RUHAGOYACU.com

Amategeko ya FERWAFA adafite aho yanditse ntaha amahirwe ikipe zo mu cyiciro cya 2 mu gikombe cy’amahoro

Umutoza w’ikipe ya Rugende FC; Muhire Hassan asanga bigoranye kugira ngo ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ibashe gusezerera ikipe yo mu cyiciro cya mbere igihe bahuriye mu irushanwa nk’igikombe cy’amahoro kuko amategeko ya y’umupira w’amaguru adafite aho yanditse, adahesha amahirwe aya makipe mato.

Muhire Hassan yabitangarije Ruhagoyacu n’abandi banyamakuru mu kiganiro cyakukiye umukino yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 3-0, bigatuma ikipe ye isezererwa itsinzwe ibitego 12 mu mikino yombi ya 1/16 cy’igikombe cy’amahoro.

“Ubundi mu mategeko y’umupira w’amaguru, division ya mbere ni division senior, division ya kabiri ni division senior, ku isi yose aho wajya hose, ariko mu Rwanda dufite amategeko adafite aho yanditse mu gitabo cy’umupira, ni ukuvuga ngo division ya kabiri twarayifashe tuyigira division yo kurereramo.”

“Ntabwo ushobora kuvuga ngo abakinnyi batarengeje imyaka 21 bakine muri division senior, ni ukuvuga ngo nk’ikipe izamutse umutoza nka Baptiste akaza akabirukana bose, umutoza nka Kishi yajya muri Kirehe na we akabirukana bose, akagenda akazana abantu bakuru, ba bana akaba ari bo bagarutse muri izi kipe. Ni uko wenda mutamubonye kapiteni wanjye, ni we wazamuye Kirehe ari kapiteni ariko yahise yirukanwa….”

Rugende FC yasezerewe na Rayon Sports ku bitego 12-0 mu mikino yombiRugende FC yasezerewe na Rayon Sports ku bitego 12-0 mu mikino yombi

“Ubundi irerero ryakabaye riba mu ma-league y’abana, iyo bigeze mu cyiciro cya kabiri ni abagabo bakina, ni abantu bakuru, ni ukuvuga ngo n’umwana ujyamo.. ajyamo kuko abikwiye ntabwo ajyamo kubera ko ari ikigero cy’imyaka ye.“

“Ni cyo kibazo gihari, ni nayo mpamvu mvuga ngo [ kuza gukina na Rayon Sports] ni formalite, kuvuga ngo umwanya nk’uwo araza gukuramo Rayon Sports … keretse ubaye ukoresha imbaraga zidasanzwe.”

Muhire Hassan yatangaje ko intego yabo ya mbere ari uko babasha kuza mu makipe ane ya mbere mu itsinda rya kabiri baherereyemo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, aho batigeze baha agaciro gakomeye imikino bahuyemo n’ikipe ya Rayon Sports.

Rugende FC ikaba ifite amanota 31 ku mwanya wa kane mu itsinda B ry’icyiciro cya kabiri, aho bamaze gukina imikino 17 muri iyi shamiyona igeze ku munsi wa 18, barushwa amanota 9 n’Isonga FC ya mbere n’amanota 40 mu mikino 18.


Umutoza wa Rugende asanga kuba bakinisha abakinnyi bato bigoranye ngo bakuremo amakipe yo mu cyiciro cya mbere
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ale

    Kuya 26-04-2017 saa 21:54'

    mutora mudatekereje icyomwakora muramutse mutoyenabi mukitakugafaranga gusa nimushishoze murebe uwabagirira umumaro nibyobyaha agaciro umupira wamaguru mu Rwanda.

  2. Aloys

    Kuya 26-04-2017 saa 10:06'

    Icyiciro cya kabiri simwe mufite abantu benshi muri FERWAFA batora ku bwiganze bwo hejuru ku mpamvu muzi? Kuki Hassan ushaka kujijisha abantu wirengagiza ko agafaranga mwemererwa ku makipe yanyu cg ku bitabira ziriya nama kica byinshi bibagiraho ingaruka? Ni mwe mutara nabi ababayobora nimwemere n’ingaruka zabyo.

  3. Musesenguzi

    Kuya 26-04-2017 saa 07:53'

    Strongly supportive Venuste,
    Barinda barira, sino batora abagize FerwaDeGaule.
    Kandi wabona bazongera bakagira uwo basubizamo muri iriya komite!!!
    Xxxx!!!!

  4. Venuste Niyotwagira

    Kuya 26-04-2017 saa 05:18'

    Niba harabantu nsigaye nanga numuntu wese ufite aho ahuriye nikiciri cya2 ibyo byose wanjwa ngo uravuga nimwe mubitorera muhame mwumve rero mwica fotboll mugirango ntangaruka zizabageraho se biranshimisha iyo muvuga ngo mubayeho nabi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru