RUHAGOYACU.com

Amatora Ferwafa: Amasura mashya mu rutonde ntakuka rw’abahatana na De Gaulle

Ihuriro rigamije impinduka muri ruhago (Rwanda Football Coalition for Change) ryarangije gushyira hanze urutonde rwanyuma rw’ abazaba bagize komite Nyobozi ya Ferwafa mu gihe umukandida wabo Mwanafunzi Albert yaba atorewe kuyobora iri shyirahamwe.

Mu byumweru bibiri bishize, ni bwo iri huriro rigamije guha indi sura umupira w’amaguru w’u Rwanda, ryari ryemeje ko Mwanafunzi azarihagararira ndetse rikanamuherekeresha komite bagombaga gukorana na yo ngo umupira w’amaguru wongere ugire imbaraga haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yarwo.

Lisite ntakuka y'abajya muri komite nyobozi ya Ferwafa mu gihe Mwanafunzi yaba atsinze De Gaulle mu matoraLisite ntakuka y’abajya muri komite nyobozi ya Ferwafa mu gihe Mwanafunzi yaba atsinze De Gaulle mu matora

Aba ariko nyuma yo gutanga uru rutonde, akanama gashinzwe amatora muri Ferwafa kayobowe n’umunyamabanga wa APR FC Kalisa Adolphe Camarade, kahise kabwira abari kuri uru rutonde ko batujuje ibisabwa ni ko kongera gusubira mu mpapuro mu gushaka ibyangombwa.

Nubwo ibi ngo byabanje kugorana ndetse hamwe bakagenda bananizwa, Kanamugire Fidel uvugira iri huriro yatangarije Ruhagoyacu ko ibyangombwa byose babibonye ndetse batanze urutonde rwanyuma rugaragaramo impinduka nto.

Mu biyongereye mu rutonde harimo Rwemalika Félicité usanzwe ari Vice Perezida wa komite olimpike, aho yatanzwe nk’uzaba ushinzwe iterambere ry’abagore. Uyu mubyeyi wegukanye igihembo cy’umunyafurikakazi wabaye indashyikirwa mu guteza imbere abagore binyuze muri siporo, azaba ashinzwe iterambere ry’umupira w’abagore, yakunze kuvugira ko ubuyobozi bwa Ferwafa kuri ubu buseta ibirenge mu kuwufasha.

 Félicité usanzwe ari umwe mu bagize inteko rusange ya Komite mpuzamahanga Olimpike IOC, nawe ari ku rutonde rw'abaharanira impinduka Félicité usanzwe ari umwe mu bagize inteko rusange ya Komite mpuzamahanga Olimpike IOC, nawe ari ku rutonde rw’abaharanira impinduka

Uretse uyu, izindi mpinduka zigaragamo kuri uru rutonde ni ukuvamo kwa Habimana Gerrard wari wavuye muri Kiyovu Sports agatangwa nk’ushinzwe komisiyo y’ubuvuzi, gusa ukutumvikana mu buyobozi bw’iyi kipe kugatuma asimburwa na Muteyinkingi Callixte.

Ibyangombwa byatanzwe n’igice cya Nzamwita Vincent De Gaulle birakemangwa

Uretse gutanga ibyangombwa bari basabwe abagize ihuriro rya Rwanda Football Coalition for Change bandikiye akanama k’amatora ka Ferwafa, bibaza ku byangombwa byatanzwe n’abo Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje ko bazafatanya kuyobora iri shyirahamwe naramuka atowe.

Mu ibaruwa Ruhagoyacu ifitiye kopi, hagaragaramo Habyarimana Marcel ushakirwa kuzaba Vice Perezida nyuma yuko Olivier Nzeyimana wa Mukura yikuye ku rutonde, gusa uyu Marcel Wna Espoir bikavugwa ko atagaragara kuri statut y’iyi kipe, nyamara ari kimwe mu byari byasabwe buri mukandida wese wo muri komite nyobozi.

Hibajijwe ku byangombwa byatanzwe n'abo ku gice cya De GaulleHibajijwe ku byangombwa byatanzwe n’abo ku gice cya De Gaulle

Aha kandi abandi bahuje ibibazo ni Ntakirutimana Diane watanzwe muri komisiyo ishinzwe umutekano, Ruhumuriza Eric watanzwe mu basifuzi, hamwe na Nshimiyimana Alexis Redemptus uvuga ko azaba ashinzwe iterambere rya ruhago mu gihe nta kipe yigeze atanga bivugwa ko ahagarariye.

Ruhagoyacu yashatse kuvugana na Kalisa Adolphe Camarade ngo tumubaze kuri ibi gusa ntabwo yafataga telefoni ye igendanwa, mu gihe ubuyobozi bwo kwa De Gaulle bwo bwahisemo kudatangaza byinshi kuri aba biyamamaza kujya muri komite nyobozi ya Ferwafa nyuma y’amatora ya tariki ya 10 Nzeri.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ave

    Kuya 28-07-2017 saa 20:51'

    hahahhhh!!!!
    Hotel ???
    kujya mû bitaro???
    ndumiwe ni Degol uba wanditse???!!!
    ibyo iterambere rya football ririmo?
    mujye mureba aho tuvuye iwacu hari frws abakinnyi baza gupagasa none nitwe tugenda.
    ugiye bugacya agaruka kuko turihasi

  2. isi

    Kuya 27-07-2017 saa 17:16'

    Mana yanjye! Iyo numvise De Gaulle aniyamamaza ndatungurwa! Iyi ni indicator y’uko football nyarwanda igikeneye impinduka nyinshi. De Gaulle naveho ahubwo na shortlist ntayikwiye. Gusa na Mwanafunzi siwe mbona ukwiye. Haze football legends bayobore kuko nibo bazi igikwiye.

  3. tutu

    Kuya 27-07-2017 saa 16:09'

    nimba Dukuze ariwe uzatora degaul yahita avaho?ariko nimba ari abanyamuryango batora degaule arabishoboye.

  4. MUGISHA

    Kuya 27-07-2017 saa 09:38'

    Nta mdinduka dukeneye, ahubwo abifuza kuzikora babanze bahinduke ubwabo, Degaule wacu turamushaka tuzongera tumutorere indi myaka 04 agende amaze kutwubakira ibibuga biri mumishinga igeze kure ndetse na hotele ya Ferwafa no kunoza umubano mwiza namavuriro yo muri moroco nibindi byinshi byiza aduteganyiriza muri manda itaha, naho abo bavuga umupira kumunwa gusa, ntabikorwa ntabo dukeneye, DEGAULE OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE uzabatsinda kuri 90%

  5. knc

    Kuya 27-07-2017 saa 09:10'

    Nyamara De Gaule ndabona bazamukorera ibitangaza !!!!!

  6. Jados

    Kuya 27-07-2017 saa 06:15'

    Itangazo Nzamwita Azatsindwa,nabaturage Batora Yatsindwa Kuko Ntabyishimo Bigeze Babona Amavubi Aheruka Gutsinda Ryari?Ah Ah !!!

  7. Mutariemmanuel

    Kuya 27-07-2017 saa 05:49'

    yewewe uyumugabo numusirimu Degoli azabarahira ubundic mwana funzi mumuzihehe koko Degoli abatwayiki koyabubakiye ibibuga akubaka hoteli agashakira abakinnyi uburyo bwokwivuza mwabonaga ibintu byose yabikorera umunsi umwe bugashoboka mwagiye mushyira most gaciro koko ubundic urusaku rwanyu rumubuza amatora .mwanafunzi nagende ntanuwamutora

  8. babou

    Kuya 26-07-2017 saa 23:43'

    ubundi uyu degaule baramwibikiye. harya azitaba urukiko ryari? ubwose si "miranzi y’a nyamunsi?wa mugani? la dutegereze .ce natsinda amatora,nzava mû Rwanda ndabivuze kdi nzabisuviramo

  9. babou

    Kuya 26-07-2017 saa 20:15'

    uyu félicité ni urucantege kuri Degaul . uyu baramugenderaho tu. maze bahirike KINANI.( natwe turabashyigikiyeeeeee)

  10. RUTO

    Kuya 26-07-2017 saa 18:22'

    NIMUSAKUZE DEGAULE ATEGURE AMATORA .UBWO ITANGAZAMAKURU RIZABATORA ABO KWA MWANAFUNZI MUFITE IKIZERE NKICYA BARAFINDA .

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru