwita Vincent De Gaulle umuyobozi wa FERWAFA, aganira n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru.

" Turaza kwicara n’abayobozi b’amakipe kuri uyu wa mbere, dusuzume igikwiye kirebana n’uko umukino wasubirwamo."

Abakinnyi ba Rayon Sports babanjemo ihura na APR FCAbakinnyi ba Rayon Sports babanjemo ihura na APR FC

Itangaza rigaragara ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, rivuga ko akanama gashinzwe amarushanwa karaterana bitarenze kuri uyu wa mbere, kakemeza igikwiye gukorwa nyacyo, ariko bisa nkaho nta kindi giteganyijwe ari ugusubirwamo bundi bushya ku mukino wahagaze hashize iminota 62, Rayon Sports ifite ibitego 2-0.

Abakinnyi ba APR FC bari mu kibuga ihura na Rayon SportsAbakinnyi ba APR FC bari mu kibuga ihura na Rayon Sports

" Turashaka uko twakongera guha amakipe amafaranga yo kwitegura, hakaba harimo no kurebwa uko abari baguze tike bakoroherezwa bakinjira batongeye kwishyura n’ubwo bigoye, ubundi umukino usubirwemo." Nzamwita De Gaulle.

" Hari aho byagiye bibaho mu myaka ishize, umukino ugasubirwamo utangiye, hari naho umukino ukomereza ku minota yari isigaye, byose biraza gusuzumwa, byemezwe."

Ingingo ya munani y’amategeko agenga uyu mukino wa Super Cup ivuga ko ibitavuzwe mu zindi ngingo zirindwi zabanzwe hitabazwa amategeko asanzwe akoreshwa mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda.

Aha, ingingo ya 38 y’igika cya munani cy’amategeko agenga amarushanwa, ivuga ko Mu gihe umukino uhagaritswe n’ibihe bibi cyangwa ugupfa kw’ikibuga, uzongera ugasubirwamo wose kuri icyo kibuga.

Ingingo ya munani y'amategek agenga Super Cup y' uyu mwaka yateganyaga ko hakwitabazwa amategeko agenga umupira w'u Rwanda ku bitavuzweho muri yoIngingo ya munani y’amategek agenga Super Cup y’ uyu mwaka yateganyaga ko hakwitabazwa amategeko agenga umupira w’u Rwanda ku bitavuzweho muri yo
Ingingo ya 38 y'amategeko agenga imikino mu Rwanda avuga ko umukino ugomba gusubirwamo uko wakabaye mu gihe wahagaritswe n'ibizaIngingo ya 38 y’amategeko agenga imikino mu Rwanda avuga ko umukino ugomba gusubirwamo uko wakabaye mu gihe wahagaritswe n’ibiza

Aha, ikipe ya Kiyovu Sports ni imwe mu zagonzwe n’iri tegeko umwaka ushize wa shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Musanze igitego 2-1 umukino ukaza guhagarikwa n’imvura ku munota wa 78, bawusubiramo ikaza kuwunganya 0-0 aho aya manota abiri yatakaje ari mu byari byayimanuye mu cyiciro cya kabiri.

FERWAFA yashyizwe mu majwi bikomeye nyuma yaho umukino utabashije gukomeza kubera ikibazo cy’imashini itanga urumuri ku kibuga, yari imaze knanirwa gukomeza gucana amatara.

Mu mikino 3 amaze guhura na APR FC, amaze kuyitsinda ibitego 3. Umukino wahagaritswe yakibonyeMu mikino 3 amaze guhura na APR FC, amaze kuyitsinda ibitego 3. Umukino wahagaritswe yakibonye

By’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports bakaba barababajwe bikomeye no kubona ikipe yabo inanirwa kurangiza umukino, nyamara yari ifite amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, dore ko bari bamaze gutsinda APR FC ibitego 2-0, iyi kipe yanamaze gutakaza umukinnyi Imran Nshimiyimana kubera ikarita y’umutuku.

De Gaulle Nzamwita avuga ko barashaka uko uyu mukino waba mbere, kandi ntibibangamire itangira rya shampiyona, ritaganyijwe kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yakira AS Kigali i Nyamirambo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. tuyisenge eric

    Kuya 25-09-2017 saa 20:42'

    ntakuntu igitego cyajyamo ngo umuriro ubure harimo.akagambane

  2. mwemere

    Kuya 25-09-2017 saa 15:36'

    Sintegenke za Farwafa ahubwo nukurwariza Apr nuwishe imashini wasanga ari umufana wa Apr wanze ko duseba kuko nanjye ndumufana wa APR FC ariko bemere kuko baturwarije twari tugiye guseba gasenyi yari kudutera ibitego 6 kubusa none bareke bazakomereze aho wari ugeze

  3. pascal

    Kuya 25-09-2017 saa 15:23'

    Gutsinda no gutsindwa birasanzwe muri ruhago , gusa imitegurire y’ abafite umupira mu nshingano zabo nibakosorwe kuko bari gusebya igihugu cyacu! Ikindi APR nibemere gutsinwa bareke kwigira mpatse amakipe kubera ubuyobozi bwayo bakumva ko byanga byakunda bagomba gutsinda kandi batabikoreye! so ndumva ibibaye byiza akanama gakemura impaka katabogama umukino ugasubukurirwa aho wari ugeze. Gusaaaaa! ntibyoroshye kuko nihafatwa uwo mwanzuro ba Afande nabo???????? amahirwe masa ku makipe yacu ,gusa bonne chance kuri RAYON SPORT kuko bigaragarako igikombe yari yagikoreye!

  4. munyezamu

    Kuya 25-09-2017 saa 15:18'

    Ibura ry’umuriro ntabwo ari ipfa ry’ikibuga nta n’ubwo ari ikiza kidateganywa. Amashanyarazi siyo yagiye ahubwo ni imashini yari iteganyijwe itarahawe ubushobozi n’ababishinzwe. Ubwo rero jye ntanze umwanzuro, igikombe kigomba guhabwa iyatsinze mu minota 60 y’umukino. Ayo ni amategeko ya FIFA agomba kwifashushwa mu gihe ay’u Rwanda atuzuye.
    Mubaze abanyamategeko barabafasha kubyumva.

  5. munyezamu

    Kuya 25-09-2017 saa 15:18'

    Ibura ry’umuriro ntabwo ari ipfa ry’ikibuga nta n’ubwo ari ikiza kidateganywa. Amashanyarazi siyo yagiye ahubwo ni imashini yari iteganyijwe itarahawe ubushobozi n’ababishinzwe. Ubwo rero jye ntanze umwanzuro, igikombe kigomba guhabwa iyatsinze mu minota 60 y’umukino. Ayo ni amategeko ya FIFA agomba kwifashushwa mu gihe ay’u Rwanda atuzuye.
    Mubaze abanyamategeko barabafasha kubyumva.

  6. -####-

    Kuya 25-09-2017 saa 14:06'

    mwemere amakosa kubateguye uyu mukino ndetse nishirahamwe ryumupira wacu kuburangare mwagize mutange igikombe kuri rayon kuko nubundi apr yari igeraniwe cyane ubundi ferwafa ikore amategeko ahamye ndabivuga nkumufana wa apr gusa biriya byose byababaje abanyarwanda bose

  7. -####-

    Kuya 25-09-2017 saa 14:06'

    mwemere amakosa kubateguye uyu mukino ndetse nishirahamwe ryumupira wacu kuburangare mwagize mutange igikombe kuri rayon kuko nubundi apr yari igeraniwe cyane ubundi ferwafa ikore amategeko ahamye ndabivuga nkumufana wa apr gusa biriya byose byababaje abanyarwanda bose

  8. bonaventure

    Kuya 25-09-2017 saa 14:05'

    Kabisa,FERWAFA bicare bafate umwanzuro ukwiye hitawe no ku nyito z’amagambo akoreshwa mu mategeko yabo( Ndashaka kuvuga ko hagomba kubaho precision des termes mu mategeko); Ibiza,ugupfa kw’ikibuga! ukubura k’ukuriro biri he?

  9. Ben

    Kuya 25-09-2017 saa 13:41'

    Plz! Iri tegeko rirasobanutse! Iyo umukino uhagaze bitewe na weather conditions cyangwa iyangirika ry’ ikibuga nibwo usubirwamo wose! Kuri uyu mukino rero ntago aribyo byabiteye! Bivuzeko hagomba gukinwa iminota yari isigaye!

  10. frank

    Kuya 25-09-2017 saa 13:28'

    mbanje gushimira iki kinyamakuru njyewe ndabona ntategeko risobanutse rigaragara nibicare bareberehamwe umwanzuro ukwiye hatarimo kubangama murakoze

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru